JENNIFER AND LOST KINGDOM
Season 01
Episode 02
Writer Edouard Safari
Website : www.eddyseries4all.blogspot.com
Whatsapp Group : https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
________________________
Episode 01 Yarangiye muri present days Brandon yemeye ko umushinga wa Jennifer wari wanzwe na company nyinshi,ko agiye kuwutwara muti company iwabo akabasaba ko bawushigikira .
Past Days(Ahahise) ho General Boaz amaze gupfa asigiye inshingano muto we mbese akaba yari yanazitangiye mukurinda umwami agiye kwicwa .
Ese niki cyakurikiye ?
Dukomeze....
Dutangiriye past,
Uko General Wolf yakipanze kunkots ye bahise baruka imyambi myinshi maze nawe yitonze ahita akubita rwarusaku rwe imyambi yose ivunikira mukirere itari yabageraho!
Abagabo babonye bitazoroha bahitamo gusubiza ingabo inyuma !
Wolf agiye gukurikira ngo abarangize Inyuma hari uwatatse,
Ahindukiye abona igikomangomakazi kiri hasi ,kumbe umwambi umwe wari wamwinjiye !
Byabaye ngombwa ko Ahagarika kubakurikira akaza kureba igikomangomakazi !!
Present ho Jennifer we yatashe murugo nyuma yo gutandukana na Brandon ,
Umukobwa afite amamashini atatu mucyumba cye abamo,kunkuta huzuye ibishushanyo bigiye bitandukanye yifashisha mubushakashatsi bwe bwo kuzakora mashini itembera mubihe !
Ahageze yagiye muri douche aroga arangije arasohoka !!
Ageze hanze mashine ye yatanze alarm ahita aza yiruka kureba ,Ibiri muri mashini ni ibintu by'ibirongorongo bigizwe n'amabara y'icyatsi gusa ,harimo imibare myishi irwiriyemo za 000 na za 1111 Nyishi !
Amaze kubibona ati "Bigiye kongera kuba vuba !"
Ahita afata phone ahamagara na none Brandon ati"ndashaka ko tubonana byihuse "
Arambara vuba vuba arangije ahita asohoka yihuta !!
NIKI KIGIYE KONGERA KUBA SASA ?
Twigarukire Kumwami,nyuma yaho abanzi basubiriye inyuma ntabwo basubiye muri capital ahubwo za ngabo umusore yari yazanye baje kuhabasanga bahungira mwishamba muri ya nkambi ,
Abaganga bahise batangira kwitaho igikomangomakazi gusa nyamara cyarimo gutakaza amaraso menshi cyane !
Muganga warimo kumwitaho yarasohotse aza aho umwami ari ati"Igikomangomakazi cyatakaje amaraso menshi ndetse n'inguma zo munda zirakomeye,mfite ubwoba ko ntari bubashe kugifasha !"
Umwami"Ushatse kuvuga ko atakira ?"
Umuganga"Umbabarire kubwaya magambo ariko igikomangomakazi ntabwo cyakira ,kereka Imana ubwayo ihisemo igeno"
Bakivugana Wolf yarinjiye ati"Mwami ,amarembo yongeye gufunguka !"
Umwami asa naho abyirengagiza nkaho atabyumvise kubera inkuru muganga amubwiye maze Wolf arongera ati"Igikomangomakazi kimerewe gute ?"
Umwami yubika umutwe maze wolf areba muganga ati"Niki cyabaye ?"
Muganga"Nyakubahwa General,igikomangomakazi turi kugerageza kukivura ariko uko biri kose ntabwo kiri burenze imisi 3"
Dore ngo Wolf arikanga cyane 😳 kandi yasigiwe inshingano na Boaz mukuru we ko azarinda umwami n'igikomangomakazi kabone nubwo byamusaba gupfa !!
Yatekereje gato arangije ati"Mwami mfite igitekerezo"
Umwami"Ni ikihe gitekerezo General Wolf ?"
Twigarukire uyu munsi,
Brandon yahuye na Jennifer ati"Niki ko untumijeho nkaho uri guhisha inzu chr? Uzi ko projet yawe bayemeye ejo aribwo uzajya kuyisobanura neza ?"
Jennifer"ibyo byihoze ,aka kanya hari ikindi cy'ingenzi"
Brandon arikanga cyane ko yari azi neza ko yari inkuru igomba kumushimisha ,arangije ati"Niki kindi kiruta projet?"
Jennifer"Hari amarembo ajya yuguruka buri ko imyaka 5 Ishize,ayo marembo iyo uyinjiye ubasha kujya ahahise n'ahazaza.
Ndagirango umperekezeyo hatarongera kwifunga"
Brandon"Cherie ,ibyo nabyo uvuga ni ibiki ko ntari kugutahura ?"
Jennifer"umva chr ,ndakumva bimeze nkurujijo ariko ndashaka ubimfashe kuko birakenewe cyane,ninjyayo nzinjira umuryango maze imashini zanjye hari amadonnes zizafata arinayo nzifashisha kuri step yanyuma nubaka iriya mashini izatembera mubihe "
Brandon"sawa,ariko se wabanje ukaza ugasobanura umushinga ko aricyo cyihuta!"
Jennifer"sawa ndabanza nze gusobanura umushinga"
Twigarukire past,
General Wolf turi kumubona Mwishamba ari kwiruka n'ifarashi .
Mumyenda ye ya General ndetse ntanubwo yasize inkota ye gusa inkota afite ikoze muri zahabu,
Uko agenda yatangiye kwibuka ikiganiro cyanyuma bagiriraniye n'umwami,
Umwmi yamubajije ati"Niki utekereje ?"
Wolf"Kuva Igikomangomakazi cyabasha kumara imisi itatu kikiri kizima nkuko doctor abivuga,ndakeka twashaka Holy Doctor(Mumwibuke muri episode yambere itangira) akamuvura"
Umwami"Ariko uwo muganga tumuzi mumateka kandi kuva yagenda ntabwo yagarutse ntanuwigeze yinjira amarembo ngo ajye no kumureba byibuze "
Wolf"Niba ntawigeze ajyamo ngewe ndaba uwambere kujyamo kandi ndagusezeranya ko ndi bumugeze hano kumwanya"
Muganga"Mwami ndakeka utareka Wolf ngo agende,ubu tuvugana igihugu kiri mukaga kandi wolf niwe n'abasirikare be nibo cyizere cyanyuma cyacu"
Umwami"Ndakeka Muganga ari mukuri,niwowe uzi gutwara ukanayobora ingabo zawe zigatsinda .Ushobora kuva hano abasirikare bakatakwa kandi nta Plan zawe umwanzi yagera kucyo ashaka. Rero ndabona wahama hano igikomangomakazi kigahura n'igeno ryaco"
Wolf ahita afukama ati"Nasezeranije mukuru wanjye ko nzakurinda ,nkarinda igikomangomakazi ndetse n'umwana gitwite"
Umwami arikanga ati"Igikomangomakazi cyari gitwite ?Ninde wagiteye inda ?"
Wolf"Nyagasani,ni inkuru ndende.Icyihutirwa ni ubuzima bw'igikomangomakazi n'uwo gitwite.Nyemerera mbanze ngende kandi ndabasezeranya ko ndagarukira igihe nawe nkurinde umwanzi atari yakugeraho"
Umwami"sawa !Muganga nawe Wolf ibi ruvugiye aha ntanumwe ugomba kubimenya hanze haba no mubasirikare kuko abagambanyi baruzuye"
Muganga"Sawa nyagasani !"
Umwami" Wolf,ahantu ugiye ntihoroshe .Ndaguha inkota yanjye ikoze muri zahabu izakurinda "
Wolf"Sawa nyagasani"
Umwami"Amakuru yuko udahari nayo nyene ntagomba kumenyekana !"
Bose bati" bibe nkuko ubishaka nyakuganza !"
Nibwo mwibanga Wolf yahise yitegura aragenda !!
Twigarukire present,
Abagomba gushora muri projet ya Jennifer bamaze kwicara ndetse Jennifer yaje imbere arabasuhuza maze aratangira ati" Uyu munsi ikoranabuhanga niryo riri gukoreshwa cyane ndetse riri no kuzana ubutunzi buhambaye kwisi ,ntabwo nashidikanya ko uwahagarika ikoranabuhanga tugasubira muri bimwe byakera aho amadosiye yakazi yabikwaga kumpapuro,abari kure nakure bavugana bakoresheje kwandikiranira binyuze mumaposita ,aho amafaranga byasabaga ko niba uyaha uyundi uyamuha muntoki vyangwa ukagira uwo utuma kugirango ayakujyanire,
Isi yaba isa naho ikubiswe igisasu cyakirimbuzi cyashikira abantu bakuru,abashaje ,abana ,abakene ndetse n' abatunzi .
Nubwo ubutunzi bukomeza kwiyongera n'ibyago bikomeza kwiyongera kurugero rwo hejuru.
Ariko none iri koranabuhanga riramutse ritejwe imbere kurundi rwego byarushaho kuba byiza tukaba twanarinda ibyo byago bitari byadushikira.
Ni muri urwo rwego natekereje gukora machine igenda mubihe kuburyo umuntu yajya ahazaza akabona ibyago tuzahura nabyo maze twabimenya tukabushakira solution bikaza twaramaze kwitegura.
Urugero niba hari ingwara izatera imeze nka Covid 19 ikazaza twaramaze guterwa inkingo ntacyo idutwara !!!"
Umukobwa ararangiza maze umwe aramubaza ati"Kuba warabitekereje ni byiza kandi koko watekereje neza.None se ubwo bumenyi bwo kuyikora urabufite ?"
Jennifer"Narangije kubitegura byose hasigaye ko birya mubikorwa ,kandi kugira bijye mubikorwa nuko support ikenewe"
Undi"None wizeye ko bizakora ?hato tudashora amamiriyoni yacu bikazarangira ayonze "
Jennifer ahita noneho atangira kubasigurira buri kantu kose kumugambi we ...
Tumusige asigura maze ubundi twiyizire kuri General Wolf,
Ageze kumarembo yasanze abasirikare baharinze bahita bamuzenguruka nawe ava kwifarashi n'inkota ye !!
Ati"Niba mudashaka gupfa mureke kunyitambika !"
Nabo kuvana nuko ari nabake kandi banamuzi ko batamubasha batangira gusubira inyuma ariko nawe mumutima ati"Nihahandi sinabasiga muri bazima kuko mwatwara amazimwe"
Nkumurabyo yabazengurutsemo yongera kugaruka aho yari ahagaze bose yarangije kubakata ingoto kare !!
Arangije yegera amarembo arinjira !!.........LOADING EPISODE 03
Ese ayo marembo aramugeza he ?
Utazacikwa nizakurikira !!
Comments
Post a Comment