Intambwe S2E6

 INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA

Season 02

Episode 05

Writer @Edouard Safari

Web : www.eddyseries4all.blogspot.com

whatsapp grp :https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe

🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟


Episode 05 Yarangiye Jack arimo kwerekezwa murukiko ngo akatirwe ,

Abigael we yaramaze kwiyunga na Evelyn ngo bamenye ukuri kwihishe inyuma y'urupfu rwa Doctor rwitiriwe ko Jack ariwe yamwishe.

Hagataho twari tumenye amakuru avuga yuko file 196 burya yarimo amabanga y'uko Umukobwa wa muzehe Lobert (Naomi)yakoze amanyanga ndetse arinawe ukekwa ko yishe umusaza papa wa Jack nyuma yo kubona umusaza agiye kumurega kuba yarahagaritse contract companies zombi Kubera amafaranga bibye bafatanije n'uwahoze ari umunyamategeko wabo.

Gusa nanone uwo munyamategeko byakekwa ko nawe ari Naomi wamwishe ngo ahishire .

ESE HAKOMEJE IKI ?

Turakomeje...


Sasa Lobert uko yakamubajije Adam yaramwishuye ati"Mr Andrew ubwo yakora iyi file akayisiga muri computer yakazi ..."

Sasa uko amubwira reka twe bibe tubireba ,

Umusi Papa Jack apfa Burya Andrew yahise aza kureba Naomi ati"Naomi niwowe wishe Boss wa HTC ?"

Naomi"shiii ,urumva uburyo ubivuga nkaho ari ibisanzwe ?urakeka tutamwishe atari budushire hanze ?"

Andrew"Ariko ntabwo wakishe ahubwo twari gupfuma twishura amafaranga twatwaye"

Naomi"umva kigoryi ,ugomba kubika ibanga ntamuntu numwe ukwiye kubimenya Nubwo yaba data ntabwo wemerewe kubimubwira "

Andrew nibwo yatashe maze arangije kubera ubwoba ahita aza akora file yise 196 irimo amafoto orginal y'impapuro za contract anashiraho n'izindi bahimbye zivuga ko Boss wa HTC ariwe wemeye guhagarika contract kandi babikoze mubwumvikane .

Sibyo gusa ahubwo yahise anifata video avuga ukuri kose ategekanya ko ahari hari uzakumenya cyangwa wowe ukabyibonera cyane ko yizeraga ko wowe uri umuntu urinda ijambo rye!"

Lobert yarikanze kumva amabara umwana we yakoze arangije ati"ko wari watinze kubimbwira kandi file iri muri machine yasize akaba ari nawe uyikoresha hari habuze iki ?"

Adam"umusi mbona iyo file nagize amatsiko ndayifungura gusa nsanga irugaye,

Nayohereje muri phone yanjye nteganya ko nzayifungura umusi umwe nicyo cyatumye ntinda.

Ariko kuva aho machine yanjye ihakingiwe bikaza kugaragara ko uwahakinze yari muri bureau ya Naomi ndetse uwahakinze akaba atanakoresheje code zarimo ngo atware amahera ya company ahubwo agasiba computer yose byanyongeye inbaraga zo gushakisha uko iyi file nayifungura kuko nari nayisigaranye muri phn yanjye"

Lobert"uri umuhanga sha,niyo mpamvu maguhisemo neza umeze nkumuhungu wanjye mubuhanga.Hari undi uzi aya makuru ?"

Adam"Ntawe nyakubahwa "

Lobert"byiza ,hatagira undi ubimenya turebe uko twakemura ibibazo bitari byatwangiriza izina"

Adam"sawa nyakubahwa!"

Lobert"ushobora kugenda !"

Umusore yarasohotse umusaza asigarana umujinya yibaza impamvu umukobwa we yakoze ayo mabara ageze aho!!!!


Twiyizire murukiko,

Jack bamushize imbere maze umushinjacyaha aratangira ati"Uyu musore Jack arashinjwa urupfu rwa Dr Nadas ,mukumwica amucumise intambi mumugongo we.

Ibyo ndabuvuga mfatiye kubuhamya bw'uwamufashe amaze gukora iryo bara "

Uburanira Jack nawe ati"Umukiriya wanjye ararengana we yahageze asanga muganga yarangije gupfa"

Umushinjacyaha yegera imbere ati"nyakubahwa mucamanza mwampa uruhusha nkagura utubazo duke mbaza umushinjwacyaha ?"

Umucamanza"murakoze!Niko wamusore we umusi dr Nadas apfa mwaravuganye kuri telephone ?"

Jack"yego yarampamagaye Ndetse ntabwo natinze kuko ibyo yagomba kumbwira byari ingenzi cyane "

Umushinjacyaha"gute umupolisi yagufashe yagusanganye amaraso kuntoki ndetse na report za polisi zikaba zasanze icyuma cyishe dr hariho fingerprints zawe ?"

Jack abanza guceceka gato arangije ati"nyine ncinjira natunguwe no gusanga yapfuye maze mukumukoraho amaraso anjyaho ndetse nakoze no kwiyo nkota"

Umugabo ahita ahindukira ati"nyakubahwa mucamanza ,umusore ibyo ari gusubiza byose ni ibinyoma kuko mfite umuhamya yamubonye abikora"

Umucamanza"muzane umuhamya !"

Wamupolisi avanwayo imbere babanza kumurahiza yemera ko ibyo agiye guhamya ari ukuri atagiye kubesha !!


Eveln na Aby bo ntabwo bagiye kurukiko ahubwo Evelyn yamuzanye kukazi aho Jack yakoreraga ndetse ninaho se yahoze akoreraga ,

Abandi bakozi ntibari bahari bose bari kurukiko gusa Evelyn yishuye amafaranga umurinzi abemerera kwinjira ubona ko yari yanazanye imfunguzo zihafungura !!

Bagezemo Aby ati"tugiye gusuzuma dossier zose ziri hano turebe ko ntayadufasha gukiza Jack wenda wasanga uwamugambaniye asa naho ahuriye n'akazi"

Evelyn"sawa!"

Batangira kureba Dossier imwe kuyindi bitonze !


Murukiko ho wamupolisi amaze kurahira yaratangiye ati"ngewe uwo musi narimfitanye gahunda na Dr Nadas ,ubwo nahageraga narakomanze habura ukingura gusa numva abarwana mpita ninjira nsanga Uyu musore ahejeje gutera icyuma muganga !Nkuko ndi umupolisi nahise mufata ataracika !!"

Nyumvira ngo aramushinja amubeshera 😳😳😳

Jack yarumiwe neza neza yibaza ikintu ari kuzira biramucanga gusa ntakindi !!

Lowyer wa Jack nawe asaba kubaza umuhamya arangije ati"Uvuze ko wamubonye arimo yica cyangwa wasanze yarangije kumwica?"

Polisi"ninjiye amaze Kumwica mufatirana atari yacika"

Lowyer ati"mwese muri hano mwumve neza ubu buhamya,umuhamya aravuga ko yabanje gukomanga akabura ukingura akaza kwinjira yumvise basa n'abarwana.

Niba umukiriys wanjye yari yagiye kwica,ntakuntu yari kumva ukomanga ngo akomeze umugambi we.Kimwe niba atari yavanayo inkota yo kumwica yari kwijijisha akabesha muganga ibindi yarangiza agasohoka. Ikindi niba yari yarangije kumwica akumva ukomanze yari gusohoka yiruka agerageza gucika.

Nanone umusore yagiye kwa muganga ari uko Dr ubwe amuhamaye ubwe ikindi ntanurwango bari bafitanye rwatuma amwica.

Ikindi aricyo cyanyuma ,ni gute umusi Dr yicwa Jack yahise abonwa na polisi atari uyundi muntu ?"

Abari murukiko bose batangira kuvugira mubwongoshwa bati"ibi bintu ntibyumvikana koko !"

Lawyer arakomeza ati"Nyakubahwa Mucamanza ,ibi bintu ashinjwa ni uburiganya "

Umucamanza ati"kuvana nuko tubona ibimenyetso bidahagije impande zombi ,Urubanza rurasubitswe azongera kuburana inyuma y'iminsi 10"

Urubanza ruba rusubitswe uko ,bivuze ngo Jack  agomba gusubira muri gereza "


Evelyn na Aby bo nubu dossier bazigumyemo ariko ntakintu barabona nakimwe ,

Aby"ndabona atakintu turi kubona nakimwe pe"

Evelyn"ariko se ntanikintu cy'ibanga yakubwiye twaheraho koko ?"

Aby"wapi usibye ko yambwiye password ya machine ye"

Evelyn"Dufungure machine turebe wenda wasanga hari ikintu tuvumbuye gitandukanye nizi mpapuro"

Sibwo bahise batsa machine bagatangira gushakisha mumadossier arimo ...


Kurundi ruhande turabona Adam mumodoka arimo ataha yiyumvira akaririmbo buhorobuhoro ,

Gusa arinako yibaza kuri Naomi uko amuzi (Mwibuke baranaryamanye) nukuntu asanze ari umugome,

Akiraho phone ye yarahamagawe abona ni Nikita aritaba.

Nikita kuri 📞 ati"Wabona akanya tukaganira ?"

Adam"Akanya ?Gute nabura umwanya w'umukobwa w'ikizungerezi nkawe .Niryari duhurire he ?"

Nikita"niba bitakugora twahura naka kanya"

Adam"ooh,ndumva birihuta narimo mva kukazi.ngusange he ?"

Nikita" duhurire kuri glossary iri hafi y'urukiko rukuru"

Adam"Ok,reka mpite nkata imodoka !"

Arakata yerekeza aho bamubwiye.

Bidatinze neza agiye kuhagera mbese yanabonye aho Nikita yicaye hari ikimodoka kinini cyahise kimugongonga imodoka ye yibirangura inshuro nyishi nkumupira irwa amapine ari hejuru mbese imodoka yahomvaguritse kuburyo gukeka ko haba harimo umuntu ukiri muzima bitaba byoroshe!!!.....LOADING EPISODE 07.



NTUMBWIRE KO ADAM APFUYE ?

ESE NIKI KIZAKURIKIRA ?UTZACIKWA NA episode 07


Comments