INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA
Season 02
Episode 04
Writer @Edouard Safari
Web : www.eddyseries4all.blogspot.com
whatsapp grp :https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
πππππππππππ
Episode 03 Yarangiye Jack afashwe n'umupolisi wahawe mission na James avuga ko ariwe yishe Dr gusa twe twarabibonye kuko yinjiye asanga Dr yapfuye !
ESE HABAYE AKAHE GAKINO?
Elena we yaratunguwe no kubona ifoto ya Nikita abwirwa ko ariwe Abigael ushaka kumutwara umukunzi gusa twe tuzi ukuri Abigael hari aho yoherejwe na Jack uyu babona ni Nikita.
ESE BO HAKURIKIYE IKI ?
Dutangire...
Mucyaro,
Abana bagezeyo bafata ibyumba muri hotel imwe barangije baza guhurira muri Sallon baganire neza kuri project yari yabazanye .
Aby avanayo ifoto nini ati"Umva guys mbabwire, iyi ni ifoto y'uko yifuza ko ikibuga kizaba giteye"
Nola"Ese burya twaje kubaka ikibuga ?"
Aby" Yego,iki cyaro ni kimwe mubyaro bitemberwa cyane n'ingenzi nyishi .Arashaka ko dukora ikibuga kizaba kigizwe n'ubusitani bwiza cyane ,hazaba harimo aho bakinira Golfe ndetse kuntango tukahubaka inzu Ingezi zizajya zibamo igihe zatembereye"
Edmond" eeeh ,ko ndeba uyu mushinga ari mugari !Tuzawubasha koko atabuzobere tubifitemo cyane ko bamwe atarinabyo twize ?"
Aby" biragoye ariko kuva yaduhisemo tugomba kuwuhagararira kuko inzobere zo zirahari ejo nzabahuza nazo .Twebwe icyo tuzaba tujejwe n'uguhagararira post zitandukanye"
Nola"ibyo byo ndumva byoroshye"
Aby" Ikindi ni uko Uyu mushinga ari ibanga ,ntanumwe murimwe wemerewe kuvugana n'abiwabo ngo ababwire icyo arimo arakora "
Brian" Noneho ndumva dusa n'abafunzwe ,nta phone ?"
Aby"Phone ziremewe ariko ikitemewe nuko wahava ufata foto ,cyangwa ukabwira inshuti cyangwa umuryango wawe icyo urimo gukora.Buri wese agomba gushaka icyo azabesha iwabo"
Brian"Ibanga turazi kuribika ,kandi kuva yaduhisemo tugomba gukora cyane tukamwereka ko dushoboye "
Aby" Nibyo bikenewe,noneho nguku uko post zigabuye kuri buri wese ..."
Tumusige Abagabanya post twiyizire mumugi,
Jack yasohowe kwamuganga yambaye minote kukarubanda bafanamufata amafoto ko ari umwicanyi !!
Amakuru kumuntu akomeye nka Jack ntabwo atinda kugera kure kuko na Mushiki we ndetse na Mama we barayabonye mama we ahita ahwera mushiki we ahuruza abarinzi bamwerekeza kwamuganga !!
Jack we agahinda kari kose yiyumvira ibiri kuba yacanganyikiwe !
Mukugenda kwe yatangiye kwibuka amagambo,
Abasomye Season 1 Murabyibuka asaba ko yakora autopsy y'umubiri wase muganga akamwangira,
Burya nyuma yo kumwangira baje guhura mwibanga baraganira ,
Muganga"musore ,iso yari inshuti ya So .Urupfu rwe ntabwo nanjye nakwemera ko rwatewe n'ingwara ye .ahubwo hari ikindi kintu kiruri inyuma "
Jack"Nanjye niko mbyiyumvamo rwose "
Muganga"Ndaza kuba ndikumwe nabakora Autopsy ,ndaza gukora uko nshoboye kwose menye ukuri kandi nimbimenya nzakumenyesha"
Akongera akibuka amagambo yanyuma muganga yamubwiye kuri phone ati"Jack,nyaruka mubiro byanjye namenye amakuru y'uwishe so"
Akibaza impamvu yabaye akihagera agasanga yapfuye bikamuyobera !!!
Uko bamutambikanye hakuno hari abari guserebura !
Ni James na Pascal,
Mwibuke uyu pascal akoreshwa na James mugushora muri HTC (Hight Tech Company) nkumushoramari ariko targertvni company yose kuyigarurira !!
Umusore"Boss rwose uzi gupanga neza !"
James" ntabwo urambona imipangu,uriya niwe wanyitambikaga .
Ndashaka ko akatirwa gupfa ntakindi ubundi company nkayitwara "
Pascal"Oya icyaha cyo kwica ntabwo azagisimbuka uwo wamaze kumushira hasi "
Twigarukire kuri Nikita,
We yaratashe nyuma yuko Jack amusiga ,
Aza mucyumba cye atangira kwibaza ati"Jack kuki akomeje kunyita Abigael kandi ngewe nawe ntahantu twigeze duhurira kuva na mbere ? Ese uyu Abigael akomeje kunyitiranya nawe ninde ?"
Akiraho arakomangirwa kucyumba nawe ati "Karibu ntihakinze "
Hahita hinjira Elena aramusuhuza arangije ati "umeze ute ?Mukanya nagushatse ndakubura no kuri phone .Ubwo ntiwaba warabonye umukunzi akaba ariwe wari wagiye kureba bigatuma ukuraho phone ngo hatagira ubarogoya akabakura muri mood ra ?"
Nikita"Reka da ,abasore muri iyi minsi ni abibura .
Maze hari nuguha nugusaba number za phone ugategereza ko azaguhamagara ugaheba "
Elena"kandi sha ubwo ni abandi baba bamujyanye"
Nikita"Si uko,igisigaye ni uguhindura system abakobwa tujye tubisabira number ubundi tubishakire da,erega twazahera kumashiga turi benshi !!"
Baraseka bombi ππ
Elena"Sha ibyinkundo unashatse waba ubihagaritse kuko ni itesha mutwe "
Nikita"ntumbwire ko Jack yagukomerekeje !"
Elena"Wapi sha ,ndamuhamagara ntayifate kandi mfite amakuru ko hari agakobwa kitwa Abigael kamaze imisi kamwirukaho,mfite ubwoba ko kamuntwara !"
Gusa uko abivuga abivuga areba Nikita mumaso ngo arebe ko yikanga !
Koko Nikita yarikanze π³
Elena"Urakazi ko nawe wikanze ?"
Nikita arijijisha ati"Hoya ,ntabwo nkazi usibye ko ntari kwiyumvisha ko Jack yabikora !"
Mumutima Elena arivugisha ati"Kwikanga kwawe kuranyereka ko ari wowe ugenda ukigira Abigael wagera hano ukitwa Nikita,gusa kuva nkuvumbuye ubu ninge nawe !"
Nikita nawe mumutima arivugisha ati"Jack akomeje kunyita Abigael ambwira ibintu ntazi,mukanya yatunguwe no kumbona bigaragara ko atakeka ko twari guhura bivuze ngo Uwo abigael koko hari icyo bapanga ! Ese ubundi ako gakobwa ka Abigael karanshakira iki kumukunzi ?π³"
Karabaye noneho !!!
Abakobwa babiri bakunze umusore umwe !!
Bagitekereza umwe wese ukwe phone ya Elena yarahamagawe aritaba arangije ati"Ngo natse Tv ?"
Phone ivaho maze Elena yatsa tv ,kuyatsa yakubitanye n'inkuru Ya jack ivuga ko yishe umuntu !!
Bidatinze bwarakeye ,
Aby n'inshuti ze baje guhurira muri sallon mugitondo ngo berekekeze kukazi,
Bose bamaze kwitegura hasigaye Nola ,yaje yiruka n'igikuba ati"Mwarebye kuri you tube inkuru iri kuvugwa ?"
Aby ahita amwaka phone ati"Sha Nola akazi tugiyeho ni akamamiriyari y'abandi none wowe aho kugatekereza urimo kwitekerereza you tube koko ?"
Nola"Hoya ntabwo ari ibisanzwe ,namwe nimurebe "
Aby"Zana igikapu cyawe tugende reka imiteto "
Aby yatsa phone ya Nola kukiyo ngo ayizimye gusa arikanga nyuma yo gukuramo urufunguzo !!
Ntakindi atari inkuru ya Jack kwica Muganga !
Brian"Niki ko wikanze ?"
We na Edmond nabo begera kureba ,
Brian"Ese uwo muramuzi ?Nanjye ninjoro nahoze murebaho .Yahemutse kabisa"
Edmond"Sha ukuntu Professor Jack yitonda ,ntawakemera ko yakora ibintu nkibi !!"
Brian"Ese muramuzi kumbe?"
Edmond"Yigeze kutwigishaho chimie nubwo atahatinze. Gusa ibintu yakoze byatumye mutakariza ikizere!"
Brian"Uzi ko ari numukire wana,ndibaza icyamuteye kwica muganga w'inzirakengane nkuriya bikanyobera !"
Edmond"Wanasanga yashaka kumutangamo igitambo ntawamenya ibyabakire .
Niyo mpamvu nge ntashaka kurya kumahera y'iwacu mba nshaka kwibonera ayange "
Sasa uko bamuvuga Nola na Aby bo kuko banazi ko ariwe wabahaye akazi baratekereje ntakintu bari kuvuga !
Aby we yatangiye kwibuka cyagihe amaze kumubwira umushinga uko uzagenda yarengejeho ati" Uyu mushinga ugomba kuba ibanga yewe haba no mumiryango yanyu,
Kandi amafaranga azakora yose ndayashira kuri compte yawe niwe uzahemba abakozi bose mbese uzaba ariwowe boss wabo kandi bashuti bawe ntibazamenye ko ari wowe ubahemba !
Icyaba cyose uko cyanga kose ntabwo ugomba guhagarara cyangwa ngo ushike intege !"
Amaze gutekereza ati"Uwo mumwihorere dukomeze kukazi,Nola fata ibyo ufata ureke amazimwe ,kandi wowe nukomezanya uwo munwa nzakwirukanisha hatari hagera"
Nola ahita abana ko ari nko kumucira isiri ati"Sawa boss,reka mfate igikapu"
Aragifata barangije baragenda batabwiye ukuri Edmond na Brian.
Bidatinze bwarakeye kandi maze Nikita na Nola bazindukira kuri polisi afungiyemo.
Babanje guhura n'ugarariye abandi ,
Ati"Muragenzwa n'amaki ?"
Elena"Turashaka guhura n'uwitwa jack ushinzwa kwica umuntu "
Polisi" Ooh,niba ari uwo muje kureba mwakigendera kuko umwicanyi nkuriya ntiyemerewe gusubwa !"
Nikita"Ariko ararengana rwose ntabwo yakica umuntu mwamwibesheho"
Polisi" Bakobwa nababereye beza nkibakira mudatuma mpinduka,uriya mugome ntawamusura "
Elena ahita akubita agafungo kamafaranga kumeza ati"Turakwinginze tubonane nawe umwanya muto !"
Polisi arayafata abona ni menshi arangije ati"Sawa ,ndabaha iminota 10 tube turangizanije! Nako murangije kuvugana"
Elena"Urakoze cyane afande kuri iyo faveur!"
Ahita abahamagara umupolisi umwe amutegeka kubaryana aho bahurira baricara .
Nyuma y'akanya Jack yarazanwe maze agikubita amaso Nikita arahabuka avuga cyane ati"Abigael !!"
Neza abivugira imbere ya Elena kandi yanabakeka ...........LOADING EPISODE 05
Haaa,aha ntihagiye kuba ishyano koko ?
Udacikwa na Episode ikurikira kuko uburyohe bwo bukomeza kwiyongera umusi kuyundi .
Comments
Post a Comment