INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA
Season 02
Episode 03
Writer @Edouard Safari
Web : www.eddyseries4all.blogspot.com
whatsapp grp :https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
πππππππππππ
Episode 02 Yarangiye James ahaye ifoto umwicanyi ya dr wari warakoze autopsy y'umubiri wa se wa jack,
ESE WE ARAMUHORA IKI ?
Abana bo hari uwari uje konona mood Y'abana.
ESE YARINDE ?
Turakomeje...
Dutangiriye kuri Elena,
Hari umusore barikumwe
Elena ati"Ndashaka ko umenyera umukobwa witwa Abigael Uvugana na Jack"
Umusore"Uranzi ko mukazi nkaka ntajya ntinzamo ,vuba uraza kumumenya"
Elena"Sawa,kandi sinshak ko azamenya ko umukurikirana!"
Sasa uko baganira na Nikita yarabyumvise arangije nawe atangira kwibaza ati"Uyu abigael ninde ?Uko duhuye na Jack aho anyitiranya na Abigeal ,akambwira ibintu ntazi,akanshimira ntakintu nakimwe nakoze.
Ese burya arakomeye ?Ariko rwose mbona akomeye.
Cyangwa nuko yizi ibintu bya Chimie biramucanganya akibagira ?
Ngomba kumushakira umwanya "
Ahita afata phone aramuhamagara maze ati "Ndi Nikita,wambonera akanya tugahura?"
Jack"Nikita wa hehe ?"
Nikita" ndi wamukobwa murumuna wa Elena"
Jack"Murumuna wa Elena ?Ko ntakwibuka ?"
Nikita" ntakibazo uraza kumenya ,wowe wampa umwanya "
Jack"sawa ,reka ndebe gahunda narimfite ndaza kuguha ubutumwa bugufi aho duhurira n'umwanya"
Nikita"sawa !"
Gusa mwibuke uyu Nikita Jack aramuzi gusa izina azi abigael ndetse ntazi ko ari abantu babiri basa ndetse ubwabo ntibaziranye.
SASA SINZI NIBARAMUKA BAHUYE AKAMENYA UKURI KANDI AZI KO ABIGAEL YAGIYE MUCYARO.
Tuze kurundi ruhande rwa abigael,
Sasa uko bagenda bagiye baganira ,
Aby"Edmond kuki wahisemo kwiruka utitabye ?Uriya muntu yarinde ?"
Sasa Edmond nibwo yibutse uwamuhamagaye ,kumbe ni Naomi (Mushiki we).
Arangije ati"Uriya ni mushiki wanjye mukuru,yashakaga kunsubiza murugo kandi nshaka kwikorera ibyange apana guhora bambona nka kabucura katifashije"
Nola araseka π
Edmond"Nawe uraseka iki ?Ubu nawe nzahore nkubwira ko uri umwana ndebe ko bizakurwa neza ?"
Nola"Ariko sibyo nsetse"
Edmond"usetse iki niba atari ibyo ?"
Nola"Ikintu ndetse nuko abana muba mugikoma cya avocat mutabibona ,uzi abaye ari ngewe uko nakitwara ?Nakemera nkaba nkumwana kuburyo no kunyoza banyoza !Uzi ukuntu ubuzima busharira aha hanze ?"
Aby"Nguyo Nola indhuti yanjye,buri kanya uhirana ibisha .Wowe siwe wahoraga uvuga ko udakunda gucungwa buri kanya.None niwemera ko bagukorera byose uzisanzura ute nkuko nkubona ?"
Brian"Ariko nwe mwaretse blagues zanyu !Aho gutekerezs tukagenda twiga neza kuri projet tugiye gukora ,mwibereye mubutiku bwanyu"
Aby"Naba nawe uzanye ingingo!"
Nola"aaaaha,Ntuntunguye rwose !Ari Brian uvuze ho unyaruka kumva!"
Aby"ariko Nola wabaye ute kweli,Edmond wagiye umumpanira koko !"
Nola"Inse umpana kandi mba mvuga ukuri ?"
Bose bahita baseka gusa urugendo rurakomeje...
Tuze kwa Mama Jack ,
Sasa uyu musi turamubona kwamuganga Yaje kureba wamumama uri muri coma twabonye Aby ndetse na Nikita basura,
Nawe cyane ko atavuga yaraje aricara amureba mumaso arangije ati"mwana wa mama uzakanguka ryari uve kuri ubu buriri uhoraho iyi myaka yose ?Hari byinshi nifuza kukiganiriza ariko ntabwo uhari .
Gusa Uwakuryamitse hano naraguhoreye ubu nawe yarapfuye kandi ngomba kurangiza n'abandi hose nzabarangiza uzangarukire byose narabisoje !"
Arangije afata Agitambara akoza mumazi atangira kugenda Amuhungura mucyombo cy'uko yakamwogeje !!
ESE UYU WE AHURIYE HE NA ABY NDETSE NA NIKITA !!
Twigarukire kuri Jack,
Sasa baje guhura na Nikita,
Jack bagihura ati"Abigael,gute uri hano aka kanya?Wibagiwe mission dufitanye ?"
Nikita arikanga ati"mission !Iyihe mission ?"
Jack"Utambwira ko amafaranga atabashikiriye ?"
Nikita"Jack Ibyo uvuga ko ntabizi ?"
Jack atari yasubiza phone ye yarahamagawe aritaba,arangije kwitaba ahita ahaguruka yihuse ati"Abigael ,wowe uraza kumbwira kuri phone hari ikibaye cyihuta cyane "
Ahita anagenda asiga Nikita yicaye yumiwe yibaza ibirimo kuba byamuyobeye !!
Gusa turebye kuruhande wamusore watumwa na Elena kumucungira Kandi mukufotora yumvise Jack amwita Abigael gusa nyamara siwe ahubwo uyu ni Nikita usibye ko basa neza cyane !!
Sasa reka nkuzane kuri Adam,
Yaje guhura na boss we ,
Mwibuke uyu boss we niwe papa wa Naomi ndetse na Brian ,
Boss"ngo imashini yawe yahakinzwe irasibwa ntakintu nakimwe cyasigayemo ?"
Adam"yego,byaje nkubutumwa buvuye iwawe ariko birangira machine isibwe yose !"
Boss"wabajije abajejwe technology muri company ?"
Adam"bagerageje byanze kuko bigaragara ko umu hacker yari mwiza cyane kuburyo no kumenya Location byabacanze kuko babonye ko yabikoze ari ahantu hatandukanye harimo no mubiro bya Naomi "
Boss"Naomi nta buhacker yobasha,Mwarebye cctv Camera icyo zafashe ?"
Adam"Nacyo twakirebye ariko twabonye uwaje yinjira mubiro bya Naomi aruko amaze gusohoka "
(Mwibuke uwabikoze yasanzemo Naomi abikora areba ,gusa uko byagenze camera zigafata ibitandukanye niho hadasobanutse )
Nkugarure kuri Jack,
Uko yakavanye na Nikita yahise aza yihuse kwamuganga .
Kuhagera yamanze kubiro bya Dr ariko habura uwishura ahitamo gukingura !!
Akimara gukingura agezemo yasanze Dr yubamye kumeza Yapfuye asogoswe icyuma mumugongo !!π³π³
Ubwoba bwaramwishe yegera umurambo wa Dr awukoraho ati"Aka kanya umpamagaye ibi nibyo bihise biba ?Ninde wakoze ibi ?"
Sibwo akiraho hinjiye umupolisi akabona ibyo agahita amutunga imbunda π« ati "Niwowe wishe dr !"
Jack ahindukiye nawe yirebye muntoki abona afite amaraso kubera kumukoraho !!
Sasa ndebera umupolisi umufashe niwe mugabo twabonye ahabwa ifoto ya Dr ayihabwa na James !!!!!!!!!!!!!!
ESE IBI BIHISHE IKI ?
Nkwizanire kuri Elena,
Nawe kuri whatsapp yohererejwe video arangije arayugurura!!
Ayuguruye ahita asanga ari ikiganiro Nikita yariho agirana na Jack ,Jack arimo kumwita Abigael !!
Elena yarikanze ati"Nooo !Nikita niwe wihinduye amazina ashaka kuntwara Jack ?" .......LOADING EPISODE 04
Haa,film Igiye yatangira sasa ,ukomeze kutuba hafi tumenye amayobera ari muri film kuko ikiduhishiye byinshi kandi byinshi !!!!
Dude akandi
ReplyDelete