Intambwe S02E01

 INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA

Season 02

Episode 01

Writer @Edouard Safari

Web : www.eddyseries4all.blogspot.com

whatsapp grp :https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe

🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟


Abo twarikumwe muri Season 01 Mwibuke twasize Aby amaze amashuri ndetse intego ye yambere yari yihaye yari iyo guhita ashaka Jack akagerageza amahirwe y'Urukundo rwe .

Elena we yari asanzwe akunda Jack nubwo Jack yasa nutamwikoza mbese n'imiryango yabo yari close cyane ndetse banifuza ko bashingirana hagati yiyo miryango.

Elena nawe byari bitangiye kumubera ihurizo kuko umutima we nawe wari utangiye kwiyumvamo Jack kandi azi neza ko akundwa n'uwo afata mushiki we (Elena).

Jack abakobwa barimo batekereza we yari mubibazo bikomeye ubwo yaherukaga kubura papa we mbese ashatse no gufata umwanya wase muri HTC (High Tech Company) Barimo kumurwanya.

Wamugabo James twari tumaze kumenya ko arimo gukoresha Pascal kugira abashe kwigarurira HTC.

Muri Robert Group ho hari Dossier 196  Umusore wacu Adam yari agiye kubwira Robert akamusaba ko basohoka bakaganirira hanze kandi koko secretary yarimo abumviriza .


ESE IBI BYOSE BIMEZE BITE ?

Udacikwa na Season 2


     ***

Dutangiriye kuri Abigael na Nola,

Nola"Aby ko uhise ugaruka byihuse mwabonanye ?"

Aby"Sha Nola ntabwo wakumva ibimbayeho,nyine nageze hafi y'iwabo gusa natunguwe n'uburinzi buhaba wagirango ni Kwa president neza neza "

Nola araseka πŸ˜‚

Aby"Umva sha winseka !"

Nola"Ubwo rero uba ukatiye nzira utanageze murugo!"

Aby"Ntakubeshe natinye mpita nsubira inyuma habe no kugera kumuryango wiwabo"

Nola"Sha Aby ndi kubona ukwiye guhamana Brian(Mumwibuke muri Episode 04 Season 01) ugukunda "

Aby"sha nge Brian simukunda ,ahubwo se bibaho ko umukobwa akunda umuhungu bwambere ?"

Nola"icyo ntushidikanye kuko urukundo rurizana ,yego mumico ntabwo byemewe ko umukobwa afata iyambere mukubwira umukobwa ko amukunda ariko ashobora kubyerekana mubikorwa n'Ibimenyetso maze umuhungu akabyibwira "

Bakiganira phone ya Nola irahamagarwa arangije ati"Aby ni Edmond umpamagaye ,ubwo wowe gahunda yawe yanze reka nge mwitabe aho yambwiye ko duhurira !

Sawa turasubira "

Ahita yiruka agenda yitaba phone Aby asigara yivugisha mumutima ati"Yaba nawe uwo ukunda bikworohera kumushikira usibye nge wasanga atakinyibuka !"


     ***

Tuze Muri HTC ,

Sasa Ladislas ari mubiro bye yahamagaje Jack ,

Jack araza amuha ikaze maze batangira kuganira ,

Ladislas"akazi urakabona ute ?"

Jack"Nyine ndimo kugenda nkamenyera bukebuke"

Ladislas"Ndabizi ko urimo gukora uhatiriza gusa nyine ugomba kubikora kuko ni wowe mutwe w'urugo usigaye mumuryango iwanyu kandi imari za so ugomba kuzihagararira !

Rero kora cyane kuburyo mubuhuro butaha bw'abanyamitahe uzaba wagaragaje icyo umaze kungura company maze ubundi bakwemere ntakujijinganya ko ukwiriye kujya mumwanya waso "

Jack"Ndabyumva inama mungira ,nanjye sinicaye ndimk gupanga ! Ese nagira ikintu nkwisabira ?"

Ladislas"Ntakibazo wavuga !"

Jack atangira kumwiganira gusa ibyo amwiganira twe ntabyo twumvise !!


     ***

Tuze ahandi hantu hamwe ,

Wamukobwa wa Robert ariwe Naomi Hari undi muntu baje guhura gusa twe tumuzi ni James umwe uhora uhiga gushira hasi HTC .

James"Niki ko umpamagaye ikitaraganya kandi uzi neza ko guhura nawe biba ari ibanga ?"

Naomi" Ni dossier 196"

James ahita yikanga arangije ati"Ko wambwiye ko wabashije gucecekesha umunyamategeko wanyu akayihisha mbese akanayisiba no mumadosier yigeze kuba muri company,igarutse ite ?"

Naomi"Nyine Papa yakomeje kugira amatsiko aza kwirukana wamunyamategeko azana undi,uwaje rero we ntasanzwe kuko kumucecekesha byanze !"

James dore ngo umubiri uramurya agatangira kwibaza byinshi !!

Naomi"Niki ?Mbwira uko tugikemura bitarajya hanze ngo bizambe "

Haaaaa,bose ubwoba bwarabafashe !!!

ESE IYI DOSSIER IRIMO IKI KWELI ?


      ***

Twigarukire kuri nyira mwiza wacu Nikita uhora murugo ,

Mwibuke nawe umutima wari watangiye gutekereza Jack gusa yibaza uko azabigenza cyane ko azi ko Elena nawe amukunda !

Akirimo gutekereza byinshi yagize atya abona Adam aramuhamagaye arangije aritaba ati"Hallo!"

Adam"Umeze neza ko umaze umwanya utarimo kuvuga ?"

Nikita"Ndaho usibye ko nyine mba ndi bored kubera kuba murugo ngenyine "

Adam"Yoo mpore ,ese uwagusaba nimugoroba wabona akanya tukaza guhura ?"

Nikita"Ndakeka ntakanya ndi bubone kereka habaye atari muri week end kuko week end ninge nsanga urugo abandi basohotse"

Adam"noneho ndumva naza murugo tugasangira niba ntakibazo byateza !"

Nikita"Reka reka ! Ubuse bagarutse bakagusanga murugo nasobanura nte ?Cyakoze tegura umusi atari uwo muri week end ho nzaboneka !"

Adam"sawa ntakibazo ntaza kugukururira ibibazo ,ubwo nzakubwira!"

Nikita"sawa ntakibazo!"

Phone ivaho maze Nikita asigara yibaza ati" uyu nawe aranshakaho iki ?Abasore bino misi nihatali .Ngo ansange murugo ntayundi muntu uhari ?hmmm"


       ***

Sasa Jack we nyuma yo kuganira na Ladi ibintu tutumvise yagarutse mubiro bye aricara aratekereza ati" aba bagabo kugira mbemeze ngomba gukora ikintu kibyibushe gusa ni ugusheta iturufu,hari uguhomba ibintu bikazamba ,hari nonkunguka ngatsinda urugamba .

Ese ndahera he iyi project ?"

Yibajije byinshi arangije asohoka mubiro asanga abarinzi bamutegereje bamukingurira imodoka arinjira maze convoy iva kuri company irerekera ...

Mumuhanda convoy hari uwo yanyuzeho ahita atanga itegeko ko Convoy ihagarara bakamuhamagarira uwo muntu !!

Abarinzi barikanze gusa nyine boss avuze biba itegeko kuko niwe ukwishura.

ESE UYU NINDE ?


     ****

Kuri Naomi na James,

James" kuvana nuko so yamaze kumenya ko arimo gushaka ukuri kuri Dossier 196 ntabwo twamukura munzira by'iteka(Kumwica) Ahubwo dushake uko twamukura dossier muntoki ntacyo tumugize"

Naomi" Adam ni umuhangs cyane kuburyo kumukuraho dossier bitoroshye ,wanasanga yarayikozemo Copy nyishi akazibika ahatandukanye "

James" nubwo yaba ari umuhanga ntabwo  yaturenga kuko twe turiye byinshi.

Mpa address ye ,nimero ya phone ubundi nkwereke uko bikorwa "


    ***

Tugaruke kwa Jack,

Sasa Uwo yasabye ko bamuzanira ni Aby !

Kumbe bari bamunyuzeho arimo agenda n'amaguru Jack aramumenya niko kubasubiza inyuma baramuhamagara !

Jack"Aby amakuru y'imisi?"

Aby"Ni meza !"

Jack" ooooh ndabona wagize ubwoba kubera aba barinzi Gusa humura. Niba ntaba nkugoye ,twashaka aho twicara tukaganira?"

Kwanza Aby mumutima yarivugishije ati"Mana habwa icubahiro ,byari byananiye kumushikira none ubwe aranyishakiye ndetse anampaye umwanya "

Arangije gutekereza arasubiza ati"Ntakibazo "

Bava mumodoka baza Kuruhande kuka Bar maze Jack atumizaho agafanta ,

Ati"Nawe bakuzanira agaki ?"

Aby"Icyo bakuzanira nanjye banzanire icyo!"

Jack"Ooh,nagirango weho wishakira agahiye "

Aby"Hoya ako ni akamasaha aza apana ubu !"

Jack"Sawa ,ubwo bakuzanire banazane na Brochette 4"

Gusa uko bakicaye Jack yasabye abarinzi kujya hirya bakabaha umwanya cyane ko yabona ko Aby atisanzuye !

Jack"Bwambere mbanje kugushimira nanasaba imbabazi kukuntu nitwaye,wambaye hafi maze nje no kugushimira birangira ngiye ntanubwo nongeye kugushaka "

Mwibuke uwamufashije avuga ni Aby ariko umusi ajya gushima yagiye gushimira Nikita !!!!

Aby nawe arasubiza atazi ko hari uwo basa Jack abitiranya ati" Sinakurenganya kuko nanjye amasomo yahise antwara sinongera kubona akanya ngo ngaruke kureba uko umeze !"

Jack"Sha rwose uri umwana mwiza ,kiriya gihe iyo ntakugira ubanza nari no kwiyahura kabisa .

Nabonaga isi n'ijuru byose byanguyeho ariko nyene Imana ntacyo ikorera ubusa wabaye hafi"

Aby"Biriya ni ibisanzwe ,usibye ko abantu bahindutse tuba dukwiye gugashanya cyane iyo hageze ibihe nkabiriya "

Jack"Anyway,kwishuri byagenze bite ?"

Aby"Kwishuri byagenze neza ubu dutegereje umusi wo guhabwa impamyabumenyi gusa "

Jack"Good mbega bihuriranye ,

Hari project nahoze ntekereza ariko nabuze abayimfasha.

Ese wambonera abandi batatu mukaba 4 ?"

Aby"Hasabwa abize gusa ?"

Jack"Yego,nubwo baba batarabona impamyabumenyi ariko basoje amashuri"

Aby"Abo ntabwo nababura !Ariko se iyo project imeze ite numve ko nabona abayikwiye?"........LOADING EPISODE 02

.

Ni iyihe project ?

Aby we arahava avuga icyo atekereza ko Jack amucanganije ?

 Udacikwa na Episode 02



Comments