INTAMBWE 01

 


INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA

Season 01

Episode 01

Writer @Edouard Safari

Whatsapp group: https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe

web : www.eddyseries4all.blogspot.com

__________________________________

Dutangiranye convoy  y'amamodoka menshi bisa naho aherekeje umuntu ukomeye ufite aho yerekeje,Hagati muri izo modoka turabonamo imodoka ya Limousine irimo umusaza,umukecuru ,umusore ndetse n'umukobwa ukurikira Uwo musore. Bari kugenda baganira.

Umukecuru"harya #Jack waheruka iwabo wa #Elena ryari ?"

Kumbe umusore yiswe Jack,

Jack arasubiza ati"mama,ntakubeshe ni kera  ntari najya mubuhindi kwiga " 

Umukobwa ati"erega mama Jack ntiwamurenganya ,ubusanzwe ibintu byo gutembere si ibintu bye pe,mbese iyo hajemo iby'abakobwa wagirango ari muri vision ya kera !"

Jack" nawe Evelyn uratangiye kunserereza !"

Evelyn "bro ntabwo ari ukuguserereza ndavuga ukuri"

Umusaza nawe arinjirira ati"ariko evelyn wabaye ute ?uyobewe ko musaza wawe yanga umuserereza!"


Tuve aho twiyizire kwishuri,

Abanyeshuri bari mumasaha ya Pause .Hari abakobwa babiri barimo kuganira .

Umwe ati" ariko se wowe #Abigael bigenda bite ngo wumve mathematics na chimie  kuriya uri umukobw ?"

Aby"none se bakubwiye ko abakobwa batakumva mathematics ?"

Undi"yego bibaho bakabyumva ariko weho birarenze pe!"

Aby"ariko mbona ntakidasanzwe kirimo!"

Undi"oya rwose mbwira ibanga ukoresha nanjye nzarikoreshe"

Aby" mama #Nola ,ubwo nawe ntugiye kumfatanya nabirirwa bavuga ko nkoresha imiti ?"

Nola "oya ahubwo nuko nkishuti yawe utakwanga kunshutiriraho!"

Aby"umva Nola ndakwiyamye !"

Amukwega akaboko barahaguruka ati"dusubire mwishuri amasaha ya pause yaheze"


Tuve aho tuze Kuri ya convoy,

Neza yaragiye yerekeza kugipangu kimwe imodoka barazikingurira maze abarinzi baza gukingurira ba Boss bavamo maze urugo binjiyemo havayo umusaza n'umukecuru baza kubakira,

Umusaza" #Leonidas(papa jack) kaze murisanga murugo rwanjye"

Kumbe papa W'umusore yitwa Leonidas!

Kuruhande n'abakecuru barimo bahoberana maze umusangwa ati" Margaret kaze iwanjye rwose ,uzi ko wabyibushe !"

Mama w'umusore(Margaret ) "oya Wikabya nawe Catherine ( umuma watemberewe) ,maze narananutse "

Arebye kuruhande abona Jack na Evelyn nabo arabasuhuza  maze bakomeza munzu !

Tuve aho nkuzane ahandi hantu mubiro,


Hari umuboss wicaye muntebe imbere y'ameza ye hicaye undi musore .

Boss"umva sha ,ndagirango kuwagatanu uzabe wageze muri #HTL (HighTech Laboratory ) ,uzakora uko ushoboye kose ubangirize izina ugaragaze ko batari serieux n'akazi kabo"

Umusore"kubikora nabikora ariko se nakwinjira nte ko haba umutekano urenze ?"

Boss"uwo musi ishuri rikukira HTC (HighTech Company ) rizaba ryahazanye abanyeshuri ,nawe uzagenda muribo maze ukore akazi kawe.UBuryo uzagakoramo byo ni ibyawe "

Umusore"sawa boss,tegereza phone yanjye ikumenyesha ko akazi nakarangije !"

Boss"ok,noneho wagenda"

Umusore arahaguruka arasohoka asiga umugabo  mubiro bye.


Kubakiriwe bo ikiganiro cyakomeje kiranoga hagati y'abandi mugihe Abasaza bo basohotse hanze muri jardin kuganira nkabagabo.

Mama JAck" ariko se ko twakomeje kuganira tukanezerwa ariko mbona tudakwiye ?"

Catheline"uravuga Elena se!"

Margaret "yego niwe mvuga ,uzi ukuntu nikumburiye umukobwa wanjye di "

Catherine" sha ELena avuye hano mukanya avuga ko hari gahunda yihuta kukazi ariko arahita agaruka kuko kuza kwanyu yari abizi "

Kuruhande Evelyn yongorera musaza we ati"bro umva ko wigize zahabu ,sha nubona Elena uremera kabisa. Uzi ukuntu ari mwiza ! "

Jack amucinya icyara mwibanga ati"wagiye ureka ubusutwa,ubu se nazanwe no gutereta ko twaje kuramukanya !"

Jack ahita ahaguruka maze Mama we aramubaza ati"ugiye he se JAck ?"

Jack"mbaye ntembera hanze muri Jardin"

Catherine "wisanzure ntakibazo mwana wanjye!"

Jack aragenda basigara baganira ..


Kwishuri ho hari uwinjiye Abanyeshuri baramusuhuza nka Headmaster nawe arabasuhuza ,

Ntaguinda  ati"Mwese muhite mutaha murugo iwanyu mwitegure kuko hirya yejo kuwagatanu tuzajya gutemberera muri HTL "

BOse bahita batambira rimwe bigaragara ko bahishimiye !

Headmaster yarasohotse abanyeshuri nabo batangira gukusanya ibikoresho byabo,

Nola abwira Aby" sha Aby noneho bagushiriye aho ukunda ,Labo n'ukuntu ukunda chimie !aha ndabona uzaba ugiye kwandika ibirwi ntakindi"

Aby"ariko Nola nawe ugira umunwa kweri,ubu uhise ubona n'ibizaba tutari twanagerayo ? Ubwo naho utavuze ko tuzanahahurira na #Brian"

Nola"sha uzi ko nari nibagiye ko abo Muri Normal natwe bo muri science duhurira muri LAbo,sha Aby nzaza nzanye CAmera kuko azaba ari film y'abanya sceance babiri bakundana!"

ABy aramwihorera yikomereza gupakira !


Hakuno Jack uko yagasohotse yaje muri Jardin,

Mukuhaza hari undi mukobwa wariho yuhira Indabyo aza amuturutse inyuma.

Umukobwa muguhindukirana umupira yarimo yuhirisha wasutse amazi kumusore atamubonye !!

Umukobwa ahita afukama arimo Kumusaba imbabazi umusore yunamye kumuhagurutsa amubwira ko ntakibazo gihari ari ibisanzwe !

Sasa kumuhagurutsa barebanye mumaso , Kumbe ni umukobwa mwiza kuko umusore yarangayemo gato gusa twe turabona uyu mukobwa mwiza neza arasa na Abigael twari tubonye kwishuri 😳!!!.......LOADING EPISODE 02

.

.

Uyu mukobwa ninde ?

Kuki asa neza na Abigael ?

Ndguhamagarira gusoma iyinkuru ukazayisoza kuko ikubiyemo byinshi

SIGA COMMENT YAWE MUSI KANDI NTUBYIRENGAGIZE

Comments

  1. Mega inkuru nziza cyane, utubabarire uzayirangize

    ReplyDelete

Post a Comment