INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA
Season 01
Episode 07
Writer @Edouard Safari
Web : www.eddyseries4all.blogspot.com
whatsapp grp :https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
πππππππππππ
Episode 06 Yarangiye Jack arimo kubaza Nikita ibijyanye n'Impanuka yo kuri labo.
Gusa twe tubizi ,Nikita ntabyo azi ahubwo bizi Aby kuko basa neza.
Gusa twari twasigaye twibaza icyo Aby na Nikita bapfana kuba bataziranye ndetse bakaba bahuriye kumurwayi umwe .
Twikomereze byose bizasobanuka ....
***
Sasa Nikita uko yakagiye gusubiza Hari uwahise amukwega !!
Ntayundi Ni Adam π³
Jack bahuje amaso bose barikanze Jack ati"Adam ,ni wowe cyangwa n'Ubundi ndacyarota ?"
Adam ntiyamusubiza ahubwo aramwimyoza ahita afata akaboko Nikita Aramujyana !!
Jack agiye gukurikira phone ye yarahamagawe abona ni mama we aritaba!!
Arangije kwitaba ntiyongeye kwita kubirimo kuba ahubwo yahise yinjira ibitaro yihuta Adam na Nikita bacaho !!
***
Jack we uko yakinjiye munzira hari uwo yagonze kubera igihunga cyo kwihuta !!
Uwo yagonze ntayundi ni Abigael !
Uko yakamugonze Aby yasigaye yifashe kurutugu aho amugonze !
Nola"Ariko abantu bubu babaye bate ?Ubu tuvuge ko atakubonaga koko ?"
Aby"Sha bigaragara ko nawe atariwe afite ibibazo !"
Nola"Ariko aby,umuntu arakugonga kuriya warangiza ukamugirira impuhwe koko ?Nge yadakomeza mba muriye ingumi "
Aby"Nola warebye neza uwariwe ?"
Nola"Iyo mumenya ho nazamuhize nkaguhorera !"
Aby"Umuntu ungonze ni prof mushasha Jack "
Nola"Reka kumbwira !Ese yaba arimo gukora iki hano kubitaro ?"
Aby"Nanjye nibyo ndi kwibaza !"
Nola"Mwihorere twikomereze"
Aby"Hoya Nola , Prof Jack yarantabaye Nanjye ndi kumva umutima umpatira nawe kumufasha mubibazo arimo"
Nola"Aby wabaye ute koko ?Kuva Jack yagaragara wampindukanye !"
Aby"Umva fata izi begi uzitahane ndaza kugusanga Murugo"
Amuhereza ibegi yihuse ahita akurikira Jack yiruka !
Nola yasigaye yumiwe π³
***
Mumodoka Nikita na Adam bagenda ,
Nikita"Adam ese uriya musore musanzwe muziranye ?"
Adam"Uravuga uriya muswa nasanze arimo kuguserereza ?"
Nikita" ariko ntabwo yarimo anserereza twaganira bisanzwe !"
Adam"Muganira bisanzwe ?Uriya ntabiganiro bisanzwe ajya agira iteka ni indyadya gusa !"
Nikita"Uri kubivuga nkaho mufitanye inzika,gusa nyamara nge nabona ari umwana mwiza "
Adam"Ahaa ,nakubwira iki,ubwo uzamwibonera !"
Nikita"Reka da ,ngewe ubundi nibera mugipangu sinjya nsohoka,rero ntaho tuzahurira nawe !"
Adam"Kuki wibera mugipangu ?"
Bakomeza kugenda baganira....
***
Jack we yageze kucyumba kirimo se akomeza yinjiramo,
Agezemo Yasanze mama we Afashe se arimo arira cyane !
Jack inguvu zamushizemo atangira gutambuka aseta ibirenge asatira !!
Yaraje Afukma imnere y'igitanda ajya gukora kuri se nyina aramusunika ati"Ntunyegere wacyanawe utagirira impuhwe so ! So apfuye akuzize "
Jack yaguye yicaye nawe amarira nawe atangira kwisuka !!
Bakiraho Aby yarakinguye nawe arinjira nawe atungurwa na Scene yarasanze mucyumba se wa Jack yararwariyemo !!
Bose amarira yarisutse Aby aza guhagurutsa Jack gusa mama we akomeza kubirukana bombi kubera umujinya n'agahinda !!
Yooo!Jack umusore wibogare ,umusore wahiraga uberewe no guseka Uwo musi wamubereye mubi !!
***
Inkuru mbi ntitinda kumenyekana amakuru yasaze kuri internet y'Urupfu rwa Leonidas papa Jack.
Gusa Jack nubwo yari yarakaye we yaje kwamuganga ahura na Doctor,
Jack"Doctor,ni wowe bwanyuma warimo witaho data ! gute urupfu rwe rwahuta nkuku ?"
Dr"Musore nanjye naratangaye cyane,ubwo namukorera operation byagaragara ko bidatinze azakumera neza ariko nza gutungurwa n'Amakuru y'Urupfu rwe rutunguranye "
Jack"Urupfu rwa Data ntirufudutse ,ndashaka umubiri we ndawukorere autopsy ubwanjye !"
Dr arikanga ati"Ntabwo wize ibyabaganga ,gute wakora autopsy?"
Jack"Ntabwo ndibubyikorere ariko ndaza kuba ndikumwe na team Iri bube ishinzwe kubikora"
***
Kwishuri ho Aby na Nola baje gusubira kwishuri Noneho muri pause baza kuganira bicaye ukwabonyine,
Nola"Wambwira rero neza ko kare mwishuri prof yahise yinjira tukabireka"
Aby"Sha Nola ,prof Jack arimo kunyura mubihe bikomeye.Wamusi mukurikira burya se yari yapfuye "
Nola"Yooo! Imana imwakire"
Aby"Sha yarimo arira nkumwana,byakongeraho ko mama we yarimo amwirukana amubuza kwegera se bigashengura umutima !"
Nola"Birumvikana disi ,none se umaze kwinjira batakuzi byagenze bite ?"
Aby"Muri ako kanya ntawari bwiteho ko atanzi ,ahubwo mama we yatwirukanye twese ubwo nanjye mpagurutsa Jack njya kumwihanganisha hanze !"
Bakiganira hari uwabiyunzeho, ni Edmond.
Edmond"Kumbe aha niho mwari mwiyicariye ,nari nanashatse nahebye !
Nola hari ikibazo ko ndeba mumaso yawe hazenze amarira ?"
Nola arihanagura ati"Wapi usibye ko nyine ngwaye ibicurane !"
Aby"Edmo ,uzi ko abahungu bazaguseka?"
Edmond"kubera iki se ?"
Aby"Kubera ko utabikoza,umwanya uwariwo wose uba uri kudushaka aho turi"
Edmond"Asyii,ubona iyo umbwira ko abakobwa basigaye babangamira naho abahungu bo baba bandyanira inzara ngo ndi uwo mubakire ntakindi"
Nola"Abakobwa batubangamira gute edmo ?"
Edmond"Mugihe abahungu baba banyihunza baryana inzara abakobwa bo baba bumva bose baba abanjye ,gusa Imana yarakoze kumpuza namwe ,inshuti zitanyinuba ,inshuti zinshimisha zitagize nakimwe zintezeho .Rwose nishimra kuba kumwe namwe !"
Nola"hmmmuuu!"
Edmond"Iki Nola ko uhigimye?"
Nola"Ntacyo da ,gusa nyine inshuti uba ufite icyo uyitezeho nubwo atanaba ayo mafaranga ukeka !"
Edmond" nkiki kindi ?"
Aby ahita abavamgira ati"Mwaretse ibyo biganiro byanyu ,ntimubona ko n'Umwanya wa Pause warangiye !"
Barahaguruka basubira mwishuri .
***
Tuze kuri wamugabo uhora utanga mission ngo HTC ngo ayicafuze !
Ari mubiro bye yakiriye message ivuga ko Akazi kagenze neza arishima cyane mbese ahita atumaho secretaire we ngo amuzanire inzoga mubiro aserebure !
Secretaire yarikanze gusa nyene ko ari boss wari ubitegetse yagombaga kubikora .
ESE NIKI UYU YISHIMIYE ?
KUKI AKOMEJE KWIRUKA INYUMA YA HTC ?
Tuzabimenya ...
***
Tuve aho Tuze murugo iwabo wa Elena,
Jack yacunze amasaha yo kuva kwishuri yageze ahita afata imodoka yerekezayo.
Ahageze yasanze ntanumwe uriyo usibye Nikita.
Yaramwakiriye bicara hanze mukajardin amuzanira jus aba ariyo baganiriraho.
Nikita"Kalibu urisanga murugo iwacu"
Jack"Murakoze,hama ndi muri byinshi nyuma y'Urupfu rwa Data bityo bituma ntabona umwanya ..."
Nikita"Narabyumvise kandi pole mukomeze kwihangana "
Jack arakomeza ati" Abigael ,nubwo umwanya ari muto ntabwo nakirengangiza ukuntu wambaye hafi kwamuganga mubihe byari bikomeye nkabiriya .
Uriya musi iyo utahaba ubanza narikuba nariyahuye ,gusa wambaye hafi mpaka birangiye ubwenge bwongeye kugaruka kugihe.
Abigael ndagushimira cyane sinzi inyiturano nazaguha kereka byibuze nkwihaye Wese..."
Uko avuga Nikita we kwari akumiro gusa,
Gusa na none Mwibuke uyu barikumwe ni Nikita ,Uwamufashije kwamuganga ni Abigael ndetse n'Impamvu yaje amasaha y'Inyuma y'Ishure azi ko yiga ataha yagera muhira akambara imisatsi gusa sibyo uyu ni Nikita ,uwo azi yamubwiye n'Izina ni Abigael .
Nikita yaramwumvirije arangije ati"..."......LOADING EPISODE 08
.
Agiye kumubwira iki ?
Reka aze amubwire ahite amenya ukuri .
Komeza ukurikire iyi nkuru mpaka irangiye kuko ihishe byinshi,
Kandi uko yigira imbere niko ikomeza kugenda iryoha !!
Comments
Post a Comment