Intambwe S2E5

 INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA

Season 02

Episode 05

Writer @Edouard Safari

Web : www.eddyseries4all.blogspot.com

whatsapp grp :https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe

🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟

Episode 04 Yarangiye abana mucyaro berekeje kuri terrain gukora project Jack yari yabahaye gusa Aby na Nola bari bahishe ibanga ko Jack uri gushinzwa ibyaha babonye kuri internet ariwe boss wabahaye akazi.

James we byagaragara ko neza ariwe wagambaniye Jack kugira amuvire munzira abone uko azatwara HTC bimworoheye cyane ko nawe tashakaga gushoramo imitahe myishi .

Aho Jack afungiye ho jack agikubita amaso imbere yabonye Nikita ahita amuhamagara abigael cyane ko wewe azi ko ariwe kandi akaba azi aho yamwohereje Ndetse anabikora Elena yumva anareba !

Ese niki cyakurikiye ?

Twikomereze...


Dutangiriye mucyaro,

Abana bose Aby yabahaye umwe wese igisata ahagararira maze amuha na Team azaba ayoboye maze ubundi ibikorwa biratangira !

Uko ibikorwa biri gukorwa bigaragara ko bashaka ko birangira vuba !!

Gusa nubwo ibikorwa byarimo gukorwa neza mumugi boss wakabaye habwa Rapport y'uko biri kugenda ari muburoko yicaye atekereza byinshi ati"Koko abantu barahindutse pe !Umukobwa mwizere muhe amafaranga na project aho kujya kuyikora ahubwo ayifashishe anyangiza burundu !!

Gusa asenge sinzave hano kuko mbere yo guhorera data nzabanza mwice "

Kumbe disi uwo akeka ko ariwe wamugambaniye sibyo ahubwo we ari kugikorwa yamuhaye gukora !!


Tumuveho tuze mumodoka Nikita na Elena batashe ,

Ntanumwe uri kuvugisha undi ,

Nikita" rwose Elena wabifashe nabi ngewe ntabwo ndi Abigael pe !"

Elena n'umujinya ati"Utakabaye we se ,uragira ngo nizere amagambo yawe kurusha ibyo amaso yanjye yiboneye ?"

Nikita"rwose iyo ambonye ahora anyita abigael anambwira ibintu bimwe ntanabitahura "

Elena avanayo ifoto arangije ayihereza Nikita ati"Uyu si wowe ?"

Nikita"Uyu ningewe ariko..."

Elena"Gezaho ndambiwe kumva amagambo yawe yuzuye uburyarya !"

Ese byagenze bite ?

Ubwo Jack yamuhamagara amwita Abigael bose bikanze ,mukwikanga kwabo jack yakomeje ati"siweho ndi kubwira !"

Nikita"Jack rwose wanyibesheho !"

Elena yarakajwe nuko Jack ari kwirebera Nikita nkaho atamubonye habe no kumusuhuza ahita ahaguruka ati"Uransanga kumodoka"

Elena yahise asohoka maze Nikita asigarana na Jack,

Jack agiye kumubaza ibya project yibuka ko ari ibanga ahita yegera kugutwi agira ibyo amubwira !!

Kubimubwira nibwo Elena yageraga kumuryango ahindukiye abona ari kumwongerera we akeka ko ari kumusoma !!!

Ikirenzeho banaganiriye umwanya munini nabyo birushaho kurakaza Elena !!


Reka sasa nkuzane inyuma y'imisi 10 Jack afunze,

Turi kumubona mumodoka arimo kwerekezwa kurukiko.

Ararinzwe kokk kuburyo wakibaza ko ari icyihebe bagiye kumanika cyamaze abantu.

Gusa munzira agenda yatangiye kwibuka ,Burya muminsi ibiri ishize Abigael wanyawe yaramusuye .

Jack"Nanubu nturanyurwa no kunshinyagurira ?Ubona kugambana ukanyiba ndetse ukanshakira Uko mpera muburoko bidahagije ?"

Aby"Jack ibyo ni ibiki urimo Kuvuga ko ntagutahura?Yego natinze kugusura ariko nuko narimo gukurikiza amategeko wampaye umbwira ko kabone nubwo haba iki ntacyatuma umugambi uhagarara !"

Jack yarikanze arangije ati"uravuga ko nyuma yawamusi uvuye hano wahise ujya mucyaro gukora ya project ?"

Aby"Jack sindimo kugutahura pe,ngewe namenye amakuru yawe narayr mucyaro.Kuva ubwo ntabwo nari nagaruka mumugi ubu nibwo naza "

Jack"Ushatse kuvuga ko wowe utigeze unsura nambere hose ?"

Aby"Yego,ahubwo akira amafoto urebe aho umugambi ugeze .Bidatinze uratangira kubona umusaruro "

Jack yafashe amafoto koko abona umukobwa ari kuvugisha ukuri arangije ati"ntibishoboka ! Hari uwansuye hano neza asa nawe "

Aby"iki ?"

Jack"Maze imisi mfunze ariko ntagitekerezo cy'uko nakibohora narimfite ariko wowe kuva uje nungutse igitekerezo "

Aby"ikihe ?"

Jack atangira kumubwira details zose gusa twe ntabwo twumvise ibyo bavuganye ahubwo gusa umwanya babahaye wo kuganira ushize Aby yasezeye Jack arasohoka .


Kumbe hakurya uko Jack arimo kugenda yibuka ibyo baganiriye na Aby ,

Aby we turamubona kurupangu iwabo wa Jack bamukingurira !

Mushiki we Evelyn yamuhaye ikaze arangije ati"muragenzwa n'amaki ko nari nerekeje kurukiko ?"

Aby"Nitwa Abigael ,ndi mucuti wa Jack uri muri gereza azira ubusa !"

Evelyn"uri mukuri ,musaza wanjye ntabwo yakwica umuntu pe,Ahubwo se waba ufite uburyo twakemura ikibazo agatabarwa akaboneka ko ari inzirakarengane ?"

Aby"niyo mpamvu ndi hano.Gusa ibyo birakunda mugihe turi bukorane nawe neza"

Evelyn"nditeguye rwose ,ntakintu ntakora ngo nkize musaza wanjye"

Aby"Jack yantunye ngo mukorere iperereza gusa kubera ko nge ndi iturufu rye ry'ibanga ntabwo ashaka ko ngaragara mukibazo cye ariko arashaka ngikorere iperereza ariko bigaragare nkaho ari weho uri kubikora nka mushiki we .Uri tayali dutangire ?"


Uko biri kuba twiyizire kuri Adam muri ROBERT GROUP ,

Yakomanze umuryango ahabwa ikaze arinjira,

Kumbe yari yinjiye mubiro bya muzehe papa wa Naomi.

Umusaza"niki kikugenza ?"

Adam"maze kumenya amakuru yose ya dossier 196"

Umusaza"nuko sha !Imeze ite ?"

Adam"Wamusi nakubwira ko hari ibyo dossier ishobora kukwangiriza narakekeranya ariko ubu tuvugana byose maze kubimenya.

Uwari umunyamategeko muri Robert group ariwe Mr Andrew  yakoranye n'umukobwa wawe biba miriyare 5 za Robert group maze umukobwa wawe abonye ko uzabimenya ahitamo gufata contract Robert Group yari ifitanye na HTC (Hight Tech Company ) arayihagarika bitanyuze muburyo bwemewe bw'uko amasezerano hagati y'impande ebyiri abivuga.

Nyuma y'ihagarikwa Nibwo Boss wa HTC yatanga ikirego kugira ubutungane bumugarurire uburenganzira bwe.

Nyakubahwa ibyo byose byabaye ntakibazo kigoye nabibonamo kuko hasubizwaho Contract maze umubano hagati ya Company ugakomeza"

Umusaza"niba ari uko bimeze subizaho contract maze umukobwa wanjye we ndaza kumuhana kuba yarakoze ibintu nkibyo ntambwire "

Adam"ikibazo si icyo nyakubahwa.

Umukobwa wawe amaze kubona ko bigiye kuba binini yahisemo gutuma wowe ubwawe wirukana uwahoze ari umunyamategeko Andrew ,abona nabwo HTC ntabwo izatuza ahitamo kwica umusaza wari uhagarariye HTC (Papa jack).

Maze arangije abona ntakuntu yahishira ibyo hyaha bye byose igihe ibanga rizwi nawe ndetse na Andrew nawe aramwica!"

Umusaza yarikanze kumva amahano umukobwa we yakoze !!!

Ati"Adam ,umwana wanjye ndamuzi ntabwo yakora ibyo bintu pe"

Adam"nanjye nabanje kubishidikanyaho kugeza ubwo menye ukiri kwa byose "

Umusaza "Ariko sha  ko ukuntu uri kubivuga usa naho wari uhibereye ,ubundi amakuru wayakuye he ?"

Adam arikanga 😳.......LOADING EPISODE 06


Haaa ,adam yakuye aya makuru he ?

Jack we azatabarwa ate ?

Utazacikwa na episode 06


Comments