Episode 01
Season 2 Yarangiye munama yo kuba hakirwaho chairman wa HTC company , Mr Pascal niwe wari usa nutsinze ariko hari undi wari wivanze avuga ko Pascal atabikwiye.
Ese niki cyakurikiye ?
Dukomeze ….
Bose bahindukiriye rimwe kureba uwo muntu uvuze , kumbe ntayundi ahubwo turabona ari Aby niba atari na Nikita kuko bose barasa gusa kuvana nuko tumubona arikumwe na Evelyn ni Abigael.
Umunyamategeko ati “ Wowe urinde ?”
Aby ati “ Ni Mrs Jack ( madam Jack ) !”
Bose barikanga ndetse na Evelyn bigaragara ko atari abizi .
Aby arakomeza ati “ Nyakubahwa munyamategeko Reba update y’Imitahe ya company maze nurangiza ufate umwanzuro ukwiye “
Umunyamategeko ahita yinjira muri machine ye ahari urutonde rw’uko bagiye barushanwa imitahe akora reflesh maze urutonde ruhita ruzamuka izina rya Jack rija imbere biagaragara ko ariwe munyamitahe ugomba kuba chairman 😳
Umunyamategeko ubwe yarikanze abura icyo avuga ahubwo ahita aprojecta kugikota bose barabibona .
ESE BYAGENZE BITE ??
24 Hours ago ( Amasaha 24 Mbere y’uko ibyo biba )
Cyagihe Aby akurura Evelyn ikitaraganye ntahandi baje ahubwo bahise baza kureba Ladislas ,
Evelyn yabahaye umwanya wo kuganira baganira we atumva maze Aby ati “ Nyakubahwa Ladislas , ngewe ndi Abigael umugore wa Jack “
Ladislas” Umugore wa Jack ? Ko nzirikana Jack ntamugore yagiraga !”
Aby ati “ Ndabizi ko Bigoye kumva ariko kugira ubashe kunyizera ,ndi hano kubwa Top HTC project “
Ladislas mukumva ayo magambo yahise yibuka kera baganira na Jack kuri iyi projet,
Jack ati “ Ese niki nakora kugira mbashe kugumana icyubahiro cy’umuryango ?”
Ladi “ Aha muri company umunyamitahe niwe ugomba kuyobora ,Uyu musi so aracyari uwambere ariko abashaka company ni benshi wenda ejo bakamudubura company ikaba igiye muyandi maboko . Icyo wakora nuko nawe ugomba gukora ikintu kigaragara “
Jack “ Nge ndi mushasha muri company ,ese nakora nkiki cyatuma nzamuka nkasigasira icyubahiro cy’umuryango ?”
Ladi “ So atari yapfa hari project yagombaga gukora kandi nabonaga ari nziza rero nayiguha ukayikora wowe yatuma bose ubashira hasi gusa nabwo wayikora mwibanga Ntangere “
Nibwo yazana File aramwereka ati “ Iyi ni TOP HTC project …”
Nibwo yamuha details zose zuko yayikora ,ndetse nawe nibwo yakoresha amafaranga ya company mwibanga akora ya prohet yakoreye mucyaro anyuze kuri Abigael na Team ye igizwe na Nola,Edmond na Brian .
Ladislas Amaze kwibuka ibyo nibwo yahise amwizera cyane ko Jack yasabwaga gukora iyo project mwibanga !
Aby “ Nizere ko iyi project ari ibanga rikomeye , rero nanjye yagombaga kungira ibanga “
Ladi “ rwose ,ese yaba yarapfuye ayisoje ?”
Aby “ Ninge wayisoje “
Amwereka y’amafoto yose Nola yamwoherereje maze Ladi abona koko bimeze neza maze ati” Ejo nibwo hari inama yo guhitamo Chairman mushya ,rero kubera iyi project ntankeka uraza gufata umwanya “
Nibwo yamuha details zose z’uko bimeze Aby abona kwitegura ndetse amenya n’umwanya wo kuzagerera munama cyane ko we atari bwitabe ubwambere mubandi batari bumwemerere kuko batanamuzi .
Tugaruke uyu mwanya .
Kurundi ruhande turabona Ladislas ari mukizu gishaje aboheye kuntebe.
Kuruhande hari abagabo bakanura nkabajura bahicaye barimo bakina amakarita .
Ladi yikanguye asanga afitwe maze ati “ Muri bande? Kubera iki mwamboheye hano “
Umwe muribo arahaguruka araza aramwegera ati “ Ndakeka ibyo ubaza atari ingenzi , twishuwe ngo tukugumishe hano hatagira ibyo uza kwangiza munama”
Ladislas ati “ Kumbe ni ibyo gusa !! Kweli Pascal ni ikigoryi !”
Akivuga atyo amukubita urushyi Ladislas we aho kubabara atangira guseka !!
Undi “Uri guseka iki ?”
Ladi “ mumbwirire Pascal ko yafashe ikibwana cy’ingwe asiga mama wacyo hanze ,ubu tuvugana ndakeka yamaze kubona se w’ikibwana !!”
Kumbe koko nkuko Ladislas abivuze ninako munama biri kugenda mbese Abigael amaze kuzamurwa ko ariwe ugomba kuba Chairman wa HTC company ,
Pascal arahaguruka ati “ HTC company twese turayizi neza ndetse tunazi uko amategeko yayo akora , ni gute umuntu yava iyo tutazi akaza kuba chairman ?”
Bose batangira gucucura bivugisha bati “ Koko nibyo !”
Pascal arakomeza ati “ Niki cyatwemeza ko wowe koko uri madam Jack cyane ko we tumuzi ari ingaragu ? Iyo mitahe yaba yarayikuye he iruta twe twese ?”
Aby ati “ Ubajije neza “
Afungura breafcase ye avanamo impapuro ahereza umwe ati “Mugende muhana izo mpapuro mwese munyuzemo amaso ,Izo ni impapuro z’ukubana kwanhge na Jack kandi twaraganye mumategeko izuba riva “
Pascal ati “ Izuba riva ? Gute Jack yaraganye ntihagire numwe ubimenya muri twe ?”
Aby ati “ Impamvu mutabimenye kwari ukugira abereke ko ashoboye kubayobora , naho icyazamuye imitahe ye ni HOT HTC PROJECT “
Akivuga iyo Project bose barikanze biagaragara ko bose bari bayizi 😳😳😳 !!!
Nkugarure Kuri Naomi kwa Muganga,
Ababyeyi barimo bishima mbese bahanahana umwana hari umuforma winjiye aza azanye igikarito gitwikiriye neza mbese hejuru hariho ururabo ,
Yahereje Naomi ati “ iyi ni impano yawe !”
Naomi arakira mbese Mama we ati “Mwana wa ,uwo ninde ukwoherereje impano ?”
Naomi ati “ Nanjye simbizi pe !”
Mama we “ Wafungura ukareba !”
Naomi yarafunguye bukebuke Box gusa indani asanga harimo agapapuro gato kazinze !!
Mama we ati “ Nigute Box ingana itya habamo impano y’agapapuro kangana gutyo ?”
Naomi agitunguwe Mama avuga yagafashe aragafungura asoma ibyanditseho 😳 akirangiza kugasoma yubura amaso areba Naomi arangije aramubaza ati “ Kumbe umwana wawe afite se ?”
Naomi arikanga 😳😳…….LOADING EPISODE 2
Agapapuro kanditseho iki ?
Duhurire muri Ep02
Comments
Post a Comment