Intambwe S02E10

 INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA

Season 02

Episode 10

Writer Safari Edouard

Whatsapp +255759114520

website : www.eddystore4all.blogspot.com

___________________________________

Episode 9 yarangiye Hari umuntu tutamenye uwariwe amaze gutera ubwoba Naomi bigaragara ko yari amuzi neza .

Hagataho Nikita yari amaze kumenya ko Jack burya atapfuye ahubwo akiri muzima .

Dukomeze ….


Sasa umusore nyuma yo guhamagara ambulance yahise yigendera maze afata taxi imujyana kuri Hotel imwe nawe yinjira mucyumba kimwe bigaragara ko ariho atuye !!

Agezemo ntakindi yakoze ahubwo yiyambute isura bivuze ko isura yari yambaye itari iye .

Kumbe ntayundi ni Jack 😳😳

ESE BYAGENZE BITE NGO JACK AVUMBURE NAOMI ?

Reka ngusubize inyuma imbere y’amasaha 6 , Jack yari yicaye mucyumba ari gutekereza yibaza aho yahera kugira amenye ukuri maze azirenganure.

Nibwo yibutse ko agikora mubiro byase yigeze gufata akanya ko kureba muma contract company yabo yagiye igirana n’izindi company ,buri contract igiye ifatanye n’Urwandiko rwerekana igihe bahagarikiye amesezerano keretse izo bagikorana.

Sasa uwo musi company ya Lobert Group yo ntarupapuro rwerekana ko bahagaritse contract ariko kandi ntabwo bari bagikorana. Uwo musi ntabwo yabyitayeho .

Nibwo yahise atangira kwiga kuri Lobert Group aza kuvumbura ko hari comment zivuga ko Naomi yaba ari umuntu mubi ndetse ko bakeka ko ari nawe waba waricishije Uwahoze ari umunyamategeko wabo .

Nibwo yahise yivugisha ati “ Koko niba ariwe reka mupime kandi azigaragaza “

Bivuze ngo ubwo yamubwira ko azi byose ntabyo azi ahubwo yarimo ashakisha ukuri .



Tuze sasa Kuri Evelyn na Abigael,

Nyuma yo kuva kwamuganga hari aho banyuze bafate agafanta kwanza,

Evelyn ati “ sha Aby sorry nawe urababaye pe !”

Aby” Naramaze kwiyakira erega ,gusa ndizera ko rimwe azakanguka nkongera kuba kumwe nawe twishimye “

Evelyn ati “ yego kwizera ni byiza kandi Imana iramubona azakanguka “

Abigael phone ye ihita ihamagara abona ni Nola yanga kwitaba ,

Evelyn ati “ Ko utamwitaba se ?”

Aby ati “ Uyu ni inshuti yanjye ,agira amagambo menshi aha wasanga atanicyo agiye kumbwira ahubwo akamarira umwanya gusa “

Evelyn ati “ Oooh ,wamugani ntana mood wifitiye ukeneye kuruhuka “

Aby arahaguruka ajya kwiherera asiga phone yuguruye ,

Nola abonye Aby atari kwitaba ahita yohereza message z’amafoto nyishi .

Evelyn kumva ziguma ziteramo ahitamo gufata phone ya Aby yugurura message akibatana n’amafoto atandukanye ya cakibanza cy’ingenzi barimo bubaka !!



Tugaruke kuri James na Pascal ( Bibuke muri Season 1 Episode 10 ) Aho bicaye barimo baganira ,

James “ Pascal ejo ni umusi mwiza wo gusoza umupango kuko ubu ntankurikizi nimwe dufite “

Pascal ati “ Atari Ladislas ndakeka ntawundi waduhagarika “

James ati “ Urya mwihoze ibye ndabikemura ntabwo azaguhagarika “

Pascal ati “ Gusa James ndakwemera uzi gupanga neza cyane pe kandi imigambi yawe ntabwo ijya iburizwamo “

James ati “ njye niko namye , Maze nyuma ya HTC company iyikurikiraho ni Robert Group “

Pascal arikanga maze James ati “ Ntibigutangaze nije bita wamipango “



Tugaruke kuri Aby, Avuye mubwiherero yasanze Eveln arimo kureba yamafoto ntibyagira icyo bimutwara aricara,

Ati “ Urimo kureba iki ?”

Evelyn ati “ Ni amafoto yahantu heza ,Aby waba uhazi ukazanjyana gutemberayo ?”

Aby ahita yikanga amwaka phone nawe arareba abona ni foto Nola yamwoherereje !! Ahaguruka yihuse ajya kuruhande Guhamagara 📞📞

Evelyn we utazi na kimwe asigara yumiwe gusa 😳

Aby akimara guhamagara yahise aza ahagurutsa Evelyn ati “ Tugende hari ahantu hihutirwa ngomba kujya “

Evelyn agenda yanka ariko aragenda …



Tuze Kwamuganga mucyumba 102 aho hari uhagazemo yitegereza umusaza uryamyemo uhemera mubyuma ( Mucyibuke iki cyumba muri Season 1 ) .

Hari uhagazemo yambaye costume y’umukara aduteye umugongo .

Ntakintu yari yavuga phone yarahamagawe aritaba arangije ati “ mumumpere Impano n’icyo gihe “

Phone ivaho nawe akomeza guhagarara yitegereza wamusaza urwaye !!

Arangije arivugisha ati “ Isi ni ngari nkuko wahoze ubimbwira papa !!”

Turashize ,uyu musaza uryamye hano tuzi ko uwamwita se ni Adam . UYU SASA NINDE ?

Akomeza kuvuga ati “ Nkiri muto wahoze umbwira ko isi ari ngari ngewe nkabifata nkinkuru zisanzwe ariko uyu musi narabimenye ariko nicyo gihe ngo abato mwasize duhindure amateka mwangije “

Arangije arahindukira , kumbe koko ni Adam mwenyewe burya ntiyapfuye !!!



Nkuzane bukeye bwaho ,

Turi muri HTC company aho habaye Umuhuro mukuru waba Shareholders . Pascal arahari n’abandi bahageze ariko Intebe Ladslas yakabaye yicayeho iragaragara mbese bigaragara ko ariwe bategereje .

Umunyamategeko wa Company ahita ahaguruka ati”  Mr Ladslas ntabwo yatubuza gukomeza cyane ko abanya business man umwanya aba ari amafaranga. Ngewe ndi buhagararire inama numviriza opinions zanyu. Ntagutinza mwese muzi impamvu turi hano ko ari uguhitamo chairman mushya Gusa nkuko amategeko ya company abivuga muzi ko umunyamitahe myishi ariwe uyobora . Rero ndagirango mubanze munyumve mbasomere uko mukurikirana kumitahe yanyu muri company ya HTC”

Bakomeza kumutega amatwi maze nawe arakomeza ati “ Uwambere ni MR PASCAL “

Bose barikanga cyane abo yahaye ruswa ariko abayanze bo biba icyikango gikomeye.

Umunyamategeko we akomeza amazina mpaka bose arabahetura mukumara ati “ Niba ntayindi mbogamizi mubona ndakeka mwazamura intoki abamushigikiye “

Dore ngo hafi ya bose barazamura intoki bivuze ngo abasigaye ntibanamutsinda !!!

Umushingwa mategeko ati “ Pascal ndakeka utsinze bose babireba ,wahaguruka ukagira icyo utubwira “

Mr Pascal mukamwemwe kenshi arahaguruka gusa atari yahagarara neza hari ijwi ryumvikanye inyuma rivuga riti “ Munyamategeko ndakeka wibeshe , amakuru ufite siyo shaka Update “

Bose bahindukirira rimwe gusa bamubonye barikanga 😳😳……LOADING SEASON 3


Duhurire muri season 3 .

Uyu yinjiye ninde ?

Adam yarokotse ate ?

Jack we azitwara ate ?

James azagera kubyo ashaka ?










Comments