INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA
Season 01
Episode 05
Writer @Edouard Safari
Whatsapp group: https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
web : www.eddyseries4all.blogspot.com
____________
Episode 04 Yarangiye Elena Ageze ahabereye uguturika kuri HTL nyuma yo guhamagarwa yari afite conge mbese ari murugo nkibisanzwe.
Kukibuga cy'indege ho hari umusore mwiza wahageraga ahita afata taxi aho gutegereza ko imodoka yari igenwe kumutwara ihagera,byagaraga ko ari umukungu.
Hari nundi mugabo tutari twamenya amazina ye yari yoherereje video yafashwe kumpanuka ngo ihite yandikwa munkuru isebya HTL .
Abigael we yari abuze Nola na Brian bari kumushaka ,gusa twe twari tubonye aho ari nyuma yo kubesha Nola ko agiye kuri toilet mugabo yari aje aho Jack yari yazengerejwe n'Itangazamakuru rimubaza iby'Impanuka,
Jack we nyuma yo kubona hirya kure Abigael.yaragiye amusanga kandi itangazamakuru ryarimo rifata ndetse na Abigael yari yambaye imyenda y'ishuri.
ESE HAKURIKIYE IKI ?
TWIKOMEREZE...
Jack koko yamanutse aza asatira umukobwa ,
Agiye kumugeraho Brian yahise abona Aby aza amufata akaboko ati"Tugende imodoka itadusiga !"
Jack amera nkugaruye ubwenge abanyamakuru bahita bongera baramusugera .
Brian ahita ajyana Aby!!
Ako kanya hari abasore bambaye amakote bahise baza bigizayo abanyamakuru barinda umusore !!
Uko bakabahinze Elena nawe yarahatumbutse we ntibamubuza ahita aza ashika ahobera Jack !!
***
Wamusore uvuye kukibuga cy'indege muri Taxi,
Taxi yaramuzanye neza imwinjiza mugipangu kimwe.
Ahageze ava mumodoka yishura Taxi nawe akomeza munzu !!
Agezemo asangamo Umukecuru ,umusaza ndetse n'umukobwa !!
Arabasuhuza arangie ati"Nyakubahwa nahageze !"
Umukobwa n'Umukecuru barikanga !!😳
Umusaza"Ndabona mwikanze ariko impamvu ntabibabwiye nuko mwari gushaka kubijyaho impaka kandi zidakenewe .
Umusore #Adam Ubu uri Uwushinzwe amategeko wa #Robert_Group kandi ntampamvu yo gukora uba muri Hotel uzajya uba ngaha mucyumba cy'Uwahoze ari umuhungu wanjye "
Umukobwa"Ariko papa..."
Umusaza"Nta negotiation nkeneye birahagije! Ereka umusore icyumba "
***
Bidatinze bwarije maze kwishuri abanyeshuri bararyama ariko Aby byanze ko abona ibitotsi ahubwo arabyuka aricara !!
Yatangiye kwibuka ibyabaye kumanwa ,
Cyagihe Jack arimo amusanga umutima wateye cyane atangira kwibwira ati"ibi ni ibiki biri kumbaho ?Ubu se ndamwegera na bariya bantu koko ?ubundi nubwo nakwirengagiza abantu ndamubwira iki mwarimu ?"
Nibwo Brian yamugeraho agahita amukwega Bakagenda gusa Aby Yahindukiye abona Elena ahobera Jack !!
Nola baryamana yakabakabye abura umuntu akangutse abona Aby aricaye nawe ahita abyuka aramubaza ati"Aby ,niki ko wicaye mugicuku ?"
Aby"Nabuze ibitotsi !"
Nola"ni ikihe kibazo ufise ko atariko usanzwe ?"
Aby"Nyine ndikumva umengo narwaye !"
Nola"Nguhe imiti ?"
Aby"Oya ,ndakeka ejo bizaba byaheze"
Aby araryama na Nola araryama!!
***
Bidatinze bwarakeye ,
Mugitondo iwabo wa Jack barakonye !
Papa"Umva Jack ngewe icyemezo cyawe ndacyanze pe,
Narondeye amafaranga ngo azatunge yongere arinde umuryango wanjye kabone nubwo naba ntagihari .
Jack ibyo kuvuga ngo ntushaka abarinzi cyangwa ngo gukora akazi kubwarimu non!!"
Mama"Rwose ndakunga umukono !
Jack umvira so aguhe akazi keza n'Abakurinda "
Jack"papa nawe Mama ,ntabwo ari ukubagaya ariko namwe muri gukabya pe,Murabona uko ngana kose ntakwiye kwifatira imyanzuro ?Yego waraturondereye ariko nanjue nkumugabo ngomba kwironderera apana gutega ibyawe gusa !"
Papa"Jack niba utaje gukora muri company ngo umenyere urumva arinde azansimbura ntakiriho?"
Jack"Ngewe nize ibijyanye n'Imiti ya laboratory ,uranjyana muri company y'Ubucuruzi ngo nkore iki ?Aha hanze hari ababyize babuze akazi wakabaha !"
Eveln"Jack urashaka gusiga murugo byuzuye ujye guhora wisiga ingwa nkaho iwacu turi abatindi ?"
Jack"Ariko se iyo myumvire yo kumva ko abigisha ari abatindi muyikura he ?Ubu iyo abigisha batabaho ubwenge mufite muba mubufite koko ???"
Papa"Jack Ntamwanya wamagambo nshaka,noneho ndagutegetse ,akazi kubwigisha ntako nshaka ko ukora "
Jack"Papa ndabyanze !!"
Akivuga atyo umusaza yagiye kuvuga mugituza hahita hamurya atangira kubura umwuka bose bamusamira rimwe !!
Mama"Jack urabona uko uriko umubyurira ingwara,nyarutsa tegura imodoka tumujyane kwamuganga !"
***
Kwishuri Aby nkuko yari yabivuze ko atameze neza ,bwakeye asaba uruhusha bararumuha !!
Aza gutekera ngo atahe maze Nola arahamusanga !
Aby"Nola niki ko nawe uraha ?"
Nola"Nyine numvise ugiye gutaha kuko urwaye nanjye nsaba uruhusha ngo nguherekeze !"
Aby"Ariko ntabwo bikomeye kuburyo ntakwitaha ,wowe wagenda ukiga amasomo ntaguceho !"
Nola"Oya Aby turi inshuti ! Rero nkishuti ntabwo nakureka ngo wijyane kandi mpari .
Ahubwo reka ngufashe gupakira !'"
***
Twiyizire iwabo wa Elena,
Wamukobwa twabona usa neza copy paste na Noela dusize kwishuri nawe yarimo kwisiga neza bisa naho agiye .
Abisoje yarasohotse asezera mama Elena,
Mama Elena"yoo mwana wa uragiye ?Akira aya mahera ufate taxi nge imodoka natumye shoferi ahantu "
Umukobwa"Mama nawe uba wigoye rwose ! Erega n'Amaguru nari bugereyo "
Mama"Oya mwana wa ,wowe uri umwana wahangaha nkabandi usibye ko ntari nakubonera nawe imodoka ugiramo ariko buke bizaza "
Umukobwa"Mama nawe winsetsa reka ngende ngire umwanya wokugaruka nkore imirimo"
Mama "Sawa mwana wa ,unsuhurize mama wawe !"
Umukobwa "Ndabikora ntakibazo !"
Umukobwa asohoka igipangu arerekera ajya gutega !
***
Uko ibyo bibaye Ninako iwabo wa Jack hasohotse convoy ikomeye ijyanye umusaza kwamuganga !
Jack na Mama we nibo bagiye Eveln asigara murugo gusa mumodoka mama Jack yiyegetse umusaza ,
Ari kugenda areba ihisho ribi Jack nawe ubwoba n'ibibazo bikomeza gupanda !!
Wamukobwa usa Na Elena nawe yahagaze kumuhanda ategera Taxi araheba !
Agize atya abona ya convoy imunyuzeho irimo imodoka nyishi mbese imwe murizo iramutarukiriza asigara yidoga !!
Uko yakunamye yihanagura hari indi modoka yaturutse inyuma iza imuparika iruhande !!
Wamusore Adam akingura umuryango ati"Mwiza we ,mpole kubyago uhuye nabyo !"
Umukobwa "Sha byihorere !Nanga ukuntu abakire baba bibona kubantu batwe nkatwe !"
Adam"Nanjye simbikunda !Ese waba ukomeza imbere tukajyana ko ndeba hano kuhabona imodoka bigoye?"
Umukobwa"Sha biragoye ariko aho ngiye ni hafi nahigeza nubwo ntatega !"
Adam"Ariko nge naringiye aho imbere kuri #Eddy'S_Hospital nahakugeza ubwo nawe ugakomeza niba uharenga !"
Umukobwa"Eddy's Hospital ?Nanjye niho ngiye "
Adam"Mbega ibintu bihuriranye ,Wakinjira tukajyana "
Umukobwa yurira imodoka baratsimbura....
****
Jack na Convoy ibaherekeje babo binjiye Eddy'S Hospital maze babakira byihuse umusaza bamwihutishiriza kumwitaho Jack,mama we n'abarinzi basigara hanze bategereje igisubizo !!
Kuri Aby na Nola,
Bakiva kwishuri Baje nabo gutega maze Ntibyatinda Taxi iraza maze Aby ati"Shoferi tujyane kuri Eddy'S Hospital !"
Shoferi "Sawa !"
Nola"None se Aby ko wavuze ko urwaye ibisanzwe ,Eddy'S Hospital urajyayo gukora iki ?"
Aby"None se sikwamuganga ,uhajya wese aba arwaye"
Nola"Ariko ririya vuriro rirahenze kuburyo umuntu nka Aby atajya kuhivuriza !"
Aby "Nola nzi ko ukunda kuvuga menshi ,aho ngiye utaza kunsakuriza cyangwa ngo umbaze byinshi,wowe uze kwicara utuze ntakindi ngusaba !!"
Nola arikanga arebye ukuntu Abigael abivuze ari serieuse !!!.....LOADING EPISODE 06
Haaa ,sibwo bose bagiye guhurira kwivuriro rimwe !!
Ibi bihatse iki ?
Udacikwa na Ep6
Comments
Post a Comment