INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA
Season 01
Episode 03
Writer @Edouard Safari
Whatsapp group: https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
web : www.eddyseries4all.blogspot.com
_______________________
EPISODE 05 yarangiye Papa jack amerewe nabi n'Ingwara tutari twamenya iyariyo gusa kubwamahirwe yari amaze kugera mumaboko ya muganga,
Wamukobwa usa neza copy paste na Abigael tuzi kwishuri nawe yari avuze ko agiye kwivuriro ndetse azananye na Adam .
Abigael na Nola nabo bari baje kwivuriro bose kandi bari baje hamwe(Eddy'S Hospital).
ESE IBI BYARI BIHATSE IKI ?
Twagiye ...
Mama Jack na Jack bapanitse cyane bategereje inyishu ya muganga !!
Jack mumutima ari kwibaza ati"ubu koko hagize ikiba kumusaza nazakwibabarira koko ?Iyo ataba ngewe aba yikomereye!
Ariko kandi ngewe ntabwo numva nakora ibintu ntize kandi na Inspiration yanjye ni ukwigisha Ibijyanye na Labo"
Acyibaza muganga yaraje Bahita bamwitambika ,
Mama"Muga umurwayi ameze ate ?"
Dr"Umusaza bigaragara ko yagize ikibazo nyuma yo kurenga kumabwiriza twamuhaye yo kutarakara bikabije kuko bituma umutima we udakora neza !"
Jack"Muga none hakorwe iki ngo yongere agumane ubuzima bwe !'"
Dr"Ntabwo kiramenyekana gusa twe nkabaganga dukomeje gukora uko dushoboye ngo tumutabare !"
Mama"Muga kora uko mushoboye kose amafaranga yose mushaka turayabaha !"
Dr"Mama ntugire ikibazo,umusaza natwe turashaka ko akira usibye nayo mafaranga !"
Dr arakomeza maze Mama ahita ahindukirira umuhungu we ati"Niko mwigisha mwiza we !Wishimiye kubona so apfa?"
Jack"Ariko mama !!"
Mama"Ziba! Wamugome we utagira umutima .Ubundi nambere nari narase ko ujya kwiga imiti none aho kwiga iyizadufasha wize iyizatwica "
Jack"Mama..."
Mama aba amukubise urushyi ati"Ndi kwicuza impamvu nanakubyaye !mva mumaso cyangwa mbwire abarinzi bagusohore kumbaraga !"
Jack ashaka gusubiza gusa abona akikijwe n'Abarinzi ba se ahitamo kuva aho arasohoka !!
***
Uko ibyo biba ninako Wamukobwa usa na Aby ariwe twumvise ko yitwa Nikita !
Bavuye mumodoka...
Adam"Wowe uratinda ko ngewe ntari butinde ?Udatinda twasubirana n'inyuma"
Nikita"Ndibutinde gato nkisaha imwe yose ndayimara hano"
Adam"Ari nkisaha nanjye twajyana kuko umwanya ndi buhamare ni nkuwo!"
Nikita"Sawa ubwo turasubira !"
Adam"Ariko se utambeshe ivuriro rikuru nkiri nakizera ko turi bwongere guhura atafone ikoze,mpa namba yawe nze kuguhamagara!"
Nikita"Yego ko !Uzi ko abahungu mwese muri bamwe .ubu nawe ugiye kumfatirana ubonereho namba yanjye ?"
Adam"Ariko uhise ujya aho ntavuze !"
Nikita"humura rwose nge nta phone ngira !"
Adam"Eeeeh,muri iyi Generation ?"
Nikita"Usibye ko nanayibagiriye murugo ntanubwo nyikunda"
Adam Amuheraza business card ati"Fata iyanjye ndakwihamagarira!"
Nikita"Umpamagara ute ko iyi ari card gusa !"
Adam"Humura iyo card yanjye ubwayo ni phone!"
Ahita amusezera maze Nikita asigara areba ikarita imbere n'inyuma araba Ko yaba ari phone ariko biramucanga nawe ahitamo kwikomereza n'ibyamuzanye.
***
Sasa Nikita arimo kuzamuka kuri escalier yahuye na Jack Nikita biboneka ko Amwibuka ariko Jack we ubwonko bwari bwacanganyikiwe !
Jack agiye kumurengana Nikita yaravuze ati"Jack !"
(Mwibuke yamenye iryo zina umusi bari babasuye )
Jack aramureba arangije amuha akaboko ati"Oooh!Ese ni wowe ?"
( Jack ntazina ry'umukobwa azi )
Nikita"Ko ndeba usa nudatekanye ni ikihe kibazo"
Jack"Sintekanye pe ,umisaza amerewe nabi cyane !"
Nikita"Yooo !Mpole cyane .
Yarwaye ibiki byatumye agera kuri iyo stage ?"
Jack"Ni inkuru ndende.Wowe se uri hano gukora iki ?"
Nikita"Hari umurwayi urwariyemo hano niwe nsuye !"
Jack"Reka nkureke ubanze umusure !"
Barasezerana Jack akomeza kumanuka Nikita nawe arazamuka !!
***
Uko Jack yakamanutse neza ageze kumuryango wanyuma yakubitanye na Abigael na Nola !!
Baramusuhuza gusa Jack yarikanze 😳 yifata kumutwe !!
Aby"Mwari umeze neza ?"
Amukoraho ...
Jack"ugira impanga ?"
Aby"Hoya ntampanga ngira ! mwari kuki umbajije icyo kibazo ?"
Jack yibuka ko abari imbere ye ari abanyeshuri ati"Hoya byihorere . Mwarwaye se ko we na mucuti wawe mutaha ?"
Aby"ntabwo turwaye ahubwo twasuye umurwayi !"
Jack"Ooh,reka mbareke mukomeze "
Baramusezera Jack akomeza hanze aza yicara kuntebe mumutaka aho bafatira akayaga !
***
Nkuzane kuri Nikita !
Yaje mucyumba 257 Arinjira.
Agezemo turahabona umurwayi uri muri coma.
Umubiri we wose acometseho ibisinga kandi turabona ari umugore !
Nikita yaraje yicara imbere y'igitanda cye arangije ashoka amarira ahita atangira kwibuka kera.
Wari umusi umwe we na Mama we(Atandukanye na Mama Elena) mucyaro nawe akiri muto w'Imyaka nka 10.
Yabonye nyina yigunze arangije araza yicara impande ye ati"Mama niki ko ushavuye ?"
Mama"Hoya mwana wa ntabwo nshavuye!"
Nikita"Hoya mama ,abandi bana bavuga ko iyo umuntu yicaye yifashe kwitama aba ababaye !"
Mama"Mwana wa ntabwo ndakaye ,gusa ndi kwibaza aho ndibukure ibiryo nguha!"
Nikita"Nibyo gusa mama ?Ntiwambwiye ko nubwo data yadutaye Imana ikiri kumwe natwe ?"
Mama"Imana yo ntabwo yaduta !"
Nikita"Duhumirize dusenge Imana iraza kufuha ibyo turya"
Koko Bafunze amaso batangira gusenga !!
***
Kuri Adam we nawe yaje muri chambre 102 Nawe ahasanga umusaza uryamye ari muri coma.
We ntabyinshi yaramwitegereje arangije arivugisha ati"Papa ,umwana wawe nagarutse nicyo gihe ngo abatumye bose uryama ahangaha igihe cyose nabo bapfe !"
Arangije ntakuhatinda ahita asohoka aragenda ntakindi akoze cyangwa ngo avuge !!!
***
Nikita nawe yarangije kwibuka uko bari babayeho nabi na nyina ahita asohoka...
Uko yagasohotse mukumanuka ntiyongeye gukoresha escalier ahubwo noneho yakoresheje Essanseri .
Essanseri icyifunga Aby na Nola nabo bayinyuzeho neza berekeza kuri cyacyumba Nikita avuyeho !!
Bageze kumuryango Aby yarahindukiye abwira Nola ati"Uramenye ucunge umunwa wawe!"
Nola"Sawa aby !"
Barangije barinjira ...
Bagezemo Nola yarikanze abonye umuma uryamye ibisinga bimucometseho😳
Aby aregera afukama hasi ati"Mama!Umwana wawe nagarutse kukureba !
Mama uzageza ryari kuryama kwiki gitandana ukangarukira?
Umwana wawe ndi kwiga nkoresheje umuhate ngo nubyuka Uzabeho ubuzima bwiza Wibagirwe ibihe bibi wanyuzemo ...Mama ndagukumbuye ngarukiraaa!"
Ibyo byose yabivuga amarira ari yose mbese na Nola wajyaga ubazaguza byaramurenze nawe ararira aza guhendahenda nawe yarize !
GUSA AHA TWAKIBAZA ,ABY NA Nikita basa neza cyane kandi uko bigaragara ntabwo baziranye !
ESE BYAGENZE BITE ?
Komeza ukurikire inkuru uzasobanukirwa !
****
Sasa Nikita uko yagasohotse ageze hanze Jack yongeye kumubona ,
Sibwo ibyo yakekaga akibaza ko ari ibibazo byamucanze abonye ko ari ukuri.
Nikita Bahuye kare bahura na Aby akibaza ko ari ubwonko bwe !
Sasa abakobwa barasa usibye ko uko basokoza atari kumwe ndetse banambaye ugutandukanye !!
Jack yahise amusifura araza amusanga aho yicaye !
Jack"Sorry !Waba ufite impanga ?"
Nikita "Hoya ntampanga ngira !"
Jack"Urabizi neza ?"
Nikita"None se nabiyoberwa aringe tuvukana ?"
Jack"Bwambere twahuye uzamuka kuri escalier ,ngeze hasi mpura nundi musa usibye ko musokoza ugutandukanye mukanambara ugutandukanye !"
Nikita"Ntabwo nabihamya ,gusa wibeshe pe . ahubwo umeze neza ko uko nkuzi atariko umeze ?"
Jack"Meze neza ! None niba ntibeshe Kuri accident yo kuri Labo urayibuka ?"
Nikita agiye gusubiza.........LOADING EP07
.
.
ARASUBIZA IKI ?
MWIBUKE UWUZI IMPANUKA NI ABIGAEL SI NIKITA .
ESE NIKI INKURU IDUHISHE ?
Iyi nkuru kuyicikiriza hagati ni uguhomba kuko itubikiye ibyiza byinshi .
Comments
Post a Comment