Intambwe 10

 INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA

Season 01

Episode 09

Writer @Edouard Safari

Web : www.eddyseries4all.blogspot.com

whatsapp grp :https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe

🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟



Episode 9 Yarangiye Abigael agiye gutaha gusa arimo abwira Mucuti we Nola ko Nyuma yo kuva kwishuri agiye guhita ahiga Uwo yakunze  Jack,akamushaka atitaye ko azasanga afite undi akunda ahubwo agerageza amahirwe ye ,bivuze ngo yari yiyemeje kuzakora buri kimwe ariko amubone .


Nikita nawe nubwo yari ahakaniye Elena ko adakunda nawe mumutima we twasize  arimo kwibaza uko azabigenza kuko nawe yari yakunze Jack kandi asanzwe abizi neza ko Elena nawe akunda Jack


Jack abakobwa bapfiriye we  inyuma y'impari kugira ngo bamwemeze nkugomba gusubirira se mumwanya wa CEO wa HTC hari ikindi kimenyetso bari bazanye .

Ese cyari ikihe ?

Dukomeze...


    ***

Umugabo yabahaye enveloppe barangije barayifungura basangamo amafoto ,

Bose barebye amafoto barikanga biba ngombwa ko na Jack afata akirebera 😳

Sasa ndebera foto ziraha ,Ni wamusi ibibazo bimurenga akajya kwiyahuza inzoga !

Ndetse n'igihe Nikita yamufasha binjira muri Hotel 😳

Umusore yarikanze abura icyo avuga maze umugabo ati"Ndakeka mwese mwabonye izo foto,None niba ntibeshe mwese muzi icyubahiro cya HTC .Nigute mwayiha umuntu usinda akararana n'indaya mububari ?"

Jack"hoya ibi sibyo !"

Umugabo"Niba mwese muzi gushishoza mwareba neza ko izo foto ari Real cyangwa intuburano kugirango mubihereho muvuga ko atari ukuri"

Jack yarebye amatariki ifoto zafatiweho arangije ati"Ibi nibyo !"

Bose barikamga 😳

Arakomeza ati"Uwo musi byari byananiye kwakira urupfu rwa papa mbese bananze ko umubiri we ukorerwa autopsy ,nibwo nabonye ko nindamuka nyoye aribwo ibibazo byagabunuka mpitamo kunwa !

Yego uwo musi narasinze gusa uwo mukobwa muri kubona mwita indaya ntabwo aribyo kuko we yarahanyuze abona nasinze ahitamo kumfasha"

Umugabo"None musore ,niba yarahisemo kugufasha kuki yakwinjihe muri Hotel hako agucyura murugo"

Jack"Nari nasinze cyane !Abona atabasha kungeza kuri taxi ahitamo kumfatira icyumba"

Umugabo"Reka twemere ibyo ko aribyo ,hanyuma iyi foto igaragaza muri gusohoka mwembi mucyumba yagufatiye bukeye bwaho yo urayivugaho iki ?"

Nayo arayizana bose barumirwa na Jack koko aribuka baraye mucyumba kimwe nubwo ntakintu cyabaye gusa arabizi !

Yabuze n'icyo avuga araceceka gusa !!!

Umugabo yongeramo undi musumari ati"Umusore n'inkumi kurara mucyumba kimwe cya hotel bisobanura iki ?

Mr Ladi wowe niwowe ufite icyo uvuga bwanyuma !

Niba Company wayiha umuntu ugira ikibazo akiyahuza inzoga akajya no muburaya cyangwa !"

Ladi nawe ubwe yarumiwe gusa arangije ati"Nkurikije ibyo mwese mubonye ,umwanya wa CEO ubaye ugumye ugaragara mpaka aho hazaboneka uwukwiye !"

Inama ihita irangira barasohoka Jack asigara wenyine ibibazo ari byose !!!


     ***

Sasa Ndebera , Wamugabo uhejeje kugaragaza Jack  .

Nyuma yo kuva munama yahise aza guhura na wamugabo uhora ushaka gushira hasi HTC ,

Umugabo"Wabikoze neza #Mr_Pascal ,Uriya musore ntagomba kubona uriya mwanya wa se"

Mr Pascal " ndabyumva #Mr_James gusa niba ntaba mbangamye ,niki gituma ushaka gushira uriya muryango hasi ?"

James"Ibyo ni ibanga ryanjye ,gusa ndakeneye ahubwo ko dutera indi ntambwe "

Pasal"Iyihe ntambwe ?"

James"Ndagirango nongere imitahe kugirango mumuhuro uzaza abe ari wowe uzaba CEO!"

Pascal arikanga 😳 ati" nyakubahwa ..."

James"Humura amafaranga yawe nakwishura ndayakuba kabiri ariko kandi nawe numara kuba CEO uzaba usigaje akazi kamwe kanyuma !"

Pascal"Akahe nyakubahwa?"

James "Uzahita utegura inama uvuge ko imitahe yawe uyigurishije maze nzasigare ari nge CEO!"

Turashize 😳😳

Sasa ndagirango usobanukirwe hano hantu,

James ntabwo ari umushoramari muri HTC ntanubwo ari umukozi waho ahubwo  we ari kunyura kuri Pascal Umeze nkaho ari umushoramari gusa sibyo ahubwo imitahe yose ni iya James !!!!!

HAAA KUKI JAMES ARI GUKORA IBI ?


      ***

Reka Nkureke nkuzane murugo kwawamusaza Robert,

Wamusore Edmond burya niho murugo iwabo kuko imodoka niho yamwinjije nyuma yo gutandukana na Aby ndetse na Nola.

Wamukecuru yaramwakiriye ati"Uhawe ikaze mwana wanjue murugo !"

Edmond "Urakoze mama !"

Mama na Shoferi bamufasha kwinjiza ibikapu munzu nawe abanza kwicara muri Sallon aruhuke !

Mama Amuzanira amazi abanze atembutse kwanza !


         ***

Twiyizire kukazi umusaza Robert yahamagaye Adam nkuwushinzwe amategeko ya Company,

Robert"Kuva wagera aha mukazi ntamakuru ufite yo kumpa ?"

Adam"Nyakubahwa amakuru yakabaye menshi ariko hari bimwe bitari byafutuka,uwo naje nsubiriye hari amakuru atagaragaza nubu sindayabona"

Robert"Nshakira amakuru kuri Dossier 196 kandi ndayakeneye byihuse"

Adam"Dossier 196 nayikozeho gusa nyakubahwa hari amakuru atari meza kuriyo,kuyishira hanze nawe nyakubahwa byakugiraho ingaruka"

Robert"Izihe ngaruka ?"

Adam"Nyakubahwa dossier 196 ifite aho ihuriye na ..."

Atari yavuga Robert ati"Tuza gato,aha ni mubiro harafunganye tujye hanze muri jardin ubimbwire neza Aha ntamutekano hafite "

Kumbe koko umusaza ari mukuri kuko kumuryango secretaire w'Umusaza yarimo kumviriza !!! .....LOADING SEASON 2

.

Dossier 196 Irimo iki ?

Jack we araza kubona umwanya wase ate ?

Nikita,Aby na Elena bo bizagenda bite ko bose bakunze umusore ?

Nikita na Aby bo byagenze bite ko basa nka copy paste ?

.

Udacikwa Na season 2 Kuko iyi yari nka foundation inkuru nyezina ntiratangira !




Comments