INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA
Season 01
Episode 09
Writer @Edouard Safari
Web : www.eddyseries4all.blogspot.com
whatsapp grp :https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
πππππππππππ
Episode 08 Yarangiye Umusore wacu Jack ibibazo byamurenze yiyahurira kunzoga mbese zari zamurenze atangiye no gusinda Kandi ibintu nkibi bitanga isura mbi kumuntu uba wiyubashye .
Gusa mwiyo bar nyene harimo na Adam yasohokanye n'Umukobwa wa Boss.
ESE NIKI CYAKURIKIYE ?
Twikomereze...
Tuze Bukeye bwaho,
Turabona Adam arimo kwikangura !
Uko yakikanguye yakabakabye kuruhande atungurwa no kumva hari undi muntu baryamanye arikanga mbese ahita yururuka vuba ati "Wowe urinde uri mugitanda cyanjye ?"
Undi arahindukira ,dore ngo turasanga ari Wamukobwa wa Boss we π³
Kumbe ya Bar ifitemo n'Uburaro kuburyo iyo urengewe n'inzoga wakiryamira .
Umukobwa ati"Humura ntabwo ari mucyumba cyawe Ni muri hotel "
Adam koko areba icyumba neza abona si iwe !!
Ese byagenze bite ?
Kumbe cyagihe mukunwa Adam yaje gusinda abura imbaraga biba ngombwa ko Umukobwa afata icyumba !!
Umukobwa yamubwiye uko byagenze byose,
Adam"None niba nari nasinze ukamfatira icymba kuki utahise utaha ?"
Umukobwa"Erega nanjye nari nasinze usibye ko n'Amasaha yari yagiye ntari butahe "
Adam"None ko utafata icyawe!"
Umukobwa"Nabitekereje ariko nawe ntiwabyemeye kuko wahise unkwega turegerana ,urangije ufunga amaso uransoma .
Umaze kunsoma twembi twabyumvise kumwe birangira bibaye nyine "
Adam koko yarabyibutse abona yakoze amara yifata kumutwe ariheba !!
***
Kuri Jack we nawe turamubona ari kubyuka,
Yeguye umutwe na hang over nyishi gusa atungurwa no gukora kukaboko kumuntu,
Yihanaguye kumaso abona imbere y'Uburiri yararyamyeho hari uwasinziriye yicaye umutwe yawubitse kugitanda π³
Yaramukomye undi arashiduka areguka ,mukweguka kwe Jack yarikanze awo yabonye !
Ni Nikita !!!
ESE BYAGENZE BITE ?
Jack"Abigael ,kuki uri hano ?"
Nikita"Wakangutse ?Umeze neza?"
Jack"Wikwepa ikibazo,Wageze ute mucyumba cyanjye ?"
Nikita" ejo ndi murugo nahawe message inyobora aha kukabare!"
Jack"UShatse kuvuga ko aha ari muri hotel ?"
Nikita"Yego "
Ibi bivuze ngo Adam na Jack bose baraye muriyi hotel kandi bose bararanye abakobwa usibye ko hagati ya Nikita na jack bo ntacyabaye !
Nikita yakomeje kumubwira ati" Numero utazwi niyo yampamagaye irambwira ngo nkurikize amerekezo ngo mbashe gutabara icyo nkunda,kandi ngo ninkererwa ndahomba kandi nzicuza ubuzima bwanjye bwose !!"
Nakurikije Location inzana hano.
Mpageze nahuye nawe wasinze birenze mbanza kugufasha,Nashatse gufata Taxi ngo ngucyure ariko ya number irongera irampamagara iti<Ntumutahane ahubwo fata icyumba ngaho kandi murarane>
Nashatse kubyanga ariko nibutse ko wasinze ntacyo uri buntware ndemera nza kukuryamisha Nanjye ndara nicaye !!!"
Jack yarumiwe π³π³π³
SASA AHA TWAKIBAZA ,NI AGAKINO KI KARIMO KAJYAMBERE !!
***
Inyuma y'amasaha Adam na Wamukobwa wa Boss tutari twamenya izina barahavuye baza kujya mukazi ,
Sasa Adam ari mubiro bye hari uwamukomangiye amuha ikaze,
Uwinjiye ntayundi ni wamukobwa mbese adam arikanga ati" #Naomi Urakora iki hano ?"
Kumbe wamukobwa wa boss yitwa Naomi,
Ati"Ntanubwo ugishaka abinjira mubiro byawe ?Cyangwa ntukiri umukozi wa Robert Company?"
Adam"Ntabwo aribyo,vuga ibikugenxa ukomeze mukazi kawe !"
Naomi"Adam ,ijoro ryakeye niryo ryaguteye kurakara bigeze aho ?Humura twese twari twasinze ni impanuka "
Adam"Ntubinyibutse ,uragenzwa niki ?"
Naomi"Ndabona wabigize ikese ,reka mbe ngiye ndaza kugaruka ishavu ryatuje !"
***
Kwishuri inyuma y'imisi baje gusoza umwaka bitegura gutaha ,
Aby ,Nola ndetse Edmond wari umaze kuba inshuti yabo ikomeye .
Edmond"Aby nawe Nola ,murabona mute twigiriye na Taxi ?"
Nola"Sha ndabona twaba twisuzuguje !!
Twamenye twese twitegura kubona impamyabumenyi rero tugomba gutangira kwimenyereza ubuzima bwaba boss "
Aby"Wamugani muri Bus ni ukubyigana ,rero umwanya dufite amahirwe ntakuyapfisha ubusa ahubwo ni ukuyakoresha"
Edmond"Ok ubwo mubikunze reka dutahe mumodoka yo murugo tugende tuniganirira "
Edmond yegera hirya guhamagara umushoferi we !!
Nola asigara abaza ati"Koko Aby wakamejeje ko ukunda Jack?"
Aby"Rwose ndamukunda kandi ubwo nshoje amashuri bizatuma musanga ntikandagira kuko ntazaba akiri umwarimu n'Umunyeshuri "
Nola"Rwose Jack ni umusore mwiza kandi mukundanye mwaba Couple nziza gusa mfite ubwoba ko azahava akubabaza igihe uzasanga afite undi akunda "
Aby"Ninsanga afite undi nzihangana nubwo bitazaba byoroshye ariko kandi ngomba no kugerageza amahirwe yanjye"
Nola"Nanjye nzakuba hafi ,nibinaba intambara nzagufasha kuyirwana ariko umubone "
****
Kumbe uko uwo Avuga atyo nkuzane kuri Nikita basa neza na Aby,
Arimo kuganira na Elena murugo ubona ko baba hamwe ,
Elena"Ese Nikita ko wahugiye kumbaza ibyange na Jack ,weho umutima wawe nturakunda ?"
Nikita araseka ati"Nakundira he ko umwanya munini mba nibereye aha murugo ntatembera ngo mbone ibyiza nkabandi"
Elena"Oya nawe urakabya kabisa ,ubutaha ninzajya ndonka umwanya tuzajya dusohoka wasanga nawe ubonye umuhungu ukunda "
Nikita"Aahaha,ngewe ibyo gukundana biba bitandimo "
Elena "Cyangwa nawe urarwaye nzabwire mama tujye kukuvuza utazahera kwishiga?"
Baraseka Gusa Nikita mumutima ati"Elena gukunda narakunze gusa ndibaza ko urwo nakunze rudashoboka,umusore nkunda niwe nawe ukunda (Jack) Nagerageje kumwikuramo ariko mubwonko bwanjye niwe ukomeza kuzamo.
Ese bizarangira bite koko ?"
****
Ibyacu ntibitinda Amaziko ya papa Jack yaje kuba ,
Inshuti,Abavandimwe ,umuryango baza gufasha gushingura .
Imigenzo yose irarangira maze ubuzima burakomeza !!
Sasa uyu muso Jack ari murugo yararangije kwitegura muri Costume nziza inubereye,arangije arasohoka Asanga hanze imodoka n'abarinzi bose barindaga se bose bamutegereje ,
Bamukinguriye umuryango barangije Basohoka igipangu bagira aho berekeza !!
Neza umusore asigaye aherekezwa Na convoy nkiyase ubanza yaje kwemera ibyo se yifuza ko aba !!
Ntahandi Convoy yaje ni Muri HTC (Hight Tech Company) .
Uko yakavuye mumodoka yahise yinjira ,ahura n'undi mukobwa nawe ati"Mwaramutse nyakubahwa!"
Jack"Mwaramutse,ubwo sinakerewe ?"
Umukobwa "Oya uhashikiye igihe ,body yose yamaze guterana !"
Umukobwa Ajya imbere Jack arakurikira ....
***
Ntahandi baje muri room yuzuyemo abantu bambaye amakote gysa bigaragara ko bose ari abakire,
Umukobwa yamweretse aho yicara maze bidatinze umukobwa ati"Muhawe ikaze mwese munama yadukoranije uyu musi ,
Nkuko nyakubahwa wungirije CEO yabisabye uyu musi twashaka dusubirize CEO nyuma yaho uwahahora apfiriye ! Ntamagambo menshi ahubwo reka muhe umwanya agire icyo ababwira "
Wamukobwa aricara maze uwungirije CEO ( #Ladislas) arahaguruka ati"Mbanje gushimira buri wese yigoye agashika hano ,nkuko muri abanyamitahe mwashoye muri HTC musanzwe mubizi ko CEO aba ari ufite imitahe myishi .
Umusaza Leonidas niwe wari ufite imitahe myishi ,gusa kuva yapfa umuhungu we (Jack) Aramuhagarariye .
Kubwibyo ntankeka umusore agomba gufata umwanya wase akatuyobora nka CEO . Nizere ko ntakibazo kirimo"
Umwe ati"Ngewe sinemeranya n'Uwo mwanzuro"
Ladislas"Watanga impamvu 2 Zifatika zituma utemeranya n'uyu mwanzuro ?"
Undi"Zirahari, icyambere uyu musore ntabwo yize ibijyanye na Technology we yize ibyo imiti .
Nubwo yari kuba aribyo yize ntabuzowefu afite kuburyo yaba CEO"
Ladislas"Ariko kuba ataribyo yize ntabwo byatuma adakora kuko twese uko turaha sitwize technology ariko turabikora kuko ni ubucuruzi,
Kucyerekeye Uburambe nacyo azamenyera kandi twese turi hano ngo tumwerekeze kuko CEO ntacyo yageraho mugihe abandi twamutererana.
Abemeranya nanjye mwazamura amaboko"
Bazamura bose usibye wamugabo umwe !!!
Ladislas"ndabona benshi bashigikiye ko umusore yafata umwanya wase akatuyobora . Musore wahaguruka ukagira ijambo utubwira !!
Jack atari yahaguruka Wamugabo ati"Mube muretse maze murebe ibi ,nimurangiza ubundi umusore mumuhe umwanya wase !!"........LOADING EPISODE 10
.
ESE NIKI AZANYE UBUHO ?
ABA BAKOBWA BASA (NikIta &ABIGAEL ) Bo ibyabo bimeze gute ?
Izi nkundo zigiye kuvangana zo zizaherera he ?
Ni uruhe rwango ruri hagati ya Adam na Jack ?
Kuki uriya mumama ndetse n'umusaza bari muri coma biboneka ko bayimazemo igihe kinini ?
Utazacikwa Episode 10 Arinayo.isozera season 1 Kuko inkuru yo nibwo igitangira uburyohe buri imbere.
Kora follow unakore share kigira nabandi bamenye iyi nkuru!
Comments
Post a Comment