Intambwe 08

 INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA

Season 01

Episode 08

Writer @Edouard Safari

Web : www.eddyseries4all.blogspot.com

whatsapp grp :https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe

🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟


Episode 07 Yarangiye Umugabo uhora ushaka gushira hasi HTC arimo asereburira mubiro bye .

ESE YASEREBURA KUBERA IKI ?

Kwishuri ho Abigael yarahangayikishijwe cyane n'Ibibazo Jack yarimo anyuramo.

Jack we mukutamenya yarimo ashimira Nikita akeka ko ariwe yamufashije ariko nyamara ntabwo yari Nikita ahubwo yari Aby.

ESE NIKI CYAKURIKIYE ?

Twakomeje....

         ***

Uko Nikita Yakamwumvirije Yaravuze ati"Umva ..."

Atari yakomeza phone ya Jack irahamagara aritaba.

Acyitaba isura yarahindutse Arangije asubiza kuri phone ati"Ngo?Uko ni ukuri ?....Sawa ndaje byihuse "

Ahita akupa arangije arahaguruka ahereza business card Nikita ati"Hari icyohuta,Umusi uzaba utagiye kwishuri nko muri weekend uzampamagare dusohoke ngushimire .Sibyo?"

Nikita"Sawa !"

Jack ahita acaho yatsa imodoka asohoka igipangu aragenda !!

Uko yakagiye Nikita yasigaye yibaza byinshi,yibuka bwambere bahura,yibuka kwamuganga akamubaza niba agira impanga ,yibuka amubaza ibyimpanuka yo kuri Labo ,none akaba arimo amushimira kandi ataho bahuriye nawe biramucanga !!


         ***

Tuve aho tuze kwa Adam,

Wari umusi we wambere wo gukora muri Robert Group mbese yasa n'Aho agiye gusoza umusi we w'akazi.

Hari uwamukomangiye amuha ikaze .Ntayundi ni wamukobwa wa boss we,

Umukobwa"Ntiwari wakarangiza se ?"

Adam"Nsa nukarangije ,hari igishya se ?"

Umukobwa"Ntakidasanzwe ariko ubaye ufite akanya waza tukajyana gusangira kamwe kanimugoroba"

Adam"Ibyo gusa ,umwanya ndawufite rwose . Nihehe ?Sangahe?"

Umukobwa "Ndabikoherereza kuri message "

Adam"Sawa ntakibazo!"

Umukobwa "Ukomeze kugubwa neza !"

Umukobwa aragenda ariko Adam asigara abitekerezaho...


      ***

Jack we burya ntayundi wari umuhamagaye burya yari muganga !

Yahageze n'igihunga ati"Dr ,nibiki wambwiye kuri phone ?"

Dr"polisi ishinzwe Gukora autopsy yanze ko hari undi muntu uyikora usibye bo gusa !"

Jack"Ngewe nkumwana we ntaburenganzira mufiteho ?"

Dr"Yego ni papa wawe ariko ntabwo uri polisi ngo wikorere iperereza !!"

Jack"Ibi ngewe ntabyo numva,cyangwa hari ibyo bashaka guhisha ?"

Ahita asohoka kwa Dr Yinjira imodoka agira ahandi yerekeza !!


     ***

Tuze kwishuri,

Muri etude ya nimugoroba ,

Aby"Nola rwose ngewe kwiga byanze ,umwanya wose ndi kwibaza uko Jack ameze "

Nola"Eeh!Aby nanubu nturamwikura mumutwe?"

Aby"Ndabigerageza byanze,iyo nshatse kumwiyibagiza umubiri uranga umutima wo ukandya !"

Nola"Ntumbwire ko nawe wafashwe !!"

Aby"Mfatwa niki ?"

Nola"Garukiriza aho kuko aho urimo kwerekeza siheza ,

Iyo umaze guhangayikira umuntu kurusha uko wihangayikira bisobanura ko umukunda ! Aby ukunda Jack?"

Aby"Sha simbizi pe,bwambere nkimubona umutima warashidutse gusa ubwo yanyegeraga natangiye kugenda numva naba kumwe nawe umwanya wose .Ubu afite ibibazo nirengagiza ibyange nkaba numva ibye aribyo bibabaje "

Nola"Jack n'umwana wo mubakire ,nubwo wamukunda ntaho mwazahurira .Singuciye intege ariko nge ndabona wamwikuramo kare utari wangirika !Ngo uzasigarane igikomere kizakugora gukira "

Aby"Sha ejo nzasaba uruhusa nge kumureba !"

Nola"Aby wasaze ?"


      ****

Tuze Kuri Adam,

Bumaze kwira arimo kwinjira muri bar nziza cyane ,

Agezemo yarebye adress muri phone arahindukira ahuza amaso na Wamukobwa arimo amwakura!!

Yashitse kumeza umukobwa aramwakira arangije asaba umuhudumu kumuzanira icyo afata,

Adam yatumijeho Fanta umukobwa aratangara ati"No muri bar uranwa fanta ?"

Adam"Yego,abantu b'amategeko ubwonko bugomba guhora buri kugihe.Inzoga rero zibukura kugihe niyo mpamvu ntazinwa Cyane iyo mfite akazi kenshi"

Umukobwa "Oya nawe winteza abantu ,basi nwa kamwe ariko ntuzane fanta"

Adam Asekamo arangije ati"sawa ,ariko ndanwa kamwe gusa sindenza!"

Umukobwa"Ntiwumva ahubwo!"

Sibwo nawe bamuzaniye agahiye !!

  

Hirya yabo gato kuyindi meza Kumbe Na Jack niho yari yicaye ,

Ameza yuzuye inzoga kandi ari wenyine !

Ari kunwa adatekereza !!

Yaragiye aranwa arasinda Gusa kuruhande hari uwamufotoye amafoto y'uburyo yasinze atacyiyibuka arangije agira uwo azoherereza !! ......LOADING EPISODE 09

.

Haaa,Gufotorwa wiyubashe urimo gusinda ni bibi !!

ESE EP10 ITUBIKIYE IKI ?




Comments