INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA
Season 01
Episode 04
Writer @Edouard Safari
Whatsapp group: https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
web : www.eddyseries4all.blogspot.com
____________
Episode 03 Yarangiye Muri Labo bitagenze neza nyuma y'Impanuka yari yateguwe, gusa kubwo amahirwe Jack yari atabaye Aby .
Gusa Brian yari yinjiye asanga bahoberanye 😳
Ese niki cyakurikiye ?
Twikomereze ....
***
Nyuma y'iturika ambulance na Polisi byaje kuhagera,
Polisi yinjira kuzimya Labo naho umwe mubaganga aza gupfuka aho jack yakomeretse !!
Kuruhande Abby,Brian na Nola,
Brian"Aby umeze neza kweli ?"
Aby"Meze neza ,ahubwo ndi kwibaza uko Mwarimu ameze kandi yanakomeretse arimo kundinda !"
Brian"Oya wibabazwa n'Abandi banza wiyumve ko nawe umeze neza ibindi nyuma"
Nola"Nibyo Aby,icyingenzi ni uko wowe umerewe "
Aby"Sha Nola ,ntiwakumva uko niyumva .
Kubona umuntu wantabaye ngiye gupfa akaba ariwe ukomereka .
Ndi kumva nkaho aringe wamukwegeye"
Jack we nubwo bari kumupfuka n'Uburibwe ntabwo arimo kumva ahubwo we ari kwibaza kuri Scene zimaze imisi zimubako.
Arikwibuka wamusi iwabo wa Elena uko byagenze (Muri Episode 01) ,akibuka nibimaze kuba mukanya .
We ari kwibaza ko uwo bahuye iwabo wa Elena n'Uwo bahuye uyu musi ko ari umuntu umwe ariko sibyo twe turabizi ko ari abakobwa babiri batandukanye !!
Muganga yasoje akazi ke ahamagara Jack undi ntiyamwumva agombera kumukoma ati"Sir,umeze neza Cyangwa hari ahandi wakomeretse ?"
Jack mugushituka ati"Oya ntakibazo kindi ,ni aha kukuboko gusa !
Niba wasoje wagenda !!"
***
Tuze kuri Elena,
Ari murugo arimo kwoza ibyombo na wa mukobwa usa na Aby,
Elena" #Nikita harya ntabwo wumvise aho bazagarukira ?"
Kumbe wamukobwa yiswe Nikita ,
Ati"Elena nawe waranshize hasi,ese ukuntu nabonye ari cool "
Elena" haaaa,witonde nawe utazaba wankundiye umusore tukazabipfa !"
Nikita" isekere ,ubwo se yaba yanyiteje ?"
Elena"Ahaaa,abahungu burya bagira umutima woroheje ,waba wamwiyeretse akagenda atagukunze!"
Nikita"Nawe urabizi ko atari ibintu byanjye kwiyerekana,imico nifitiye iyo abanyacyaro "
Baraseka ....
Akiraho Elena yakiriye phone iramukanga cyane ahita ahaguruka ati"Nkingurira igipangu hari ibyihuta !"
Nikita"Iki ?Ko uyu musi wari uwa conge yawe habaye iki ?"
Elena"Ndakubwira nimvayo banza undeke !"
***
Tuze kuri wamugabo watanze mission,
Wamusore yamuzaniye Rapport ko akazi yagasoje arangije anamuha video clip.
Kumbe cyagihe Jack ahobera Aby mukumutabara burya yabafataga amashusho !!
Umugabo"Ooooh! akazi keza !!
Aha ngiye kwica inyoni ebyiri nkoresheje ibuye rimwe "
Umusore"Ibyo ni ibyawe Nge ahanjye nasoje "
Umugabo"Sawa !Amafarabga yawe yageze kuri compte ubwo ushobora kugenda "
Umusore arahaguruka aragenda maze umugabo ahita afata phone ahamagara undi muntu ati"Iyo video clip uyikorer eko ejo ntayindi nkuru nshaka ko ivugwa mumuhanda usibye iyo nguhaye....ibyo ntakibazo wowe gusa ubishiremo ubwenge n'Imbaraga nyishi "
Ahita akupa .
***
Kuri HTL abanyeshuri byahise biba ngombwa ko bataha,
Gutaha Aby yihishe bagenzi be kuvana n'Ubwinshi bw'Abantu .
Nola"Brian nta Aby umboneye ?"
Brian"Hoya! wowe siweho mwari murikumwe ?"
Nola"Nyine ambwiye ko agiye kumusarani arik nategereje ndaheba biba ngombwa ko njyayo ariko nasanze ntanubwo yahageze !"
Brian"None yaba agiye he mwaka kavuyo kweli !!"
Nola"Nanjye byanshanze pe !"
Brian"Dutangaze se ko hari umuntu ubuze ?"
Nola"Oya Brian,Aby ni umuntu ukuze ntabwo wahita uviga ko yabuze utarabimenya neza cyane ko hano na Polosi yamaze kubizamo "
Brian"Noneho reka dukomeze kumushaka mberw yuko abandi badusiga basubiye kwishuri"
Nola"Sawa !"
Baratandukana....
***
Aho Jack aruhukiye ,
Mwibuke we iwabo ni abakire ruherwe .
Abanyamakuru barimo bashaka kumubaza byinshi gusa ariko arabiyama yanze kuvuga yarebye inyuma yabo abona Aby hirya ari kumureba ,
Ahita atangira kubanyuramo atera amusatira ,
Aby nawe ubon ko ari gutekereza byinshi yahagaze gusa !
Hagataho na Elena yari ahageze arimo guparika imodoka !!
Jack yavuyeyo amugana kandi inyuma ye abanyamakuru bari gufata amashusho Kandi ibibi Aby yambaye impuzu z'Ishuri bivuze ngo ntawayoberwa ko ari umunyeshuri !!
***
Kurundi ruhande kukibuga cy'indege hari undi musore mwiza yarimo kururuka,
Ageze hasi yafashe Taxi agira aho yerekeza.
Munzira agenda phone ye yarahamagawe arangije aritaba ati"Hallo ....ntampamvu kuko ubu tuvugana ndi munzira nerekeza murugo"
Phone ivaho maze Shoferi aramubaza ati"Kuki wahisemo gufata taxi kandi ufite imodoka zawe ?"
Umusore"Rimwe na rimwe umuntu aba ashaka kuba nkabandi apana kumera nkaho ari wewe wiremeye isi.
Abakire burya natwe ubuzima bwa gikire buratubihira nkuko n'Abakene ubuzima bwabo bubabihira usibye ko bo ari mitende "
Shoferi"Koko nawe urabihamya ko gukira nabyo hari aho biba ibibazo ?"
Umusore"Sha ntabyo wapfa kwemera utari wabibamo.
Ushima ko bigoye burya ntamukire uryamira usanga bahora biruka gusa "
Shoferi"Haaha!Noneho nzigumire ukondi niba namwe aruko".....LOADING EPISODE 05.
.
.
Haaa,reka baze babafate indi video Bibe bibi!!
Elena nawe arahageze ,Sinzi uko ari bubyitwaremo .
Uyu musore we ninde ?
Comments
Post a Comment