Episode 02
Episode 01 Yarangiye Munama Abigael arimo kubakubita ingingo zatuma aba Chairman mushya mukimbo cy’Umugabo we Jack .
ESE KOKO NI UMUGORE WA Jack ?
Naomi we yariyoherejwe impano yagapapuro katumye mama we amubaza ko umwana afite se .
Ese hari handitseho iki ???
Naomi kubazwa atyo yatse agapapuro Mama we nawe arasoma asanga handitseho ati “ Uyo mwana wanjye Umwite Uwase Sandra “
Naomi yarikanze gusa mama We ntibyamubuza kongera kumubaza ati “ Naomi ,ubundi se w’uyu mwana ninde ? “
Naomi ntiyasubiza akomeza guceceka !!
Munama Abigael we akomeje kuvuga ati “ Nizere ko mwese mutunguwe niyi project, iyi project Databukwe ( papa Jack) yigeze kuyivuga ariko mwese mwarayanze mukeka ko mwashoramo amafaranga ariko inyungu ikaba nke cyangwa n’imitahe yanyu ikagiramo. Gusa uyu musi ndi hano ngo mbereke ko umuryango wacu koko ariwo ukwiye kuyobora iyi company “
Asaba Laptop Evelyn arangije acomekaho projector ati “ Munkurikire “
Abanza abashiriramo video zerekana ubwiza bw’inyuma n’imbere bw’inyubako . Arangije abereka Jardin nziza nabo ubwabo babona ni ahantu heza arangije ahagarika video.
Aby ati “ Ndakeka mwese mwabonye uko ahantu hubatse neza. Iyi TOP HTC PROJECT ,ifunguwe ukwezi kumwe gusa ariko imaze kwinjiriza company billiyoni 1.2 Kandi uko imisi icaho niko ayo yinjiza akomeza kwiyongera.
Nkurikije ibyo mbabwira Ndakeka namwe mubona ukwiye kuyobora company agahagararira abandi “
Akimara kuvuga atyo bose bahise bahaguruka bakomera amashyi Abigael bati “ Rwose uri umuhanga niwe ukwiye kutuyobora !” Pascal yaribuze neza neza .
Nubwo waba ufite amafaranga hari ibyo utagura 😂😂😂
Nkuzane kuri Jack wacu ubu usigaye Ukorera ibye mubwihisho we ntakindi buri kanya aba arimo gukora Cyane ngo arebe ko yamenya ukuri neza .
Akiri muri ibyo phone yarinjiye arangije aritaba ashira kuri haut parleur
Phone “ Urashaka angahe ariko ukamva inyuma ?”
Jack kumva ijwi yahise amenya ko ari Naomi umuhamagaye arangije ahita akora record ryibyo bari buvugane byose !!
Jack “ Naomi ndakuzi , nshobora gufata amafaranga yawe ugahita ungambanira nkuko wagambaniye Umunyamategeko wanyu akicwa “
Naomi ati “ Niba udashaka amafaranga niki kindi ushaka ? “
Jack ati “ Ndashaka kumenya ukuri “
Naomi ati “ Ukuhe kuri ?”
Jack ati “ kurupfu rw’uwahoze ari chairman wa HTC ndetse n’umuhungu we “
Phone ihita ivaho maze Jack araseka 😂 ati “ Kumbe koko ibyo nakekaga nibyo ,kuva wikanze hari icyo ubiziho .
Ndaje tudiringe intambwe kuyindi Mpaka menye ukuri maze ubundi ngushengeze “
Kumbe Koko Naomi arabizi mbese ntanubwo ariwe wari ukase Phone ahubwo kubera gushituka yari imucitse ihita ikoroka bateri ryayo rivamo.
Mama Naomi wamureberaga inyuma ati “ Ni ibiki urimo bituma terefone igucika ityo ?”
Naomi n’igihunga cyinshi ati “ Ntacyo mama ! “
Mama ati “ Wamukobwa we naho urimo kumpisha umenye ko atari byiza ko umubyeyi agira ibibazo ,aba akeneye kwita kumwana we “
Naomi ati “ Sawa ndabyumva mama “ ahita asubira mubitaro
Kurundi Ruhande James yajugunye Document zari kumeza n’umujinya ati “ Ntibishoboka , uyo we ateye aturutse he ?”
Pascal ati “ Nanjye ubwanjye Natunguwe nawe mbese ninabwo bwambere namubona “
James ati “ Jack ntabwo yaba umunyabwenge kuriya , Umukobwa ndakeneye kumumenya neza menye n’impamvu yaje kwivanga mumipangu yanjye “
Pascal ati “ Gusa ubigendemo gake kuko nkurikije uko namubonye ni umuhatari kandi nabonye ari serieuse cyane “
James ati “ Ntabwo azandusha ubwenge kuko na Jack ubwe ntiyangoye nkeswe iyo nshoreke ye !”
Phone ya James phone ye ihita ihamagarwa aritaba arangije ati “ Mumugumye ntimumurekure “
Muri HTC company ho uwo bari kwita inshoreke We amaze kwicara mubiro Nka Chairman mushya ,
Sasa uko yakahicaye hari ibyo yatangiye kwibuka byabaye mbere y’Uko ajya kureba Ladislas wagombaga guhagararira Inama .
Cyagihe Kwamuganga ubwo yasomanaga na Nikita maze kumarembo agahura na Aby arikumwe na Mushiki we ,burya ntabwo yagiye ahubwo yahise abanza aragaruka abaza inyuma kubera amatsiko yibaza uko bahuriye hejuru akongera bagahura no hasi .
Ubwo binjira muri cyacyumba Mama wa Aby arwariyemo Jack inyuma yarabarebaga yikinze kugikuta !!
Mumutima aribaza ati “ Iki cyumba nicyo yariyajemo bwambere none ahise agarukanamo na Evelyn !!”
Evelyn we ntiyatinzemo ahubwo yumvishije ashaka kugarura ahita asohoka yiruka yerekeza muri Toilet Jack aramukurikira.
Yinjiye Jack ahita azana akuma amukingiranamo asubira inyuma noneho yinjira yemye ati “ Aby hari icyo nari nibagiwe!”
Aby guhindukira nibwo yakubitana nawe ,umuntu yarazi ko yapfuye !!
Yarikanze maze Jack we utazi ko uwo bahuye ubwambere ati “ Kuki wikanze nanone kandi twarikumwe mukanya ?”
Aby we kwitaho kubyo bamubwiye ntibyamureba ahubwo ahita amusimbukira aramuhobera Jack arikanga !!
Nkuvane mubyo Abigael arimo kwibuka nkuzane ahubwo Nkuzane hamwe bafatiye Ladislas ,
Umwe ati “ Boss avuze ko tutagomba kumureka ahubwo tugomba kumugumya Tugategereza andi mabwiriza “
Undi ati “ wamubwiye ko amafaranga nayo yiyongera ?”
Undi ati “Phone yahise izima !”
Bushakamo iyindi baraheba nyuma babona igitekerezo cyo kwatsa iya Ladislas akaba ariyo bakoresha .
Sibwo bayakije bagahamagara kandi James Ngo bumvikane.
Abigael akomeje kwibuka ,
Amaze kumuhobera Jack we nkuri gukoresha umwanya nibwo yamuha details zose anamuha Contact ya Ladislas ndetse anamuha nazampapuro mpimbano yakoresheje zerekana ko ari umugore we .
Aby ati” Ibi nzabibasha koko ?”
Jack ati “ Yego uzabibasha ,ndetse mufadikanije nuwo ,gusa umenye nawe ubwe ntakiye kumenya ko nkiri muzima “
Aby ati “ Sawa nzagerageza ndebe ko azanyumva “
Jack ati “ Sawa ,ubwo ndagiye rero ntegereje ibisubizo byawe”
Aby ati “ None ko utambwiye aho nzagukura ?”
Jack ati “ Humura wowe kora akazi kawe ubundi nzagushaka. Hama wibuke kujya gukingurira Evelyn nari namukingiranye ngo atambona ndamuzi ntabanga yabika”
Jack yahise yigendera aribwo nyuma Aby yashaka Ladislas akamuha izindi details !!!
Kubashimuse Ladislas ,
Inyuma yo guhamagara James bakumvikana bagarutse kwikinira amakarata bategereje icyo boss ari bubabwire !!!
Bakiraho umwe wari urinze kumuryango yakubiswe umugeri umuta indani abandi barikanga !!
Sibwo havuyeyo umugabo wahishe Isura ye hagaragara amaso gusa !
Ubakuriye ati “ Uri cyande ? ushaka iki hano ?”
Undi ntiyasubiza ahubwo atunga agatoki Ladislas aho ahambiriye kuntebe ,
Umurara ati “ Wasaze cyangwa ushaka gupfa ?”
Undi ntasubiza ahubwo akoresha ibimenyetso nkibyanyamuragi ( Ufite ubumuga bwo kutavuga ) .
Umwe mubarara ahita avayo aza yiruka n’igipfunsi agikubita umugabo ahita yunama gica hejuru ye ahubwo aba ariwe ukubita umurara ingumi yo murubavu umurara arwa hasi yumye kera !!
Abandi barikanze babonye mugenzi wabo atanikakaza kugipfunsi kimwe gusa 😳 ……LOADING EPISODE 03
Uyu ninde sasa ?
Shirako ep3 na 4 bro!
ReplyDelete