Love s2e5

 

LOVE'S LIES
season 02
Episode 05
Writer @Edouard_Safari
web www.eddyseries4all.blogspot.com
_____________________________________
Episode 04 Yarangiye Aline cedric yiruknse Cedric akamukurikira arinawe warufite urufunguzo rwagombaga gufungura igisasu cyari gifunze Jeanne.Ariko na none Twari twamenye ko Bahe wahaye akazi Cedric avuga ko papa wa paul yamuhemukiye amwicira n'Umwana yamubeshe ahubwo umwana we akiri muzima mbese ariwe bamuhinduriye isura asa na Cedric(Yvan ) Wacu mbese kuvana nuko bashaka bahishe ko Yvan yasohotse gereza.
Yvan yasohotse nkugiye kwihorera Anahorera Bahe ariko byose byari agatego.
ESE HAKURIKIYE IKI ?
Twikoereze....
.
.
.
.
Dutangiriye Kuri Aline wirukanse yirukankanye urufunguzo,
Cedric yaje kumufata ararumwaka gusa Areba kugumya Aline yibuka ko Jeanne ari mubyago ahitamo kureka Aline asubira inyuma yiruka kureba Jeanne,
Umusore yavuyeyo yiruka bishoboka akingura umuryngo jeanne afungiwemo,
Jeanne yazunguje umutwe amuhakanira kumwegera kuko igihe cyari cyaheze ariko Cedric akomeza kuza igisasu gihita gutirika Jeannw kimucamwo ubushwange Cedric nawe kiramutumura kuburyo nawe kubaho byamugora !!💥💥💥💥
Yoooh dore ngo jeanne inzira karengane yacu irabigenderamo kandi nyamara izo ntambara zose ntazo yarazi ahubwo azize umusore !!
                           ***
Kuri banyirabayazana aho bibereye murugo rwabo muri Gereza,
Cedric Fake"Papa, umupangu ugenze neza nkuko twabipanze kuva nambere hose "
Bahe"Byiza mwana Nicyo gihe ngo dusubirane ibyacu ntangingimira !!
Ntakindi cyabaye bahise bakora operation basubiza umwana wa Bahe isura ye ndetse Bahe ava muri gereza yongera kugaragara hanze mbese kuvana nuko Lobert, papa wa paul bavuye munzi company zose ( OS,MMS Ndetse nimwe jimmy yashinga)
Jimmy yayitwaye musi ya Bahe cyane ko yari umwe mubakozi Bahe yizeraga !!
.
..
        *3 YEARS LATER (inyuma y'Imyaka 3)*
.
.
.
Dutangiriye mucyaro aho Aline atuye,
Yaje kwiyakira ibyo guhora ashaka imitungo kungufu abivamo,
Gusa Turamubonana umwana uri gukina hafi yaho ari kuhira zandabo yitaho,
ESE BYAGENZE BITE ?
Burya cyagihe Bwanyuma babonana na Cedric Yagiye atwaye inda mbese Imana ibyo yikorera hahise havukamo umukobwa.
Kubera ko atazera neza uwaba yaramuteye inda yakoresheje DNA asanga umwana ahuje na Cedric si Paul.
Kuva uwo musi yararahiye ati"Yvan bwanyuma nubwo utakiri muzima nicyo gihe ngo Umwana wacu murere akure kuko niyo maraso yawe asigaye kuri iyisi"
                         *****
Paul na Nikita bo nabo basubiye mucyaro nyuma yaho company yabo yibwe na Bahe mbese baje no kumenya amakuru ko Cedric atariwe ahubwo yari yvan mbese nuko ariwe wafatanije na Bahe ngo abashire hasi maze Bahe abashe gusigara kwisoko ari wenyine gutyo bamwanze urunuka nubwo atarakiriho .
.
..
.
.
Reka sasa nkuzane munyubako imwe iri mwishyamba ahanttu mumisozi,
Hari umukobwa warebye umurwayi urwaye uri muri coma mbese yarebye kumashini zicometse kumurwayi arangije agira aho atanga report Ati" umurwayi ntbwo yari yakanguka nanubu"
Umukobwa yasohotse hanze ajya kugir ibyo aba atunganya arangije agarutse munzu yasanze ahari hari umurwayi atawuhari arikanga 😳😳
Ntakindi yakoze yahise akora kuri phone ati"Umurwayi aracitse !"
Uko atanga rapport niko mwishamba turi kubona ugenda arwa bigaragara ko ariwe murwayi,
Sasa turebye neza umurwayi uri hano ntayundi ni Yvan twari tuzi ko yapfuye ahubwo ni muzima.

ESE BYAGENZE BITE ?

Dusubire inyuma wamusi igisasu giturika ni kweli jeanne yaraturitse aba ubushwange naho yvan yari yakomeretse bikabije.
Burya hari abahageze mbere Bafata umubiri wa Yvan barawujyana barangije bahasiga undi mubiri wundi muntu nawo wangiritse barangije Yvan baramujyana.
Gusa abamujyanye kumpuzu zabo hari hashushanyijeho #HSA.
Niko kumujyana munyubako iri mwishyamba aho atawapfa kuhagera bajya kumuvurirayo Ndetse banahashira umukobwa w'Umuganga uzajya umwitaho iyo myaka itatu yose ari muri coma.
Ese HSA ni igiki ?
.
..
.
.
Tuve aho nkugarure kuri Lewis papa wa Jeanne,
Nyuma yo gutsindwa kwa Yvan ndetse umukobwa we akabigenderamo Jimmy nawe ntanubwo yamwibutse ahubwo yarirukanwe mbese kubera agahinda kumwana we w'Ikinege yagiraga byanamuviriyemo gusara asigaye atora inkaratasi kumuhanda !!
ABISI NTAMIKINO.
Mugihe Cedric umuhungu wa Bahe we ari umukandida w'Ishyaka riri kuntebe urimo kwiyamamariza kuba president.
Bahe nawe ubu arimo abarirwa ko ashobora kuba ari umuherwe wambere mugihugu.
.
..
.
.
Gusa nubwo ibyo byose biruko Yvan yakangutse inyuma y'Imyaka Itatu ari muri coma.
Uko yagacitse imbaraga ntazo yicaye hasi yigemira igiti gusa yifata kumutwe ataka bigaragara ko umutwe uri kumurya !!
Agitaka wamukobwa yamugezeho ati"Yvan tuza ntabwo umeze neza "
Yvan yegura amaso ati"Yvan ?Yvan ninde ?"
UTAMBWIRA KO YVAN YABA YIBAGIWE BURI KIMWE.
umukobwa yabonye ko umusore ashobora kuba atibuka arangije ati"ngwino dusubire murugo ubanze uruhuke dore urarwaye "
Umusore arahaguruka basindagira basubira kuri yanyubako.
Bagezemo umusore yarabajije ati"Ndinde ?"
Umukobwa ati"Uri #Yvan "
Yvan"Nawe urinde ?"
Umukobwa "Nitwa #Marry ndi umugore wawe "
Yvan"Umugore !!Ngewe mfite umugore?"
Marry"Ntureba ko unambaye impeta isa narwanje ?"
Yvan yirebye kurutoki abona koko yambaye impeta isa niyo Marry yambaye.
Marry"Cheri ba ugumye aho ngushakire icyo ushira munda "
Yvan"Sawa"
Asigara munzu umukobwa arasohoka arangije afata phone agira uwo ahamagara ati"Byagenze neza umusore ntakintu nakimwe yibuka".......LOADING EPISODE 06
.
.
ESE UYU MUKOBWA WE NI KANTU KI ?
Udacikwa na Episode 6 Kandi ndabamenyesha ko iyi film ikurikirwa niyo bita HSA Iyi irangira duhita tuhatwikira rimwe.




Comments

Post a Comment