Love's lies S1E1

 

LOVE'S LIES
Episode 01
Writer @Edouard Safari
Whatsapp +255759114520
__________________________
HELLO GUYS 👋
Nyuma y'Igihe kirekire tudakoma tumeludi tena kwa mala nyingine na namna nyingine.
.
..
.
Uyu musi reka dutangirire kuri muri Gereza imwe,
Ni hahandi usanga imfungwa zirimo gufungura, gusa uko tubibona ni gereza iteye imbere cyane kuko ho habamo na televiziyo imbohe zirebaho amakuru.
Sasa amakuru ari kunyuraho hari interviw interview y'Umukobwa umwe mwiza uri kubazwa n'Itangazamakuru.
Umunyamakuru"Aline,umaze igihe gito cyane ugeze muri company ya #OS (#Online_Service) Ariko urimo kuzamuka mubyiciro bitandukanye kandi nabo wahasanze batazamuka.
Ese ni irihe banga wakoresheje kugirango byose ubigereho ?"
Aline"Birumvikana ko nzamutse byihuse ariko nyamara ndabikwiye kuko ntarindi banga nakoresheje usibye umurava be no gukora cyane"
Undi munyamakuru" Aline ese ko bivurwa ko uri kuzamuka kubera ukundanye n'Umwana wa Chairman Ubesha urukundo byaba aribyo ?"
Aline"Iteka iyo uri gutera imbere, ibishaka kugusubiza inyuma biba byinshi ariko igikuru ni ugu fakasinga kumurimo wawe.
Umwana wa Chairman ndamukunda kandi nawe arankunda vuba duteganya no kurushinga"
Sasa uko avuga mubafungwa hari undi tubona ufite ubwanwa bwamurenze ubanza nkaho atatondezi zikibaho yahishe ahagarika kurya arangije ati"ALINE,ba urya isi uko ubishaka ariko vuba nimva hano ngomba kuzatuma buri segonda usigaje riba amaganya kuri wowe"
ESE UYU BAPFA IKI ?
.
..
.
.
Tuve aho tuze kuri Aline,
Nyuma yo gukora Live interview hari uwo yahise Aza kureba muri Hotel,
Ntayundi ni #Deniel umuhungu wa Chairman bariho bamuvuga muri interview,
Daniel "Chr kalibu urisanga"
Aline"Aya meza yose wayateguriye ngewe ?"
Daniel"Chr usibye wowe ninde wundi nategurira ibi ?"
Aline"Narimbizi Chr"
Daniel"None se wigiraga amaki ?"
Aline ahita atambuka asoma Daniel arangije aricara !!
.
..
.
.
Muri Gereza sasa,
Barakwereka kiroso wacu nyuma yo kubona interview kuri Tv akavuga yamagambo tutamenye neza icyo yakomokagaho,
Yahise aza n'Umujinya mwinshi arangije aza aho arara afata agafoto abika kumusego,
Disi agafoto ni akumwana mwiza muto w'Imyaka 5,
Yarakitegereje arangije ashoka amarira ati" Mwana wanjye #Dorine ubabarire papa wawe kuko nanubu ntacyo yari yakora ngo aho uri wishime.
Gusa nyoko Aline ntuzandenganye nimutera kwicuza buri segunda azaba asigaje kuko nzaba ndi kuguhorera 😳"
ESE NIKI CYABAYE ?
Umusaza wacu arangije kuvuga ayo magambo ahita akura salbeti azamuka hejuru atangira gukora sport,
Kumbe nubwo tumubona nkumusaza we yaragiye akora umubiri neza umeze nkuwumusore wimyaka 20 nabwo yariye ibyuma.
.
..
.
.
Muri Hotel abafungura barafunguye gusa bakirimo gufungura hari undi waje,
Daniel " sister kalibu.Kuki watinze ?"
Undi" Bro wampamagariye ngonze nkurebe uko usangira niyi mabeshu ?"
Daniel"Sister calm down,uzi ko uyu uri kwita uko vuba azakubera muaramukazawe ?"
Aline"Cheri ndabona mushiki wawe adashaka kumbona hano reka ngende"
Daniel"No bb, niyo mpamvu nabahuje ngaha musangire nimurangiza mwiyunge"
Sister"bro ntabwo nasangira nawe murikumwe"
Sister wacu ahita yivumbura arigendera arabasiga!
Daniel yasigaye yikanze 😳 ati"Cherie!"
Aline"Karame bb"
Daniel"Sister mwapfuye iki gituma akwanga bigeze aha ?"
Aline"Rwose bb ngewe ntakintu nzi pe, ubanza ari amaraso yanyuranye"
.
..
.
.
Reka nkugarure kuri wamusaza wacu ufite boddy nkabakiri bato,
Uko yagakoze Sport hari undi musaxa w'Imbohe nkawe wahise uhamusanga aringije ati" #Yvan uzageza ryari guhisha amabanga yawe,erega aha turi abavandimwe"
Kumbe kiroso wacu yiswe Yvan,
We bigaragara k yavangiwe,
Umusaza"Mwana reba tubanye imyaka itanu yose ntanubwo uba ushaka kumvugisha"
Yvan"Akomeza guceceka"
Umusaza"Biragaragara ko nyuma yo kubona iriya interview byaguhungabanije,ibi bivuze ko byanze bikunze amakenga nagiraga yashize.
Miss Aline niwe kibazo cyo kuba uri aha.
Ese Dirine umwana wanyu ameze ate aho ari?Urakeka yishimiye kukubona nkikiragi kandi ukomeye ?"
Akivuga Dorine Yvan ahita amusimbukira amufata amashati arangije arasakuza ati"Urongera kuvuga umwana wanjye uko wiboneye ndaza kuguca ururimi umunwa ndawushone"
Umusaza"Byiza noneho ubwo wemeye kuvuga"
.
..
.
.
Nkuko abakundana bamera Aline na Daniel bamaze gufungura mbese kuba n'Agafaranga katabuze,
Bahise binjira mucyumba batangira no kwinezera by'Abakuze,
Sasa ndagirango undebere,
Aline uko binezereza we ubwonko bwahise butangira gutekereza undi muntu,
Uwo baryamanye ni Daniel ariko mubwonko uwo ari gutekereza ni Yvan atari yamera ubwanwa bwinshi,
MUBUZIMA MWABANTU MWE, NTIMUGAHEMUKE KUKO NTAMUHEMU WERERWA!
uko yakabonye aryamanye na Yvan twe tuzi muri gereza yahise ashiduka avuga asunitse Daniel,
Daniel ati"Chr niki kibaye ko twari tumeze neza ?"
.
..
..
.
Atari yasubiza reka twigarukire kuri yvan mwenyewe,
Nyuma yo kuniga umusaza yaje kumurekura arangije atangira kumwiganira byose,
Ati"Aline twakuriye hamwe mwikaritiye ababyeyi bacu ari ababanyi ndetse n'Inshuti,
Umusi umwe twiga secondary ababyeyibe  N'Abanjye baje gukora impanuka bapfira miri Accident,
Aline yari muto kurinjye nagombaga kumuzana murugo tukabana n'Abato banjye.
Ubuzima ntabwo bwabaye bwiza kuko nge kugira babeho we na Sister wanjye nahebye ishuri nkazajya nkora buri kazi kose ngo bige ndetse ndetse banarye neza.
Ntabwo ubwo buzima bwari bworoshye ariko bwose nabunyuzemo.
Nyuma bageze kaminuza Mushiki wanjye yaje guhura nimpanuka apfira kwishuri nsigarana Aline gusa.
Aline nakomeje kumurihira aza kubona na Bourse gusa kuvana nuko ataburyo twagiraga byabaye ngombwa ko ategereza arinabwo twaje kubana tubyarana umwana w'Umukobwa tumwita #Dorine.
Birumvika ko tumaze kubana nagombaga gukora kuruta mbere kuko twari tumaze kuba famille.
Nakoze Cyane ubuzima bwanga kugeza nubwo naje kwemera gukora akubupfubuzi,
Ubwo nagakoraga naratinya, nkanwa inzoga arik kuryamana nabo nkabyanga kubera ko nanga guca inyuma umugore wanjye.
Abagemzi banjye bacyura menshi ariko nge nkacyura intica ntikize kandi murugo ibibazo bikomeza kwiyongera arinako nkomeza no kwizigama ayo kuzamwigisha kuri ya bourse ye.
Ntabwo byarangiriye aho kuko naje kwemera kubikora amafaranga araboneka urugo ruragenda rumera neza ndetse nawe murungika kwiga muri america.
America arimo kwiga twajyaga tuvugana,bagera mubiruhuko nkamuhamagara ntatahe ahubwo akambwira ko amasomo yakomeje atazataha,
Nanjye nkumuntu wamubonamo ahazaza h'Urugo rwacu nakomeje kumureka.
Byabaye kenshi gusa umusi umwe nagiye gutega boss nari nsigaye nkorera nka Drive kukibuga cyindege nabonye umugore wanjye Aline asohoka indege afatanye n'Undi musore mbese bigaragara nkaho basigaye bakundanye.
Nahise mwihisha ndangije mfata phone ndamuhamagara mubaza amakuru naho aherereye nawe ansubiza ko akiri america kandi neza mubona mumaso yanjye.
Ntakindi nakoze nahise nta Boss ndangije nsohoka mumodoka ndabitambika.
Nti"Aline!"
Aline habe no kugaragaza ko ananzi byibuze,
Yanciye amazi ndangije mpita mufata ndamukwega,
Wamusore barikumw aza kunsatira amunyaka mpita mukubita ingumi arwa hasi.
Kumbe sinamenye ko uwo nkubise ari umwana wo mubakire kuko nyuma ibyakurikiye natangajwe kubinyamakuru ndetse na History yanjye irahindurwa ko ndi umisazi witwikiye umwana munzu.
Ababanyi bari banzi bashatse kumvuganira murukiko ariko byose biba ubusa biza kurangira nisanze aha.
Ubu ntakindi nkeneye usibye kwihorera "
Umusaza"Mbega mbega mbega !Mwana muto isi yakwikaragiyeho pe,
Ese wakemera ubufasha bwanjye?"
Yvan"Ntacyo wamfasha kukko ibi ni ibyanjye"
Umusaza"Ibyawe?urakeka ari wowe wenyine wakivana hano ?Ahubwo niba uri tayali kora aha mukiganza dufatanye"..........LOADING EP 02
.
.

Comments