Love s2e4


LOVE'S LIES
season 02
Episode 04
Writer @Edouard_Safari
web www.eddyseries4all.blogspot.com
_____________________________________
Episode 3 Yarangiye jimmy arashe umupolisi wari mubari baherekeje Aline yishwe mugihe cedric yariko amubaza undi basa wamubanjirije,
Gusa nyamara uwo tuzi nka asa na cedric ni Umwana wa bahe uri muri gereza kandi twigeze kumva baganira ko Cedric na team ye bagomba gupfa kugira bahe n'Umuhungu we bafakinze urupfu rwe bazatahuke bimeze neza cyane ko umwanzi wabo mukuru OS COMPANY yari yagiye hasi.
Gusa uwarashe yari Jimmy,Ese NIKI CYAKURIKIYE ?
Dukomeze na ep4..
.
..
.
.
Dutangiriye neza kuri scene,
Sasa jimmy nyuma yo kurasa umupolisi yahise ahindukiza  target ngo arangize na Cedric gusa Cedric aba yihishe,
Cedric yabonye ikiyo hafi kimenetse kubera isasu ryishe Umupolisi arangije agikwegesha ukuguru akizamura abona sniper aho ari gusa nacyo gihita kiraswa !!
Gusa yari yamaze kumenya neza aho sniper(Jimmy)  ari gusa ntiyamenye ko ariwe,
Arangije Ati"Nimpaguruka urasa kumasegonda 2, aza kongera kwitegur gufata igipimo anarase inyuma yamasegunda 5 Icyo gihe ndaza kuba namutanze !.
Reka mbigerageze. .."
Ahita ahaguruka byihuse nkugite kwiruka arko asubira inyuma arasa aho avuye arangije Jimmy ashiramo irindi sasu ngo arase cedric aba yamutanze kurasa Jimmy isasu rimuhusha umutwe !!
Ahita asimbuka amanuka kuri etage cyan ko yari hejuru cyane !!
Cedric nawe abibonye ahita asohoka inzu ya wamupolisi kugera yerekeze kuri etge umwcanyi arasiyeho 🏃
.
..
.
.
.
Tuze kuri gereza ahazanwe umusza papa wa Nikita ashinjwa urupfu rwa Mr Lobert,
Bamwinjije gereza maze haza umupolisi mushya kumuvugisha.
Polisi "Nyakubahwa Uremera icyah ushinjwa ?"
Umusaza "Afande navuze ko ntakintu mvuga umunyamategeko wanjye atari yagera hano"
Ako kanya umunyamategekk we yahise yinjira ati"Mugezaho kumbazagiriza umukiriya"
arashika arangije ati" Mr chairman nahageze,
Mushobora kuduh umwanya nge n'Umukiriya wanjye tukaganira"
Umupolisi mushya arasohoka amusigana na lawyer we,
Lawyer"Sorry chairman nje ntinze hari inama narimo,
Wmbwira situation uko imeze ?"
Umusaza atangira kumubwira byose uko byatangiye !!
.
.
.
.
Tuve aho twigarukire kuri team kuri Team ya Cedric,
Sasa bafite Bureau bakoreramo mwibanga muri ya Company Ihagarariwe na Jimmy,
Bakirimo kuganira Umuryango wabo waturikirijweho igisasu bose bahita bahwera !!😳
Kumbe uko ibyo bibaye ninako Cedric yarimo aduga kuri escariye azamuka hejuru gushakisha umwicanyi wishe umupolisi wagombaga kumuha amakuru,
Sasa Dore ngo atari yahur nawe arakira video kuri telephone ye igargaza inshuti ze nka TOKYO,PARIS ISTAMBURG ndetse n'Uwo akunda JEANNE bose baboshwe bari ahntu mukigaraje,
inyuma yiyo video hahita hajyaho undi usa neza na Cedric maze aramubwira ati"Ufite iminota 15 ukaba utabaye abo ukunda bitaba ibyo urabasanga bose ari imirambo kandi ntayundi biri bufate usibye wowe !
Waketse ko wanshize hasi ariko wowe ntabwo wambasha kuko waranabibonye ko kunkatira ntanageze muri gereza.
Rero amahitamo ni ayawe kuko utinda usanga imirambo"
Cedric byaramuriye yibaza ko yakomeza imbere cyangwa yajya gutabara abo akunda !
Ikirenze wamwicanyi yamanutse muri essanceri hakurya amureba byanga ko komeza kumukurikira ahubwo arasakuza ati"Alineee!! ndamuka ngufashe ndakwica"
ESE KOKO NI ALINE UBIRI INYUMA ?
.
..
.
.
Reka nkwizanire kuri Aline aho yibereye mucyaro,
Sasa nubwo Cedric we azi ko ariwe uri inyuma ya byose Aline we yavuye muri byose ubu ari kuvomera indabyo ntanikibazo afite,
Gusa uko arimo kuzuhira indabyo zamuhumuriye nabi ahita yiruka kuruhande ku Kuri phone ye yakiriye message ivuga iti"Ushaka gusubirana ikuzo na position wambuwe na Yvan(Cedric) ?niba ubishaka kurikira iyi adress "
Dore ngo adress bamuhaye baramuha neza isa niyo bahaye Cedric!!
ESE IBI BICURA IKI ?
ALine nawe nkumuntu ukunda ibyisi ntakindi yakoze yahise yiruka munzu arambarangije atega imodoka asubira mumugi kandi bari baramubujije kongera kwigaragaza Mbese ko yagombaga kubaho nkaho yapfuye!!
.
..
.
.
Tuze kuri Cedric,
Sasa we nkumuntu ubangutse yageze kuri ya Location kumuryango ahasanga umukecuru ushaje cyane arangije afite amafaranga menshi muntoki amuhereza phone,
Cedric"Phone ?Ninde wayiguhaye ?"
Umukecuru"Ntabwo muzi yampaye amafaranga arangije ambwira ko akazi nkora ari uguha phone umuntu uri buze bwambere"
Ako kanya phn mukecuru afite ihita isona cedric arayifata maze phn iti"Urihuse cyane cedric,
iyi phone niyo iri bukugeze ahari abo ukunda.
Kurikira location iri kuri ecran yiyo phn "
Phone ivaho maze umusore ahita yinjira inyubako akurikiye location!!
Sasa acyinjira dore ngo na Aline arahita ahagera nawe umukecuru akamugenza nka cedric gusa binjirira mumiryango ibiri itandukanye !!
.
..
.
.
Sasa umuryango Cedric yinjiyemo,
Utandukanye nuwo Aline yinjiyemo mbese uwa Cedric ugiye ubamo ingwanyi zimutegereje kugira azgere aho abao akunda bafungiye yagombaga kunyura kuri stages nyishi mugihe Aline we ntambogamizi nimwe bari buhure.
Cedric stages yambere yahuye na corodoro arebye uko iteye abona iteye amatsiko ahita akurayo pisto yitwaze agenda bukebuke,
Sasa uko agenda Haraho yakandagiye kunkuta z korodoro hahita hafunguka utudirisha havamo imyampi imurasa,
Cedric hooooo abayayibonye atangira kudodginga ayikwepa,
Cedric kumbe yaranatojwe si umuhanga gusa ahubwo ufatiye kuburyo anakwepa imyambi bigaragara neza ko yanatojwe ndetse neza Kuko yose nubwo yari myishi yarayikwefye Akomera gato kukaboko kiburyo gusa arangije akomeza imbere.
.
..
.
.
Bidatinze yinjiye stage igira kabiri,
Ahageze yahasanze imbaho zibaje nkabantu zitangira kumwataka nawe azikwepa arinako yigira imbere,
Sasa dore ngo Turabona ubiri inyuma aho bicaye bari kubirebera kuri camera,
umuhungu w Bahe asa neza na Cedric, Bahe ubwe ndetse na Jimmy,
Ariko aha twakibaza hagati ya Cedric(Yvan) Ndetse nuyu basa ninde Orginal ?
Bahe"uyu musore ko ndeba adasanzwe ?"
Jimmy"
Jimmy"Niyo mpamvu nanjye kumushira hasi byangoye!"
Cedric fake"ariko biriya ari gukora ntawe byananira gusa natsinda iyi game ninge stage yanyuma turi buhure"
Bahe"Oya mwana wanjye wowe uri uwagaciro gakomeye cyane ntabwo ugomba Kwivanga muntambara zahato nahato"
Cedric (Yvan) Nubwo bavuga niyi stage yarayirenze. ..
.
..
..
Kuri Aline,
We akomeje kugenda yincira inyubako akurikira location ntanikibazo bahura nayo,
Kuri Cedric ho ni difference,
Gusa bwanyuma yageze ahafungiye Tokyo pris n Istamburg gusa ahahurira na robot imutegereje,
Robot" you are so great to pass all stages

Comments