Love S2E11

 LOVE'S LIES

Season 2

Episode 11

Writer Edouard Safari

______________________

Episode 10 yarangiye Yvan amaze kubacika yerekeje mubwongereza ,

Ese yaragiye kwendayo iki ?

Aline we yari yejejwe mbese ibyaha byose babishize kuri Yvan.

Ese ni Iyihe Deal bari bakoranye na Cedric ?

Dukomeze....

.

..

.

.

Dutangiriye mubwonfereza kuri airport,

Aba Agent ba HSA bahise baza gutegera indege ngo bamufate ,

Umwe wese yipanzr muri position ye ariko abagenzi bose bava mundege barinda bashiramo ariko Yvan ntawigeze avamo kuko bahise bahamagara kubirindiro ati"Ntawurimo !"

ESE BYAGENZE BITE ?

Indege igiye kugera kumupaka yahise ahaguruka arangije aza muri Toilette yambara yamyenda bambara bagiye gusimbuka mundege.

Amaze kuyambara yafashe phone ahamagara pilote nawe amukingurira  mwibanga ntangere ahita asimbuka .

Bivuze ngo we mukuza ntabwo yigeze ategereza ko indege ikora landing yayo.

UMUSORE NI UMUHANGA 😳KUVA NA KERA NARINDI !!

.

..

.

.

Nkuzane Kuri Aline na Cedric,

Nyuma yo kwigaragaza nkabakundana imbere ya public mbese bamaze no gucafuza Yvan baratashe,

Aline"Nakoze ibyo wansabye nzanira umwana wanjye"

Cedric"Ariko deal ntabwo irarangira"

Aline"Arik uri kwihindukiza muri deal"

Cedric"Wakoze kimwe ,nanjye nakugize umwere.Urumva ni kimwe kukindi"

Aline ashka kurakara ariko yibuka ko umwana we bamufite ahitamo gutuza agakomeza kumva amabwiriza y'Ibyo agomba gukora !!!

.

..

.

.

Mubwongereza Ho yvan bategerereje kukibuga cy'Indege nawe yaramaze kugera kubutaka,

Gusa reka ngusubize inyuma nkwereke uko bahuye nawa mu pirate,

Wari umusi umwe aho Yvan arimo kurengana(Cyagihe yigira Cedric) ,Munzira yahuye n'Umugabo uri kugenda arira aramubaza ati"Bite ko uri kurira kumuhanda kandi ubona ukuze!"

Undi(Yari wamupirote) "Oya sigaho ,iyi si yanyikaragiyeho.

Nize ibijyanye no gutwara indege mbese mbifitiye impamyabumenyi.Ni henshi nagiye nshaka akazi nkaheba kandi nanatsinze none nubu kunshuro ya 13 Amanota yanjye bayahaye undi"

Cedric"Ariko nagufasha ugateza imbere family yawe"

Pilote"Gute!"

Nibwo bahise bajya kukigo bari bakoreyeho ikibazo arangije nkumuhanga ahakinga Machine zikigo mpaka agera kuri liste Y'abatsinxe afuta uwari yaguze izina rye amusubizaho.

Amanota yagiye gusohoka yisanga ari uwambere.

Nuko bahuye nawe uyu musi nibwo yamufasha !!!

.

...

.

.

Tugaruke kuri  Nikita,

Inyuma yo gutanga location ahaye Yvan yahise aza kuba yigaho ya microchip ngo amenye neza ikomoka he !

Yaraje atangira kugira ibyo aterateranya ariko yiga akantu kukandi ariko mpaka amenye gakomoka he ni Bande bagashize muri Yvan na Bashakaga iki !!

Reka aze agateranye bahite babona Location ye abe yikurutiye HSA .

Ese iyi HSA yo niki na igamije iki kuri Yvan?

MBAYE NDAGUKARIBISHA MURI SERIES IKURIKIRA YITWA IRYO ZINA NYENE #HSA

.

..

.

.

Nkuzane kuri ya Hotel,

Jimmy akimara kubona kuri Tv ko Yvan akari muzima  yahise asaba umwe mubarinzi be kujya kwishura hotel yose maze abari bayirimo bakabakubira gatatu ayo bari bishuye ariko akayisigaramo ari umwe,

Kumbe Yari yibutse ibitereko yasheshe kuko manager wa Hotel tayali Yvan yari yamuzirikiye muri douche arangije yambara imyenda ye nkaho habaye shift !

Yabikoze nkuko Boss (Jimmy) Abishaka maze mumutima arivugisha ati"Urakoze korosha umusi wawe wanyuma "

.

..

.

.

Tuvuye aho Reka twigarukire kuri  Mr Lewis,

Nyuma yo guhemukirwa na Mr Bahe akanicirwa n'Umukobwa we Angela (Mwibuke aturikira munyubako).

Nawe aho yimukiye mucyaro yabonye amakuru avuga ko Yvan ariwe nyira bayazana mbese ko yanonngeye kugaragara ashaka kwica Umukandida w'Ishyaka riyoboye !!

Akibona ayo makuru yahise yibuka wamusi Angela yafashwe mbese basabye Yvan kujya kumureba kandi ko ntawe yari yemereye guha amakuru .

Burya Yvan ntabwo yahise agenda ahubwo yabanje kunyura kwa Lewis amubwira situation yose uko imeze.

Lewis"Urakeka uri bubabashe wenyine ?"

Yvan"Humura umukobwa wawe ndaza kumugarura ari muzima"

Lewis"Sawa Wirinde !"

Umusaza yarangije kwibuka iryo sezerano yahawe ariko Yvan ntiyarishitsa maze aravuga ati"Kuva wagarutse nanjye ngomba kwinjira mumukino nubwo nshaje !!"

ARINJIRA MUMUKINO ATE SASA ?

.

..

.

.

NKUGARURE Mubwongereza kuri ya hotel Jimmy yarimo n'Umuryango we,

Turibkuhabona Abamenyeshamakuru benshi barimo gushaka kuvugisha umugore wa Jimmy arimo arira !!

Bati"Mrs Jimmy Ese wadusobanurira uko umugabo wawe yapfuye afite n'Abarinzi?"

Umugore ntiyasubiza ahubwo abarinzi bamwinjiza mumodoka n'Abana be bahita bava hasi baragenda !

ESE BYAGENZE BITE ?

Cyagihe Bamaze gusohora abantu bose ,jimmy yaje gukenera ako kurya no kunwa aratumiza ,

Uwazanye ibyo yabizanye gusa azanana Ibiyiko ,amafurusheti menshi azanamo n'Imbugita imwe gusa !

Abishikanye Jimmy"Niko sha uri mushya muri iyi kazi ?Gute umuntu agutuma ukarwiza ibiyiko n amafurusheti gusa "

Undi"Impamvu ni ,izi furusheti ni izabarya barinzi bawe bose naho iyi mbugita ureba ni iyo guca agatwe kawe !"

Akivuga atyo ahita akuramo inkofera aramwiyereka Jimmy arumirwa  😳😳

Bugingo Acyikanga yambugita yahise imunyura mungoto aba arahafata !

Abarinzi gushaka kuvayo Ahita akubita isahani yariko byabiyiko na furusheti bizamuka hejuru arangije Asimbuka rimwe abikubita imigeri mukireri ,

Kimwe cyose kukaguru kumurinzi bose bajya hasi Ariko bataka !

Yahise asubizaho inkofera y'Imbiga ye arangije aratambuka Agenda mumutima yivugisha ati"Iyi ni intango n'Abandi ndaje".....LOADING EPISODE 12

.

.

Sibwo Revange itangiye kumugaragaro !!

Comments