Love s2e1

 

LOVE'S LIES
Season 02
Episode 01
Whatsapp +255759114520
web www.eddyseries4all.blogspot.com
______________________________________
Season 01 yarangiye tumenye amabi Alie wacu yakoze mbese yari anashizwe hasi nyuma yo kumenyekana ibikorwa bye bibi yar yarakoze.
Yakunze amafaranga bituma ahemuka none n'icyo yari yarahemukiye Cedric yari akimwatse  gusa na none Cedric ubwe yar yivugiye ko Urugamba rutari rwarangira kuko yari Intro ahubwo hari hasigaye development ndetse na conclusion.
ESE NIKI CYAKURIKIYE ?
DUKOMEZE NA #SEASON2.
.
.
.
.
Season  2 tuyitangiriye murukiko inyuma y'amezi 3,
Aline wacu twasize muri season 1 afungwa ari kuburanwa murukiko ,
Umucamanza mukuru"Aline watanze amasaha 2 ko lawyer Wawe uvuze ko ahava ahagera ariko nanubu ntabwo yari yaza ,urakeka urukiko ruri bugutegereze ?"
Umushinzacyaha"nyakubahwa mucamanza,uyu mugore arahamwa n'ibyaha byose  kuko ibimenyetso bifadika biarahari,rero ntampamvu yo kubuza urukiko kwanzura dutegereje Lawyer udahari "
Umucamaza mukuru"Aline kuva ibyaha byose biguhama ukaba utanafite n'icyo wakireguza urukiko ruragukatiye umunyororo wa burundu"
Ahita ahonda n'inyundo !!
Aline isi yamwikaragiyeho abura aho akwirwa ,byanga ko yakira ibimubayeho ahubwo ahita arwa hasi murukiko arahwera !
Cedric ,Jeanne,Daniel,se wa Cedric,Nikita na Anty wa Daniel bose baraho ntanuwagize icyo avuga ahubwo Cedrick mumutima yarivugishije ati"Mwana wanjye Dorine,mporeye urupfu rwawe.
Uwakwambuye ubuzima nawe agiye kuba mumunyururu imyaka ye y'ubuzima bwe bwose"
.
...
.
.
.
Sasa urukiko rumaze kwanzura uwo bakatira birangiye Cedric n'umukunzi we Jeanne baratashe bagenda baganira mumodoka,
Jeanne"rwose uriya Mugome bamukatiye urumukwiye,Yakoze ibyaha byinshi ntakwiye kubabarirwa"
Cedric"rwose nibyo"
Jeanne"ariko ndibaza Impamvu Lawyer we inshuro ebyiri zos atonze kuburana atigera yitaba"
Cedric"ntawamenya wasanga atinya kuza kudefanda umunyabyaha nawe abizi"
Jeanne"kuki utamushakiye umuburanira kandi yari collegue wawe ?"
Cedric"umugabo we ubwe yaramutereranye  ndetse na Company ya Os Yose.ntabw nari bube iruhande rw'umwicanyi muzi neza ko ari umwicanyi!"
MBESE NI NKAHO YAKAMUBWIYE KO AMUZI NEZA MBESE IBYO ASHINJWA ATABESHERWA !!
Ese byagenze bite ngo Aline abure umucamanza ?
.
..
.
.
Reka ngusubize inyuma y'amezi atatu wamusi afatwa ,
Yashizwe muri Gereza Mbese ahabwa na Telephon yo guhamagara Lawyer .
Yamusanze kuri gereza amubwira Situation yose y'uko byagenze(mwibuke umubwiza ukuri kose kugira abashe kubona aho ahera akuburanira).
Sasa uko yabimubwiraga phone ye  amajwi yarafatwaga kubera ya apk ya cedric.
Cedric ntakindi yakoze yahise afata ayo majwi akora edit arangije ayakoramo video imeze nkaho Aline yifashe amajwi asa n'uwicuza ibyaha yakoze mbese arimo gusaba Imana imbabazi.
Lawyer yaje murukiko Ahita atsindwa kuvana n'icyo kimenyetse uwo bari bahanganye yazanye bivuze ngo Cedric niwe wari wabitanze ngo bamushinze aheremo.
Ubwakabiri Aline yatse kujurira nabwo Cedric ahita ashimuta umucamanza niko Kubura murukiko birangira Aline akatiwe burundu.
.
...
.
.
Kuri Aline we wari uhwerereye murukiko nyuma yo gukatirwa burndu,
Bahise bamuzana kwamuganga gusa Polisi yagombaga kumuherekeza cyane ko yari umunyabyaha mukuru.
Muganga yakoze ibipimo bye arangije azanira polisi inyishu.
Gusa mukubibazanira babaye nkabashatse guharira nubwo twe tutumva ibyo bahariramo.
ESE BYARI IBIKI ?
.
..
.
.
Bidatinz Cedric yaje gusura Mr Bahe muri gereza,
Bahe"mission yawe yarangiye,nicyo gihe ngo nanjye ukemure mission yanjye"
Cedric"muze,wamfashijje Guhorera umwana wanjye rero nawe ngomba kugufasha kabone nubwo byansaba ubuzima bwanjye"
Bahe"urabyemeza koko ?"
Cedric"nkimara kwihorera ntakindi nakoze ahubw mission yawe yahise itangira..
Wakatsa Tv ukareba ibiriho?"
Umusaza mwibuke afunzwe adafunzwe ahubwo we ni nko kwihisha bivuze k ntakintu akenera ngo abure!!
Umusaza yakije Tv abona ya company ye Jimmy arimo kuyugurra noneho biri Live apana kagarego !!
Bahe"great musore wanjye,komeza maze abampemukiye bicuze.
Gusa wibuke ntanumwe wemerewe kwica ndashaka kubasubiza kurima gusa"
Cedric"uko ubishaka nyakubahwa !!"
.
..
.
.
Ntakindi cyakurikiye ahubwo bwaje guca maze jeanne asaba Cedric ko basohokera kumazi maze Cedric nawe ntiyabyanga ;
Bagiye kumazi baroga ,barakina ntiwareba gusa nyine biza kurangira baje kwicara nkibisanzwe baba bafata ka jus ,
Cedric"bb aha hantu wahatekereje ute ?"
Jeanne"wahakunze ?"
Cedric"rwose !uzi ko haruta aho duheruka !!"
Jeanne"oya nawe bb wikabya!gusa nyine ubwo wahakunze nanjye wahahisemo mpise nishima cyane kurusha"
Cedric"chr ,kunzana ahantu nkaha ubwo na surprise umfitiye koko ?"
Jeanne"oya ntayo da !juste kugira nsohokane nuwo nkunda tube tuganira twenyine nta stress"
Cedric"ndagukunda bb"
Jeanne"Nanjye ndagukunda chr!"
Barasomana...
Jeanne amuhereza agapapuro ...
Cedric arakareba arangije ati"ch...ch..ch..._"
Jeanne"ndatwite Chr !"
..
.
.
.
.
Nkuzane Kuri Aline inyuma y'iminsi 3 ,
Hageze kumwimura mbese arikumwe n'izindi mfungwa ,
Gusa munzira bagenda ...polisi ibaherekeje imbere bahasanze izindi modoka maze abo bahasanze bahita bahasanga uwo bita #Agent_Bavo ,
Bavuyemo maze abereka icyanditse gusa bakikibona bahita bakubirlta salute  barangije bakurayo Aline muzindi mfungwa bamutwara wenyine izindi mfungwa zirakomeza!!
ESE UYU BAVO NINDE ?
.
..
.
.
Tuze muri Os ,
Uyu musi abakiriya bayo bose bakoresha service zabo zose zarahagaze mbese Biza kugaragara ko zinjiririwe,
Abajejwe IT baje gushaka kubikuramo ariko biranga ahubwo machine ibaha gasopo iti"muramuka mugerageje ikosa ,Data z'abakiriya banyu ndazishira hasi"
Cedric nawe niho akora ati"muhagarike mutagira ikindi mukora mbanze nsabe boss"
Ahita asohoka aza kwa Nikita ati"online services zacu zose twatanze zagiye down.
Dukore iki ?"
Nikita"mukureho umuriro wose "
Cedric"sawa boss"
Kumbe uko ibyo byose biba ninako itangazamakuru ryari ryamaze kubishira hanze !
Gusa uko bakabishize hanze ninabwo hahise higaragaza izina ry'indi company nayo ije vuba itanga service nkizo OS ( Online Service ) iyo nayo si iyindi ni #ABANDONED_CHILDREN_COMPANY (ACC).
Mbese bikomeza kugaragazwa ko yo service zayo zizewe kurusha iza Os kuko yo ikoresha ubuhanga ndetse n'abahanga karuhariwe mbese ukoranye nayo ntanarimwe itenguha haba kuri speed cyangwa Ugukomera.
Dore ngo Sasa company zahora zikorana na OS zirahita zihutira gukorana na ACC kugira services zabo zidahagarara !!!
Mr Bahe aho ari muri gereza yaravuze ati"byiza cyane musore;iyo pigu ubakubise niyo ".........LOADING S02 EP02

Comments