Love s1e5

 

LOVE'S LIES
Episode 05
writer@Edouard_Safari
whatsapp +255759114520
_________________________
Episode 4 yarangiye Cedric asuhuje Aline nkaho atamuzi Aline arikanga gusa Chairman we ntabwo yarazi ko bombi bazinanye kuva kera ndetse banafitanye amateka.
w yaramuzanye nkumuntu yabonyemo impano abona ko yakorera OS neza .
ESE NIKI CYAKURIIYE ?
Dukomeze .....
.
..
.
.
Bamaze gusuhuzanya maze chairman ati"Mukobwa wa!"
Aline"karame papa"
chairman "ushobora kwereka Umushitsi icyumba azajya abamo kuko azakora ataha"
Aline ๐Ÿ˜ณ amaso yenze kuvayo ariko nyine ntakndi kuko ntabwo yarikwerekana ko baziranye n'umusore"
Aline maze ati"Yvan nkurikira!"
arangije ahita ajya imbere maze maniga wacu ntiyamukurikira ...
Aline atambutse nkagatatu arahindukra ati "ko utaza ?"
Cedric"aah nari numvise uvuga Yvan nkeka ko ari undi kuko njyewe nitwa Cedric Rugira sinitwa Yvan"
Aline"sorry,narinkwitiranije n'umusore dukorana"
Cedric"sawa ntakibazo bibaho"
Arangije aramukurikira ajya kumwereka chambre...
.
..
.
.
Bidatinze Aline yahise aza mucyumba cye arangije afata machine yinjira kuri internet ashakisha Izina Cedric Rugira๐Ÿ”Ž
Google ntiyamutinza ihita imuha amakuru ko Cedric Rugira avuka Mugihugu #Nectas barimo( ntikibaho nicyo muri iyi story).
Gusa mama we ni umunyamerika ndetse na Cedric Rugira akaba ariho yakuriye aranigira.
Ntase agira kuko mama we yamubyaye ntamugabo afite ndetse akaba yakuriye mukigo cy'Imfubyi kubera mama we y'itabye imana akimubyara.
Gusa amakuruavugwa ngo nuko mama we inda yaba yarayitewe n'umunya NECTAS kuko yigeze kuva muri America agiye murugendo shuli agaruka inda ikuze.
Aline arebye ifoto Abona koko ni Cedric ๐Ÿ˜ณ
Byaramucanze yibaza byinshi kuki Cedric arimo kubona asa neza na Yvan uri muburoko !!
.
..
.
.
Bidatinze bwarakeye,
Feri yambere Aline hari kukazi ndetse na Cedric yagombaga kuhagenda .
Cedric yaje gusinya contract mbese umusinyisha ni Aline.
Yaje mubiro bya Aline amuha impapuro arasinya arangije amuhereza akaboko ati"Congratulations MR Cedric ,uhawe akazi muri OS .Ujejwe ibijyanye na Technology"
Cedric"Murrakoze Miss Aline.
Gusa mbere y'uko nzatangira akazi hari ibintu bibiri nshaka gusaba"
Aline"Ibihe ?"
Cedric"ndasaba ko nakwibera muri departement yanjye nkareka kuba murugo iwanyu.
Ikindi ndashaka kuzatangira akaz inyuma y'imisi 3"
Alin"ibyo ntakibazo"
Maze Aline ahita mumutima yivugisha ati"nubwo wajya kure bingana iki nzakomeza kukuneka mpaka menye ukuri ko Uri Yvan"
Cedric nawe yahise asezera gusa nawe agenda yivugisha mumutima ati"ngomba kukwitarura nkagutega nitonze"
Gusa agisohoka imodoka irenze Aline nawe yahise asohoka yanga gufata imodoka ye Ahubwo afata Taxi nawe agira aho yerekera.
.
..
.
.
Reka tuve aho tuze kuri Daniel nawe mubiro bye,
Hari ibyo yashatse mubiro bye arabura biba ngombwa ko aza kubaza Aline.
Gusa kugera mubiro bya Aline yaramubuze ahubo abona Sac a main ye .
Yaribajije Ati"yaba agiye he  aka kanya aribwo tugishika kukazi ?"
aAhita afata Phone aramuhamagara,
Kumuhamagara phone ya Aline yasoneye mukabati Daniel Arikanga !
Niko gufungura akabati arayibona arayitora gusa arebye neza abona Harimo na Laptop..
Nayo yayikuyeyo arangije aribaza ati"laptop yo murugo kukazi?ko aha tugira maChine zakazi iyi iraha ikora iki?"
Ibyo ntiyabitindaho Ahubwo Asubizaho machine arangije areba files zari zimuzanye arangije ahita yisubirira mukazi...
.
.
.
.
Reka sasa nkuzane Kuri Lewis,
Mwibuke uyu Lewis niwe yari yungirije chairman Alexander ndetse yari anashigikiye Alexanda ko MSI idakorana Na OS gusa Alexander amaze gupfa (niko bazi ariko twe turazi ko ari muri gereza) yakomeje gutsimbarara ariko mwibuke muri ep3 Aline yaramugondoje akoresheje umukobwa Umwe wenyine afite biza kurangira asinye ndetse Anakurwa kumwanya maze company iyoborwa n'umugambanyi Mr Lobert.
We ubu yibereye murugo n'umukobwa we.
Umukobwa"papa ko ndeba wakomeje kwinaniza niyo software?Ntureba ko ushaje"
Lewis"mwana wanjye gusaza ntabwo bibuza umuntu gukora "
Jeanne"papa hagarika basi wamucuti wanjye araje .we ni umuhanga arayigukorera"
Lewis"mwana wa aha ngeze....."
Atari yakomeza hariuwahise akomanga kurugi .
Jeanne ahita ahaguruka yihuse ajya gukingura..
Ntayundi waruje ni Cedric ...
Bamuhaye ikaze nawe asuhuza umusaza umusaza nawe ati"icara"
Umusore aricara maze jeanne ati" papa uyu niwamusore nakubwiraga w'umuhanga kuri mudasobwa n'ibijyanye nayo mwishuri yari uwambere"
Lewis" aaah byiza sha ,buriya Technology ubu niyo iyoboye isi reroo kumenya byinshi kuriyo ni ikintu gikomeye cyane.
Jeanne niba atari amaso y'umusaza uyu sumwe wazana muri part uvuga ko ari inshuti yawe?"
Jeanne"yego uzi ko wibuka ! Cedric papa hari software yashaka ko umufasha "
Cedric"Ntakiazo kuko nibyo byanjye"
Lewis"ariko nawe uhita uha umuntu akazi utari wanamuzimana?"
Cedric"ntakibazo muze"
Ahita afata machine y'umusaza arangije areba aho umusaza yaragereye arangije ahita avanayo isaha arangije aregera iminota 3 .
Sasa Cedric wahoze ari Yvan utamaze amashuri ubu ni umuhanga wo kurwego rwo hejuru .
Umusore yagukandiye machine yihuse kandi atanabanza gutekereza neza iminotaitatu yarangiye Software nayo ayisoje arangije ati"project yawe nayisoje "
Lewis yabonye soft uko ikoze arikanga ๐Ÿ˜ณ aribwo Jeanne yazaNaga aka jus asanga yabisoje.
Jeanne"papa urikanze ?uyu niko ameze kwishuri twamwita #Robot0"
Lewis"musore uri umuntu cyangwa?"
.
..
.
.
Sasa kuri nyira mwiza wacu kumubiri akaba shitani indani ntahandi Taxi yamuzanye ahubwo yaje mukigo gshinzwe kubarura abaturage arangije atanga ruswa !
Bahise bamuzana indani arangije abahereza ikiganza cye baramukanije na Cedric barascana bakuraho Fingerprints za Cedric maze ati"ndagirango izo Fingerprints muzihuze niza Yvan Mugisha "
Undi"sawa Mabuja"
Bahita batangira akaz gusa uko bakora Aline mumutima akomeza kwibwira ati"wahinduka ariko fingerprints ntabwo zahinduka "
Inyuma yakanya bazanye result ..
Aline kureba yarikanze ati"mwarebye neza ?"
Undi"yego.Fingerprint wazanye nizisanzwe muri system ntizisa bivuze ngo abantu ni 2"
Aline kweli alichoka mwili mzima ๐Ÿ˜ฐ
ARIKO SE KO TUZI CEDRIC ARIWE YVAN BYAGENZE BITE NGO BANYURANYE FINGERPRINTS ?
Reka ngusubize inyuma gato.
Cedric ari mundege neza ageze mukirere cya Nectas.
Bicaranye na Jeanne mundege ,cedric ari kwidirisha undi iruhande rwe yarebye umusereveri aramuhamagara ngo abahe ka jus maze nawe aba yazinze agapapuro neza nkibiye,
Umuserveri yaraje kubasereva maze Cedric afata kagaapapuro akarasa umuserveri kukaboko maze jus yose yari abazaniye Ihita imeneka kuri Jeanne.
Jeanne ashaka gukara ariko Cedric aramuturisha abwira jeanne kujya kwihindura ,
Jeanne yaragiye maz cedric ahita afata machine atangira guhakinga network y'igihugu cya NECTAS .
Nibwo yinjiraga arangije afata fingerPrints za  Yvan arazihindura ziba izindi !Izo zindi yashizeho ntazindi ahubwo ni intoki ze yashizeho plastic.
Ibi bivuze ko uko agenda kose izo plastic agenda azambaye zigaragaza tofauti ye na we orginal.
NDAKUBWIYE UMUSORE YAJE AJE !!
.
..
.
.
Kuri Cedric Jeanne na Lewis,
Inyuma y'umusaza kwikanga baje kugiriranira ikganiro.
Cedric"birumvikana ko utakumva ndi umuntu ariko ndi aha kubwawe ngo usubizwe ibyo wambuwe"
Lewis"ushatse kuvuga iki ?"
Cedric"mfite amakuru ahagije kuri MSI"
LEWIS "urinde wamusore we?"
Cedric "nitwa Cedric Bahe Umuhungu wa Chairman Alexander "
Lewis"Chairman Alexander umuzi he ?"
cedric"ni papa"
Lewis"so?umwana wa Alexander?"
Cedric ahita agira ibyo amubwiye byose gusa ibyo yamubwiye ntitwabyumvise ahubwo Lewis yahise afukama ati"narahiriye kuzafasha nkanarwa inyuma Alexander Bahe .Rero kuba atakiriho none umuhungu we ukaba ugihari niteguye kugukorera Mucyimbo cye"
Cedric"icyo nshaka n wowe gusezera muri MSI ubundi ugashinga campany yawe"
Lewis yarikanze ๐Ÿ˜ณ......LOADING EP 6
.
.
.
ESE NI IYIHE PLAN YA CEDRIC?
ALINE WE ARITWARA GUTE ?

Comments