HIDDEN Security Agence (HSA)
Season 01
Episode 09
writer Edouard Safari
Whatsapp +255759114520
web : eddyseries4all.blogspot.com
whatsapp group : https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥
Episode 08 Yarangiye Isura ya Yvan igiye hanze abenshi barikanga cyane abari bamuzi harimo Paul na Aline .
Umusaza wazanye Jordan we yari yivugiye ko nawe amukeneye .
ESE YARAMUKENEYEHO IKI?
Nathali we yaramuhoberereye muri ring atitaye ko ari kukarubanda nagato kandi D Derrick yari yamukurikiye .
ESE NIKI CYAKOMEJE ?
Twikomereze muri Episode ya 9
.
.
.
.
Uko ibyo byose byakabaye Anna yarabibonye arangije ahita ahaguruka aza yegera Ring ati " Yvan tugende ! "
Ahita atera imyotsi barangije bacaho babura iyo barigitiye !!
Jordan yasigaye muri ring ahagaze wenyine yibaza ibibaye , umwana we ahita yigendera !!
Umusaza nawe aho paul yari yamusize yarahagurutse ngo agende gusa paul nabarinzi be baba barinjiye bamutunga imbunda,
Paul " Uri umuntu ki Wowe ? "
Umusaza araseka arangije,ati" Ndi umuntu usanzwe nkuko umbona !"
Paul " Reka imikino ntakurasa !
Urinde niki cyakuzanye kwangiza imipangu yanjye ?"
Umusaza"Ntakibi cyanzanye kandi wakoze kunyakira mubwami bwawe "
Umusaza arangije aratambuka Paul ashaka kumurasa ariko akaboko byanga ko kikoma ndetse we nabasore bari bagandishijwe umusaza abanyuramo arigendera !
💥
💥
💥
AKARUSHO : Umuntu uri bubashe kuzana umugenzi we mushasha muri group yacu ya whatsapp arabona next episode 1
Uzanye babiri ubona izikurikira 2
Uzanye 3 ubona izikurikira 3
Gutyo gutyo....
NB: Uzana ababishaka kandi bakunda gusoma inkuru !
Link ya grp👉👉https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
💥
💥
💥
Tuze sasa muri HSA ,
Turabona Nathalia yugaraniwe ahantu arikumwe na Anna,
Nathalia"Ese araza kumera neza ?"
Anna" hmm! Ariko mukobwa ubundi urakomeye ? Kugirango ukore biriya wabikuye kuki ?"
Nathalia"Nyine nanjye sinzi uko byagenze nisanze byamaze kuba,narimeze nkumusazi ahubwo ubanza mukunda"
Anna ahindukirana umujinya ati " Shiii,umva mukobwa ucunge amagambo uvuga !"
Nathalia " none se kuvuga uko niyumva nkoze nabi"
Anna"Wamukobwa we aha uri ntabwo uhazi ntanubwo uzi amategeko yaho,ikibazo cyambere wateje ntanubwo uzi ko kiri bugusige amahoro none uri kuzana ibindi ?
Yvan kuba yagaragariye isi ko muzinanye ntabwo bimusiga kandi nawe nuko"
Nathalia yarikanze ...
.
..
.
.
Kumbe koko nkuko Anna yarimo kubivuga Yvan ari mubiro kwa BOSS,
Boss"uzi amategeko agenga HSA ?"
Yvan" Cyane! Agent wa HSA agomba kuba ari ibanga,yakora burikimwe yewe yanapfa ariko akarinda identify ye.
Nta agent wa HSA yemerewe kugiranira imibano nabo hanze kuko byamugira intege nke kandi icyobashinzwe ari umutekano w'igihugu apana umutekano w'umuntu umwe cyangwa abantu bake. Ibyo byose bigakorwa mwibanga..."
Boss " Bigakorwa gute ? Subiramo!"
Yvan"bigakorwa MWIBANGA! nyakubahwa"
Boss"Bigenda gute kumu Agent wakoze ikosa akajya kubiri n'Ibanga ?"
Yvan" Umu Agent wamenyekanye agomba kwiyica kandi akiyicira kukarubanda urupfu rusa naho ari impanuka kugira abo bose bari bamuzi babone umurambo we !"
Boss"Ndumva wibuka neza amabwiriza,icyo gukora urakizi!"
Yvan" Sawa nyakubahwa ! Gusa hari ikintu kimwe nsaba!"
Boss"ikihe ?"
Yvan " Nsezeranya ko uriya mwana w'umukobwa ari buve ngaha amahoro !"
Boss"sawa!"
.
..
.
.
Dore sasa ngo amakuru n'amashusho ngo biragera kuri Audrich ,
Umusore byaramuriye kubona umukobwa akunda ahobera undi musore muri ring mpaka amena phone ati" Uyu mujinga arambona !"
Wamurinzi aho ari yamenyuyemo cyane ko atashakaga ko Audrich akomeza kwiruka inyuma y'umukobwa cyane ko hari byinshi byarimo kwangirika kubera ukwishinga umukobwa akibagirwa akazi ke !!
.
..
.
.
Yvan we ntakindi cyagombaga gukorwa yaje muri laboratory cyane ko we yari yapfuye kera nubundi abayeho kubera symbiot ntampamvu zo kujya kwiyicira kukarubanda ahubwo we nukumukuramo symbiot bikarangira !
Anna na Nathalia baraho ntanakimwe bakora,
Nathalia we yabonye baryamisha umusore ntiyamenya ikigiye kuba gusa Anna we waruzi ibigiye kuba amarira yatangiye kumushoka kumaso ariko yibuka ibihe byiza banyuranyemo,ibibi babanyemo kuva umusore akirwaye atarahuza neza na symbiot.
Yibuka amuha impeta akamubwira ko ari impano izamurinda mbese icyo azayisaba izajya ikimuha !!
Operation yaratangiye maze imashini ziramwubika hamanuka ibishinge bitangira gukuramo ya symbiot ariko umusore umubiri utoshye utera umuvaho agarukana yasura yigihe apfira muguturika !!
Anna byanze ko yigumya ahita asohoka yiruka Nathalia aramukurikira bajya hanze !
Nathalia"Niki bari kumukorera ko urimo kuriro!"
Anna umujinya waramuriye akubita urushyi Nathalia ati " Uri akaryi ! Bari kumwica !"
Nathalia yarikanze ahita ahindukira ngo asubiremo ajye gutabara ariko Anna amufata akaboko arangije aramuhindukiza amuhuhera ibintu bimeze nka parfum undi ahita yibagirwa buri kimwe ahubwo aramubaza ati" Niki cyakubayeho ko urimo kurira wenyine?"
Anna" Ntakidasanzwe ni amakuru nakiriye ko umuvandimwe wanjye yitabye IMANA "
Nathalia"pole ! IMANA imwakire mubwami bwayo"
Akivuga atyo Anna amukoma akantu Nathalia arahwera Anna aramuterura amushira mumodoka arangije aramucura !!
.
..
.
.
Tuze kumusaza , umwana na Jordan;
Jordan "uriya ? muntu nabpnye afite imbaraga bigaragara ko nawe adasanzwe .Uzi ko yankozeho umubiri wose nkahita numva ukawitse nkaho ntagihumeka neza !"
Umwana" Nanjye nabonye adasanzwe kuko uburyo yakwefye daggers zanjye ntamuntu usanzwe yapfa kuzikwepa nubwo yaba yaratojwe gute"
Umusaza"abantu nkuriya nibo dukebeye kugira tugere kucyo dushaka gusa kumugeraho niho hakiri ikibazo kuko uburyo bahise babura buratangaje sana"
Jordan " dukoreshe network turebe"
Sibwo binjiye kuri Tv bagasangaho amakuru arimo kuvuga ko Yvan yongeye kugaragara ubwakabiri nkuko yigeze kubura bigatangazwa ko yapfuye ariko nyuma akaza kugaragara akiri muzima.
Ibi bikaba byateye abantu benshi kumwibazaho bibabaza impamvu umuntu yapfa kabiri akongera akagaruka mubazima kandi ari muzima !! 😳
Umusaza"Mushake amakuru arenze kuruyu muntu turamukeneye cyane"
Jordan " sawa! "
Ako kanya phone ya Jordan yahise ihamagarwa arangije aritaba!
.
..
.
.
Kumbe disi uwo barimo gushaka ko bahura muri HSA agence bari bamaze kumukuramo symbiot bivuze ngo nawe ahise apfa kuko niyo yagenderaho !
Symbiot yarashinguwe maze umubiri wa Yvan wapfuye bawuriza imodoka barangije baza mumuhanda bawuturikiriza mumodoka bivuze ngo polisi niza gukora iperereza iraza kubona ariwe wapfuye maze amatohoza yimbitse ahagarare bibe biheze ntawundi azongera gushaka ukuri ngo HSA ivumburwe ko inabaho !!
***
Anna we yagejeje Nathalia murugo iwe arangije arasohoka ngo yigendere,
Ageze hanze yasanze D Derrick nabandi bapolisi benshi bamutegereye ndetse n'imbunda bazimutunze,
Derick" hagarara kandi amaboko hejuru cyangwa uraswe !"
Anna akomeza kwegera imbere ari nako abitegereza n'umujinya cyane ko yaramaze kubura partener aba nabo bakaza bamukinisha!
Yafunze igifunsi n'umujinya arangije avayo yiruka abasanga maze Polisi nayo irekura amasasu menshi iyamuganishaho 😳.....LOADING EPISODE 10
.
.
Biraba ibyuya ntibibe amaraso pe !
.
NB: Uzana ababishaka kandi bakunda gusoma inkuru !
Link ya grp👉👉https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
Comments
Post a Comment