HSA 8

 

HIDDEN Security Agence (HSA)
Season 01
Episode 08
writer Edouard Safari
Whatsapp +255759114520
web : eddyseries4all.blogspot.com
whatsapp group : https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯
Episode 7 yarangiye Tubonye Aline arimo kuvanwa muri gereza nabagabo bari bambaye amakote Tutamenye abaribo,
Jordan yaramaze gutangaza abantu akubise ingumi imwe uwo bari guhangana muri Ring agahita agagara,
Nathalia kwamuganga Dr yari amuhamagaje  mugihe we hanze yarimo kwitekerereza kumusore wibogar yabonye umutabara incuro 2 Zose Gusa na Dectective Derrick twari tubonye ko akomeje kuneka umukobwa mpaka amenye umwicanyi.
Paul we umwe mubapagasi be hari icyo yari amubwiye ahita ahaguruka !!
ESE NIKI CYAKURIKIYE ?
.
..
.
.
Dutangirire kwamuganga ,
Nathalia nyuma yo kwitaba Dr,
Dr"Ugomba gutaha ariko ugende uhagarike ibiyobyabwenge wahora ukoresha"
Nathalia"ibiyobyabwenge !Urasobanura iki doctor?"
Dr"umubiri wawe twasanze wananijwe ibiyobyabwenge bikaze akaba ariyo mpamvu byaje kukurenga ukikubita hasi"
Nathalia"muganga reb neza ibisubizo urikumpa nibyundi muntu wibeshye kuko nge kuva navuka ntanibyo nzi ibyo uvuga"
Dr"Nathalia,abakoresha bene ibyo ntabwo bajya bemera pe cyane ko nubwo wabica batapfa kukwereka aho babigura,icyo nguhanuye nka muganga genfa ubihagarike"
Nathalia yarumiwe afata urupapuro ruriho results ze arasohoka gusa agenda yikandagira.
ARIKO NATWE TWAKIBAZA ,NATHALIA NTABWO AJYA ABIKORESHA KANDI N IMITIBYATEWE KURI POLICE NGO AVUGE UKURI NAYO NTABWO BYARI BUHITE BIGARAGARA KO ARI UMUNTU YAMAZE KUBATWA NABYO.
ESE BYAGENZE BITE ?
.
.
.
.
Nkugarure sasa Kuri paul,
Nyuma yo kubwirwa amakuru tutamenye ayariyo yaje muri ya base ye hamwe twasiga hatewe na Yvan,
Ahageze yasanze abakozi bose bari bubijyane bose bakubiswe bahambiriye ndetse n'umuzigo wajyanwe!!!
Paul yarasakuje ati" ibi bibaho gute ?"
Umwe"Boss Twarimo dutegura guhaguruka ariko bitunguranye twatatswe n'Ikintu kitagaragara kiradukubita twese gihita gitwara umuzigo"
Paul"ikintu kitagaragara ?Aha hinjirwa n'umuntu ufite Access kumuryango gute icyo kintu kitagaragara cyinjiye ?"
Undi"Boss mvuye no muri control room msanze camera zishinzwe kurinda uyu muryango zahakinzwe hashirwamo amashusho atariyo ,rero kumenya uwinjiye ntabwo byashoboka "
Alaaaaaaaa Paul yaracanganyikiwe arangije ati"icyatwaye umuzigo wanjye ntabwo ari ijini cyangwa inyamanswa byanze bikunze yari umuntu,aba basore mubakubite banoge mpaka bababwiye aho banshiriye umuzigo!"
.
..
.
.
Kurundi ruhande Yvan yamaze gutwara umuzigo wabandi arangije agaruka kureba match,
Yvan"operation nayisoje neza!"
Anna"byiza kabisa,hama nanjye umusore wambwiye kurebera hafi nabpnye adasanzwe ,ingwanyi zose bemeraga hano zose yazivanye munzira ntanumwe urabasha no guhangana nawe umunota wose"
Yvan"Buretse gato!"
Atangira guscaninga Jordan uburyo arwanamo anareba imbaraga akoresha,moves ze zose arangije ati"Sumuntu!"
Anna"ngo ?"
Yvan"Sumuntu uri gujangana,afite moves z'imirwanire zifite umuvuduko urusha incuro 10 izumuntu nubwo hariya arimo guhangana yitonze nkusanzwe,
Mumaraso ye havanzemo ibintu bisa na zahabu ibintu bitaba kumuntu usanzwe "
Anna"ubwo ntiyaba ari mubi ?"
Yvan"ntabuhamya nabitangira kuko ntabwo nasoma intekerezo ze ntamukozeho"
Anna"Mission ya HSA ni uguhagarika ikibi cyose aho cyava kikagera cyane ikibi kiza kitamenyerewe.
Rero nuyu tugomba kumenya ibye !"
Yvan"ntegereza gato ndaje !"
Ahita yongera arahaguruka...
.
..
.
.
Nathalia we yasohotse kwamuganga adashimishizwe n'ibisubizo yahawe,gusa kandi kuvana n'abarinzi yari yasigiwe na Audrich byabaye ngombwa ko yiba imyenda yabaforma asohoka abacitse arangije hanze afata TAXI,
Gusa gufata TAxi yabonye imodoka inyuma ikomeje kumukurikirana ahita abwira driver guhindura amerekezo ntiyaba akigiye murugo ahubwo aza hamwe hari kubera imirwano,
Yishura taxi arangije arinjira...
D Derrick nawe aparika kuruhande arangije arinjira nawe arinjira akomeza gukurikirana umukobwa ....
                        ***
Uko abo bakinjiye niko Jordan muri terrain yarabuze abamuhagarika agiye gusohoka nkuwatsinze yabuze undi wamutsinda gusa inyuma hari undi wahise winjira ariwe Yvan😳😳
Jordan yarahindukiye yitegerwza indi ngwanyi yinjiye ngo bahangane !!
Gusa uko yakinjiye dore ngo Nathalia arabona umusore ahora atekerexa buri kanya muri ring,
Sibwo yibagiye ko ari gukurikirwa ahubwo agakururwa akisanga arimo kugenda akomeza imbere asatira ring nyezina !!
.
..
.
.
Aline we bamwe bamakote feri yambere haraho bamugejeje gusa bahamugejeje afutse kwisura,
Bahamugejeje bati"kalibu madam urisanze !"
Aline yarikanze kubona bamwunamiye banamuha icyubahiro !!
Kuruhande humvikanye irindi jwi rivuga riti "Ntaco utinya Aline!"
Aline ahita ahindukira arebye neza uvuze yarikanze asanze ari Paul uwo azi ko yahemukiye muri LOVES LIES,
Paul"imisi myishi tutabonana my wife"
Aline" W...w..wooo...woweee!"
Paul"ningewe wife ,ntabwo uri kurota ndacyari muzima kandi mutaraga
wife birumvikana ko uri kwibaza byinshi ariko byose ni ibyahise ahubwo dukomeze ubuziima kuko ngewe namaze kwibagira akahise ariko icyo ntibagiwe niwowe umugore wanjye nkunda cyane!"
Aline we yakomeje kumirwa ntanicyo yakora cyangwa ngo avuge Cyane ko we tumuzi ari wamipango abeshejweho no guhemuka gusa !!
.
..
.
.
Tugaruke muri ring,
Uko Jordan yagahindukiye Yvan nawe yahise yatsa ya Symbiot imubamo arangije yitegura urugamba!
Jordan"urakeka wowe uhagije kurusha abandi bose nashize hasi ?"
Yvan"Kuvuga sinkeka ko ari igitekerezo cyiza ahubwo mbaye ndi wowe nakabaye nshira umupinzani wanjye hasi"
Jordan "sawa reka nawe nguhe ibyawe"
Jordan yatangiye kwataka yvan we akwepa gusa arinako akomeza guskana areba imbaraga za Jordan uko zingana ...
Sasa uko bahangana muri ring Nathalia nawe yaricaye areba match !!😳
Yvan uko akomeza guhangana akwepa jordan yateye igifunsi Yvan aragifata ako kanya symbiot ihita yinjira mubwonko bwa jordan ngo ikuremo amakuru !
Ikimara kwinjira Jordan yabaye nkukwamye bahagarika kurwana baguma bafatanye mpaka nabafana barikanga !!
Umusaza wazanye jordan yarikanze yibaza ibiri kuba biramucanga,
Ahita akora kumusaya ati"injirira jordan adashirwa hasi"
Akivuga atyo hanze ya Ring hahise havayo umwana(Mumwibuke uyu ni uwa Bolingo uwahoze ari left guard wa president muri FINAL KILL) arangije avanayo utwuma dutatu atwoherereza Yvan  πŸ”ͺπŸ”ͺπŸ”ͺ symbiot ibwira Yvan ko yatatswe arangije arekura jordan ahita yikaraga mukirere tubiri adukubita imigeri akandi kaza kagana kwisura ye aragakwepa ariko gakubita kuri casque yambaye kayimukuramo  irarwa,tumwe tubiri natwo yakubita twishinga kunkingi ya ring ,Nawe arangije arwa ahagaze kuruhande isura ye iragaragara !!!
Umusaza yaramubonye arangije arivugisha ati" Nuyu ndamukeneye!"
Nathalia we akimubona ntabyo kwikanga ahubwo yahise ahaguruka yiruka muri ring ahita amuhobera atitaye nuko ari muri ring abantu babona !!
Paul we aho aherereye na Aline yakiriye live video arebye abona Yvan azi ko yapfuye muri ring 😳
Ati" Yvan !!"
Aline nawe abyumvise aza kureba muri phone koko abona ni Yvan nawe arikanga 😳......LOADING EPISODE 09
.
..
.
ESE UBUTAHA BIZAGENDA BITE ?
KORA LIKE,SHARE,NA COMMENT YUKO UBYUMVA KUGIRA UBUTAHA TUZAGIRE ICYO TWONGERAMO CYANGWA DUKUREMO.
IZI NKURU NI KUBUNTU ARIKO WOWE ICYO TUGUSABA NI UKURANGIRA INSHUTI ZAWE URUBUGA RWACU TUKABASHA KUGERA KURE.
****
AKARUSHO : Umuntu uri bubashe kuzana umugenzi we mushasha muri group yacu ya whatsapp arabona next episode 1.
Uzanye babiri ubona izikurikira 2
Uzanye 3 ubona izikurikira 3
Gutyo gutyo....

NB:Uzana ababishaka kandi bakunda gusoma inkuru !

Link ya grpπŸ‘‰πŸ‘‰https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe

Comments