HSA 6

 

HIDDEN Security Agence (HSA)
Season 01
Episode 06
writer Edouard Safari
Whatsapp +255759114520
web : eddyseries4all.blogspot.com
whatsapp group : https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥
Episode 5 Yarangiye Nathalia ari kuri polisi D Derrick arimo kumukuramo amakuru akoresheje uburyo bwose bushoboka,mugihe Nicaise n'umusore we bo bari bapanze kumwicira murigereza kubera yatuma Audrich adatekereza neza ngo yiteho akazi.
Anna na Yvan bo bari bibereye muri sport bari gutera inkuru nkabasangiye akazi Bisanzwe,
Umusaza papa wa Audrich yaravuze ko ikintu arimo gushakira gukora iriya symbiot ari ukugira abanyamafaranga bazamwirukire bamusaba kuramba.
ESE YASHAKAGA KUZABIKORA ATE ?
.
.
.
.
Uyu musi reka dutangirire kuri polisi,
Nicaise yaje kuhagera yerekana byangonbwa ko aje gufata umukobwa mwizina rya boss we Audrich,
Bahise bahamagara Derrick bamutegeka kujya kumuzana,
Derrick"afande ,ubwo yari hano yafashwe bitunguranye ubu ari kwamuganga"
Afande wibuke arazi ibyo Nathalia arwaye ,ahita yivugisha ati"oooh kumbe yakomeje gukomererwa!Ushobora noneho kujyana naba ukabereka aho arwariye"
Derrick"yego afande!"
Nicaise"Ndabona atampamvu zuko turinda kujyana mwe mwaduha amerekezo tukijyana"
Nicaise"nubwo arwaye uriya aracari muminwe ya polisi ,kujyana nanjye rero ni ingenzi"
Afande" D Derrick, #UIRC ( Universal  Institute Research Company ) tubanye neza ntabwo bahisha umunyabyaha,wowe ubahe bagusinyire ubundi bamutware nitumukenera bazajya bamutugezaho"
Derrick aremeranya ati"Sawa afande "
Barasohoka bajya gusinya ubundi berekeza kwamuganga kureba Nathalia.
Gusa mwibuke ntarwaye ahubwo ni dose yawamuti bamuteye ngo avuge ukuri !!
.
.
.
.
Twiyizire mumuhanda ahandi hantu mumugi,
Hari aho bafitse terrain barwaniramo bakabona amafaranga,
Hari uwahinjira (Wamusaza twabona muri #FINAL_KILL irangira Akaba ari nawe wahaye business card JOrdan amubwira ko yakwinjira muri team ye) aza nkuje kurorera nkabandi,
Yicaye muri chamber vip arangije atuma ko nawe afite ingwanyi ashaka kurwanisha birangira bamuhuje na Boss,
Boss mwenyewe bahuye ni PAul (Mumwibuke muri LOVES LIES ari musaza wa Nikita).
Paul"Uhawe ikaze mwisi yanjye!"
Umusaza"murakoze !"
Paul"Ngufashe gute ?"
Umusaza"Mfite ingwanyi nshaka kurwanisha hano"
Paul" oooh! Ibyo rwose ni business .
Ingwanyi yawe irihe ?"
Umusaza"uyu musi ntabwo nayizanye ahubwo nari naje kugira tubanze tubonane ubundi nzayizane nyuma"
Paul amuhereza business card ati"uzandonderee!"
Umusaza arayifata arangije arasohoka aragenda!
UYU MUSAZA ARASHAKA IKI KO TWAMUBONYE MURI FINAL KILL TUKAMUBONA MURI EMOTION WAY NANONE TUKABA TUNAMUBONYE MURI HSA ?
Nababwiye nti mukomeze kuba hafi ubundi mbahe story ziteguye neza !!
.
..
.
NIBA UKUNDA STORIES ZACU TURAGUSABA UMUSANZU WO GUPARTAJA HENSHI BISHOBOKA KUGIRA PAGE YACU YONGERE IGIRE INGUFU.
COMMENT YAWE NAYO NI INGENZI KUKO IDUFASHA GUTEGURA INKURU NKUKO MUBYIFUZA .
NIZERE KO KUBWIRA INKURU BAGENZI BAWE BITAVUNANYE CYANE !!
,
.
Twigarukire kwa muganga ,
Nicaise nakakicanyi bageze kwamuganga batungurwa no kuhasanga Audrich we yahageze kare 😳
Baramusuhuza !!
Audrich"Ninde wababwiye ko ndi hano?"
Nicaise"Boss yagushakaga tubonye tutari kukubona hafi dukeka kuraha"
Audrich"KO mutampamagaye na phone ?"
Nicaise"nyine kubera twamenye ko Nathalia arwaye ntahandi twari guhita dukeka kandi kuguhamagara kwari ukukugora"
Audrich"None kuhansanga nibwo mutangoye ?"
Nicaise"Tubabarire boss !Hagataho papa wawe yaragukeneye byihuse"
Audrich"Genda umubwire ko ntameze neza ntabwo ndi bubashe kuhagera"
Nicaise yanga gupinga cyane ko nicyari kimuzanye kitarico ahubwo yaraje kwica Nathalia Ahubwo arasezera we nakicanyi ke baragenda !!
.
..
.
.
Twigarukire muri HSA,
Yvan we symbiot baracabanye nubwo batari bahuza neza ijana kurindi,
Yaje mucyumba special yateguriwe yagombaga kwitorezamo harimo naya robo akoresha nubwo yaba ari kure !!
Muyibuke muri LOVES LIES nabwo iyi robot yarimo.
Symbiot mubwonko ho barahuje pe kuko ubwenge afite burenze ubwumuntu ,
Hari ako yarimo akora kameze nkisaha ....Anna yarinjiye ati"Urimo gukora iki ?"
Yvan"ndimo gukora indi robot tuzajya tugendana aho ndi hose apana iyi ndinda gukoresha connexion "
Anna"Eeeeh! Ibyo birashoboka ?"
Yvan"yeah ,niki cyananira! Uyobewe ko ubu ndi igice umuntu ikindi nkaba imashini. Rero ntekereza kurusha umuntu nkanatekereza kurusha imashini"
Anna araseka 😂 ati"Nari nibagiwe nubundi ko byose ubibashije"
Yvan" Anna ngufitiye impano !"
Anna"impano? yooo irihe uzi ukuntu ngira amatsiko wana !"
Yvan"Narimbizi amatsiko yawe ,nabwo nari bubikubwire ntabiteguye .
Anna funga amaaso kandi utayafungura ntakubwiye "
Anna afunga amaso maze Yvan avanayo kakaboss bashiramo impeta ya fiancaille arangije atera ivi ati"ubu noneho kanura !"
Anna arakanura gusa atungurwa no kubona umusore yateye ivi !
Yvan"Ndabizi ko wikanze cyane ko ntabikubwiye nambere gusa ntabwo ari ukurenga amategeko y'akazi dukora ,
Anna wambaye hafi mubihe bikomeye ,igihe isi yari yanyikaragiyeho ntanumwe mfite wo kunyitaho,wemera kuba mwishyamba wenyine(Mwibuke muri LOves LIES) ,Wemera kwitwa umukunzi wanjye byose ari ukugira mbone ubuzima bushya .
Please uzakomeza kubikora ?
Anna yarikanze 😳
Yvan"Ndabizi ko ushobora kubifata ukundi ariko ntakidasanzwe ni ukugushimira gusa"
.
..
.
.
Kwamuganga ho Uko Yvan yateye ivi Nathalia aho aryamye arikumurota abona basohokanye ahantu heza barimo basangira,
Yvan"Aha hantu nahishimiye cyane!"
Nathalia" Ni heza ?"
Yvan"ntabwo ari ukuba heza gusa ahubwo nuko nahasohokanye n'umwiza.
Ese Nathalia uzi ko uri mwiza ?"
Nathalia"Hoya ntabyonzi "
Yvan"Kwanza  ntiwishima,uracecetse ntiwishira hejuru uzi kuganira Witonze.
Rwose ndashimira Imana yampuje nawe "
Nathalia"wimvugira ibintu,uzi ko mpora nicara nkibaza icyo narushije abandi bakobwa bose ngo ntsindire umutima wawe bikanshanga"
Yvan"UBwitonzi bwawe nibwo bwatumye umbona kandi ntiwiteze kumpomba nagato"
Gusa uko arota ibi ntanizina rya Yvan azi ahubwo azi isura gusa ntanubwo bari banavuganaho !
.
..
.
.
Anna we ntabwo ari kurota biri kuba LIVE ,
Nawe nubwo ari umusirikare nawe afite umutima,
Yazanye akaboko maze Yvan ntagutinza ahita ayimwambika kurutoki rwabashakanye,
ANNA"ko uyisize kururwo ?"
Yvan"Iyo si impeta isanzwe nkizindi ,iyo mpeta izajya ikurinda nkuko umugabo arinda umugore we kandi nanubwo izigera ikuvaho ari undi uyigukuyeho cyangwa ikintu icyaricyo cyose kereka wowe ubwawe.
Funda igifunsi"
Anna arafunga impeta ihita ivamo inkinzo 😳
Yvan"wowe icyo uzajya ushaka ko iba cyo nicyo izajya iba!!
Ako kanya bakiri muribyo bahise bahamagarwa aho bahurira bagiye gufata mission.
.
..
.
.
Tuze kuri wamusaza umwe uvuye gusaba umurwano ahantu,
Yaje murugo agira uwo abwira ati"umurwano bawumpaye,mission yacu urayizi ugomba guhangana kugeza aho imbaraga zawe zigera"
Muri HSA ho Anna na Yvan baje guhabwa mission maze afande wabo ati"Hari bar ikora ibihabanye n'amategeko,irwanisha abantu bakanahapfira  kandi itanga ruswa Leta ntacyo ijya ibagira.
Ndashaka mwembi mugende mubahagarike"
Bati"Sawa nyakubahwa !"

Kurundi ruhande umusaza ati"nizere ko uri tayali ?"
Uwoyabwira arahindukira ati "Nditeguye !"
NINDE ? Mr JORDAN TUZI  NKA MR NJFK muri #Season ya #FINAL_KILL !!
Uyu niwe basabiye kurwana muri bar ya PAUL kandi iyo BAR nyene niyo Yvan na Anna baje guhagarika kandi Paul azinanye na Yvan.
Uyu jordan mwibuke we afite imbaraga kuva.mumazi !!
ESE NIBAHURA HARACURA IKI ?......LOADING EP7
.
UTAMBWIRA IBIRI BUHABERE ABA BANTU NIBAHAHURIRA
.
UTAZACIKWA UBUTAHA.
GUSA IYI SEASON KUGIRA UYITAHURE BIRAGUSABA KUBANZA GUSOMA IZI STORY ZOSE 👇

FINAL KILL
EMOTION WAY
LOVE'S LIES

BYE BYE NDABAKUNDA

Comments