HSA 5

 

HIDDEN Security Agence (HSA)
Season 01
Episode 05
writer Edouard Safari
Whatsapp +255759114520
web : eddyseries4all.blogspot.com
💥🔥🔥🔥💨💥💥💥💥💥🔥🔥🔥

Episode 4 yarangiye Detective Derrick aketse Nathalia mbese atanze itegeko ko bamufunga,
ESE YARI AMUVUMBUYE ?
Umwicanyi we wari waje kwica Nathakia ninde wari wamwihereje ?
Anna araza kubasha guhanura Yvan kugirango batamwaka symbiot agapfa ?
DUKOMEZE......
.
..
.
.
Dutangirire muri HSA,
Anna yageranye Yvan muri chamber iwe aramuryamisha afukura cyagisebe cyaho bamurashe isasu abona ni kinini,
Ashaka guhaguka ariko Yvan agisinxiriye ahita amukwega akaboko amukururira kuburiri amujya hejuru ahita agiraho anamusoma 😳
Mwibuka abasomye LOVE S LIES uyu Anna yigeze kwigira nkaho ari umukunzi we !!
Anna nawe ashaka kumwikura ariko yumva biraryoshe abanza kumureka gusa yvan we sinzi niba yaramenya ibyo ari gukora kuko bigaragara ko agisinziriye !!
Gusa uko bagasomanye hamwe yaraswa hatangiye kwiteranya harikiza !!
Anna barimo basomana yakabakabye kumugongo wa Yvan yumva ntagikomere kikiriho ,Sibwo amwikuye akeka ko yakangutse agatungurwa nuko umusore agisinziriye kandi yarimo amusoma nkaho akanura ndetse igikomere cyanakize !!
IBI BIVUZE IKI SASA ?
.
..
.
.
Tuze kuri Polisi,
Nathalia yabanwe na Detective Derrick mbese bamushize mucyumba babarizamo abantu wenyine,
irungu ryamubanye ryishi yabuze icyo akora aba azunguruka mucyumba !!
Derrick na Afande we bari kumurebera kuri camera ibyo yikoza byose,
Afande"Derrick uyu mukobwa ndabona ari inzirakarengane pe,ntamuntu Yakwica yewe nibyo umuvugaho ndabona wibeshe"
Derrick" afande nyizera uyu mukobwa ntasanzwe,bwambere abashatse kumufata kungufu bishwe nabi,ejo yinjiye munzu mwibonera bamwataka nirebera ariko nza gutungurwa nubwo yava hanze ngo nibwo agitaha,
Uwaje wigize NOELLA wa FPD nasanze atabaho mbese uyu mukobwa ubwo yagarukaga yari yambaye ikote ry'uwo mu Noella.
Ikindi uyu mukobwa ntamodoka agira ariko yatashe mumodoka ihenze kandi iyi modoka plaque yayo ni iyaleta ariko nta department nimwe igaragara ko ari iyayo"
Afande"Amatsiko yawe ndayumva ariko umukobwa ni umusivire kandi yanze kuvuga,uburyo bwo kumuhatiriza kuvuga ntabimenyetso byerekana ko ari umunyabyaha buragoye gusinya"
Derrick"Afande ,wowe nsinyira ibindi ubindekere"
Afande aramusinyira ati"Uramenye bitaza kuba bibi"
.
..
.
*WIFUZA KWAMAMAZA MURI STORIES ZACU WATWANDIKIRA KURI WHATSAPP +255759114520*

.
Anna we nyuma y'Ibyabaye Afande yaje kumutumizaho,
Afande"Nubu nturabona Yvan ?"
Anna"Afande Yvan namubonye kandi ndakeka..."
Atari yakomeza mumutima atangira kwivugisha ati"Ubu se ndavuga ko yansomye gusa afande ntari bukeke ko twanaryamanye ra ?"
Afande"urakeka iki ko udakomeza ?"
Anna"Nyine....urumva..."
Afande"Numva numva ibiki ?"
Atari yasubiza hari undi wakomanze afande ati"injira"
Kwinjira kumbe ni Yvan 😳
Anna kumubona yibutse ibyabaye ubwoba n'isoni biramufata ashaka kwiruka ariko biranga,
Ati"Afande nge mbaye ngiye"
Afande"Sawa!"
Anna aratambuka gusa babisikanye na Yvan umutima wa Yvan utera cyane mpaka nawe ubwe arawumva Gusa ntiyabitindaho arakomeza!!
Afande"Niki Yvan ?"
Yvan"Yvan umwanya mwampaye wakaruhuko nawurangije niteguye gusubira kukazi !"
Afande"Byiza,noneho wagenda"
Yvan aragenda gusa Afande yanze kumukarira kuko arazi neza ko Yvan nawe atariwe !!
.
..
.
.
Kuri polisi,
Nathalia nyuma y'uko afande asinyiwe yazanwe mucyumba cyo kubabazwa.
Haje umupolisi w'umugore amubohera kuntebe neza,
Ati"mukobwa muto,sinzi niba witegereke neza icyumba wajemo"
Nathalia ahindukiza amaso abona icyumba cyuzuyemo ibyuma bitandukanye 😳
Polisi"Ndakeka uhise umenya aho uri,rero aha bahita kwa mpaka avuge yabikunda atabikunda.
Rero ibintu bitaraba birebire wavuga ukuri"
Nathali"Mushaka mvuge ukuri ukuhe ubundi ,nababwiye ibyonzi ntakirenze kuribyo"
Polisi"ndabona ufise akagaye ko hanze aho"
Akanda button Nathalia abanza akubutwa n'amashanyarazi avuza induru ariko wapi 😭
Polisi akupa umuriro ati"Noneho wabonye ko ntamikino irimo ?"
Nathalia"muri kundenganya ngewe ntakuntu nzi yewe n abantera bashaka kungirira nabi ntabwo mbazi "
Polisi yongera gukanda button!!
.
..
.
.
Twigarukire kuri wamurinzi wa papa Audrich witwa Nicaise,
Sasa wamwicanyi wari wagiye kwica Nathalia niwe yazaniye repport,
Ati"Yinjiye munzu nibonera ariko ubwo nageragamo ntawe nabonye ahubwo hari umupolisi wahise winjira bigaragara ko uriya mukobwa arindwa,
Umupolisi twakozanijeho gato ariko kubera atariwr wari target nahisemo kwigendera ndamureka!!
Gusa ntabwo nahise mpava nagumye aho hafi nibwo naje kubona undi mupolisi w'umugore ntari nenyereye aje abasohora bose nyuma yakanya mbona Umukobwa naje kwica arahatungutse nkaho aribwo yaragitaha,
Uwo mupolisi mushya(Anna waribwiyise NOELLA)  we ntiyongeye kuboneka yewe ntanuwamubonye aho yanyuze mukugenda ahubwo target(Nathalia) Bahise bamufata bajya kumufunga"
Nicaise"uyu mukobwa ari namahirwe menshi, gusa itegure noneho tumusange muri gereza tumwicireyo kuko akomeje gutesha umurwe young boss wacu kandi icyo dushaka si abakobwa ni ikindi"
Umwicanyi"sawa boss"
.
...
.
.
Nathalia we amaze kunogeka ariko nubu ntaremera kuvuga ukuri,
D Derrick yahisemo ko bamutera inshinge zimwe zituma umuntu avuga ukuri ntabeshe mbese banamucomekaho cyacyuma gipima niba umuntu abeshe cyangwa avuze ukuri,
Derrick mwenyewe niwe waje kumwibariza ,
Ati"Mukobwa witwa nde?"
Nathalia wamaze kumera nkuwasinze ati"Nathalia"
Derrick"ufite boyfriend?"
Nathalia"Yego"
Derrick"Boyfriend wawe yitwa gute?"
Nathalia"simuzi izina"
Derrick"ninde wagutabaye cyagihe kumazi bashaka kugufata kungufu?"
Nathalia"Ni boyfriend wanjye"
Kandi uko asubiza ibyo byose imashini ikerekana ko arimo avuga ukuri atari kubesha!!
Derrick"Boyfriend wawe ameze ate?"
Nathalia"ni umuhungu mwiza,ufite igituza ,umusore ubasha kundinda ndetse akaba yananyitangira aho hose bishoboka"
Derrick biramucanga kuko inyishu ari guhabwa nizo ariko ntamakuru ahagije zirimo kumuha 🙆
Gusa arakomeza arabaza ati"Boyfriend wawe arasanzwe?"
Nathalia"Hoya ntasanzwe !"
Derrick"kubera iki adasanzwe ?"
Nathalia"Ntameze nkabandi kuko...."
Atari yakomeza umuti uba wamurengeye ahita ahwera !!
Agiye kumusukaho amazi ngo amukangura wa Afande w'umugore aramubuza ati"geza aho ,uramuka umuteye uwundi bishobora kumwangiza kandi urazi ibi binyuranye n'amategeko kuko si umunyabyaha"
Derrick arareka ahita asohoka gusa agenda atanyuzwe !!
.
..
.
.
Muri HSA ,
Yvan avuye kwa Afande yahise aza muri sport assnga na Anna niho yahise ajya,
Aramusuhuza Anna nawe arasubiza gusa Anna we isoni ni nyishi mugihe Yvan we bisa naho atanakimwe ari kwibuka.
Bakoze Sport barikumwe yo kwiruka bagenda Yvan ati"Anna uyu musi ko utavuga ,ntumeze neza se ?"
Anna"Meze neza usibye ko ndi kwibaza kuri mission yejo ukuntu twayitsinzwe kuruhira naho Abou abipfiramo"
Sasa avuze Abou Yvan yahise ahagarara  ubwonko bwe bwibuka yirukansa Abou abona yitangira umukobwa akaba ariwe barasa mugabo isura y'umukobwa yitangiye ntiyayibona !!
Anna abibonye arikanga aribarisha ati"Hari icyo wibuka ?"
Yvan"umukobwa !.."
Anna kumva umukobwa ahita yifata kumunwa yibaza ko yibutse uko baraye basomanye !!
ati"none se nawe wabonye umukubwa ra ?"
Yvan arijijisha ati"umukobwa se mubona kabiri? Wowe ntuhari se ?"
Anna"haaa! uratangiye amagambo yawe nanone"
Yvan"None se ndabesha,ntabwo ariwe wabinyibwiriye cyagihe nari ngwaye ?"
Anna"Reka gufata ibintu ukutariko ,kariya kari akazi kanjye nshinzwe ntabwo byari serieux "
Yvan"niba utari serieux jye ndi serieux rero"
Baraseka banikomereza sport ...
.
..
.
.
Tuze muri ya Labo ya papa Audrich,
Bakomeje gukurikiza information bakuye muri ya breafcase bagerageza gukora ya symbiot gusa ntituramenya impamvu bashaka iyi symbiot.
Umusaza yaraje kureba aho ibikorwa bye bigeze,
Ukuriye abakozi yaraje amuha amakuru ati"Akazi gakomeje kugenda gusa nyine ikintu uba urimo gukora urebeye kuri fomula yundi ntabwo kiba cyihuta"
Umusaza"birumvikana ariko wowe #Dr_X ndakwizera ko vuba uzaba wabigezeho"
Dr X"murakoze kunyizera nanjye ndabasezeranya kutazabashira hasi"
Umusaza"Vuba inzozi zanjye zizaba impamo aho isi yose abanyamafaranga bose bazaba banyirukaho banshakaho ubuzima !!"
Umusaza ahita aseka 😂😂😂......LOADING EPISODE 6.
.
.
.
ESE UYU MUSAZA ARASHAKA SYMBIOT YIKI KO TUZI IYIRI MURI YVAN ARI IYO GUFASHA LETA ?
KUKI AVUZE KO ABAKIRE BAZAMUSHAKAHO UBUZIMA ?

Comments