HSA 4

 

HIDDEN Security Agence (HSA)
Season 01
Episode 04
writer Edouard Safari
Whatsapp +255759114520
web : eddyseries4all.blogspot.com
πŸ’₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ’¨πŸ’₯πŸ’₯πŸ’₯πŸ’₯πŸ’₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯

Episode 3 yarangiye Anna ahawe iminsi 7 gusa ngo abe yabashije gushira umusore kumurongo (Yvan) Bitari ibyo akaba azakwa symbiot kandi mwibuke aramutse yatswe symbiot yagombaga guca apfa,

Labo kwa Muzehe Nicaise yari amaze kubashikanira banafunguye breafcase yagombaga kubaha information zose zibafasha gukora symbiot nabo.

Umukobwa Nathalia we yarimo ahangayika no gukiza ubuzima bw'umusore amukwega kubiti gusa nawe yari ananiwe cyane.

ESE HAKURIKIYE IKI ?
Dukomeze..
.
..
.
.
Sasa Nathalia nawe nkumuntu uzi ubwenge yanze gutwara Yvan kwamuganga ahubwo amuzana iwe ubona ko we asanzwe ari na muganga,
Yaraje amukuramo amutera umuti arangije atangira gushaka uko yamuhanduramo isasu ,
Uko abigerageza ninako Yvan arimo arota ibyabaye kugira umutima we wuzure urwango rw'abakobwa,
LOVE'S LIES irangira yari amaze kwiyakira mbese aniteguye gukorera HSA .
Nibwo yaje muri HSA bamushiramo neza symbiot nayo imukwira umubiri wose babasha kuba kumwe ,gusa symbiot rimwe yaramubwiye(Ni nkimashini iri muriwe) iti" Wowe hari byinshi utazi"
Arayisubiza ati"Ibiki ntazi ?"
Symbiot"Ubuzima bwawe bwose wabayeho ni amabesho,
Umukobwa Aline ntanarimwe yigeze abyarana nawe yarakubeshe pe"
Yvan"Pu kura ngaho ayo matiku yawe"
Nibwo yamwereka uko byagenze...
Kumwana wambere babuze ( Abazi LOVES LIES S01 MURABIZI ) Aline kuvana n'umujinya ko yari yabonye umugabo we(yvan) asa nuwicuruza iryo joro yagiye muri club arasinda aribwo yahuye n'umusinzi bararyamana asama inda ariko ayishira kuri Yvan !
Uwakabiri babyaranye ari nawe watumye atica Aline (LOVE'S LIES S02) cyagihe bahurira muri hotel bakaryamana kungufu Burya Aline yari asanzwe afite inda ya Paul Musaza wa Nikita ntabwo ari Yvan wayimuteye 😳 !!!
Yvan yarikanze neza yumva isi imwikaragiyeho biramurenga gusa symbiot yo irakomeza iramubwira iti"Amabeshyo si ayo yonyine,Nikita nawe yarakubeshe.
Yego yaragukunda ariko amaze kumenya ko wagize uruhari muguhombya uruganda rwabo yarahiriye kuzakwica abona ko ntayindi nzira yakwegeramo ngo agushikire ahitamo kukwitirira umwana yasamye inda bamufashe kungufu igihe iwabo bahomba bahombejwe nawe"
Uwo musi yarasakuje abuza Symbiot kuvuga ariko symbiot yari yarangije kubimwereka byose aribwo yafatwaga n'umutima hagahita huzuraho urwango rw'abakobwa !!!
.
..
πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯
WIFUZA KWAMAMAZA MURI STORIES ZACU WATWANDIKIRA KURI WHATSAPP +255759114520*
πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯

.
.
Tuve aho tuze kuri Detective Derrick,
We kuva Nathalia yavuga ubuhanya ko atazi uko abasore bashatse kumufata kungufu bapfuye urupfu rutunguranye yanze kubyemera ahubwo atangira kumugendaho ngo amenye ukuri,
Uyo musi yaraye hanze mumodoka hafi y'urugo rwa Nathalia atazi ko Nathalia afite umurwayi munzu (YVAN) .
Mwijoro yagize atya abona hari imodoka iparitse ivamo umusore ufite pisto arangije ashiraho silencieux binjira munyubako nawe ahita avanayo imbunda ye nawe arakurikira,...
Nathalia we indani ntazi ko yatewe ahubwo yamaze kuvura umusore arangije amwambika serum ubundi yicara iruhande rwe atangira kumwitegereza neza πŸ‘΅
Disi Yvan ni umusore mwiza usibye ko isi yamwikaragiyeho agahura n'ibibazo gusa ntamunezero nunwe yigeze ahabonera !!!
Nathalia wahora wirirwa akatira abahungu ubanza nawe yaragiye abona ushitura umutima we πŸ’—πŸ’—
Ako kanya urugi rwahise rurwa indani aba baramwinjiranye amutunga imbunda ,Nathalia mugushituka yunamye kyri Yvan ngo batamurasa na none umubiri we ukora kugituza cya Yvan bituma symbiot yongera kuba activated barasa yamaze gushiraho invisible shield.
Uwarashe isasu ryaridunze riramugarukira ararifata n'intoki ntiyongera kubabona πŸ˜ƒ
Nathalia mukweguka we yarababona ariko bo ntibamubone kubera shield ya symbiot !!
.
..
.
Aka kanya hari uwaturutse inyuma ati"Amaboko hejuru imbunda hasi "
Kumbe afande Derrick niwe wari uhageze,
Umwicanyi yasize imbunda hasi arangije arahindukira,
Derrick"Kuraho iyo mask kumaso"
Umwicanyi araseka πŸ˜‚
Arangije yihuse avuga yamusatiriye pisto ayivanaho icyo hejuru amukubita inkokora Derrick ayikuramo asubira inyuma 😳
Derrick abona bitoroshe afunga ingumi ngo batangire ariko umwicanyi abona siyo target yamuzanye ahita akubita ingumi kurukuta anyuramo aracika derrick arumirwa kubyo abonye,
Yinjiye mucyumba ahari Yvan na Nathalia nawe ntiyababona ariko Nathalia amubona mugihe Yvan agisinziriye ari symbiot yonyine yashizeho invisible shield.
Yahise ahamagara bagenzi be bahamusange !!!
.
..
.
.
Anna we yaje mumugi ahagana kumazi akurikije signal yaho symbiot yabereye activated ahiga Yvan,
Akiri munzira imodoka za polisi nyishi zamunyuzeho zerekeza aho arimo kujya amenya ko byanze bikunze hari ikibazo.
Nawe yaje inyuma aparika hanze inyuma yabo.
Arangije afata bage yamurangaga nkumu agent wa HSA arayikanda ihita ihinduka iya polisi arangije nawe asohoka nkumupoliai mbese ufite amapete ,
Hanze bashaka kumuhagarika ariko aberetse bage bahita bamuha ibyubahiro aratambuka,
Ageze indani ati" Nitwa #Noella ,ninge ukuriye polise department ya FPD( Forensics Police department)"
Sasa Derrick kumureba abona ntawazi mugihe uwazi atamakuru yuko bamuhinduye!!
Yambaye amagans atangira kwitegereza ,ashiraho lunette arangije abona Nathalia na Yvan aho bari mugihe ntayundi uri kubabona!!
Ahita atanga itegeko ko bose basohoka agasigara wenyine !!!
.
..
.
.
Derrick uko bagasohotse yagumanye amatsiko,agize atya yumva umuntu uri gusakuza ati "Niki cyabaye iwanjye ?"
Ahindukiye abona ni Nathalia arikanga hafi yo kwiruka,
Aregera aho polisi iri kumuburuza ngo atinjira ati"Niwowe Nathalia ?"
Nathalia"Yego!"
Derrick"kuva kare ntabwo wari watashe ?"
Nathalia"Oya nibwo nkitaha"
Derrick yanga kumubaza byinshi ati"mumureke atambuke"
Baramureka aratambuka gusa derrick arebye neza agakote Nathalia yambaye hejuru ya single neza ni kamwe afande Noella yari yambaye biramucanga na none 😳
Ati" Nathalia hagarara!"
Nathalia arahagara gusa mumutima arivugisha ati"Ubwo ntibamvumbuye !!"
ESE BYAGENZE BITE KO NATHALIA YARI MUNZU BYAJE BITE NGO AGERE HANZE?
                           ****
Uwaje yigize Noella ariwe ANNA igihe yasohora abandi bose yajimije ya Shield yatumaga Nathalia na Yvan bataboneka baragaragara,
Yihuse yahise aza kuri Yvan aho aryamye akandaguza machine bose uko ari batatu symbiot irababurisha bisanga mumodoka ya Anna,bahise bava ngaho bigira imbere bahageze Anna ati"Mukobwa subira inyuma iwawe nkaho aribwo ugitaha kandi uramenya ibibaye hano utaza kubicira hasi"
Amuhereza sac a main ye anamutiza agakote kuko Nathalia yari yambaye single yo munzu gusa.
Anna yasohokanye Yvan bahita babura naho Nathalia agarukana n'imodoka ya Anna nkaho aribwo agitaha !!
          ****
Nathalia uko yagahagaze yarahindukiye ati"Hari ikindi kibazo se afande ?"
Derrick ahita ayivanayo ati"amaboko hejuru ntarakurasa !"
Nathalia aramanika Derrick ategeka ko bamwambika minote bakamujyana !!........LOADING EPISODE 05
.
.
Wowe niba wasonye inkuru ukumva irimo kukunogera wowe icyo ngusaba niki :
LIKE
SHARE
COMMENT
Gerageza gupartaja henshi hashoboka maze dukomeze twirira isi.
.
IYI STORY IKURIKIRA LOVE'S LIES Niba utarayisoma gusobanukirwa iyi biraza kukugora ,kanda πŸ‘‰HANO ubanze uyisome ubundi dukomezanye

Comments