HSA 12 Season 1 Final

 

HIDDEN Security Agence (HSA)
Season 01
Episode 12 Final
writer Edouard Safari
Whatsapp +255759114520
web : eddyseries4all.blogspot.com
whatsapp group : https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥

Episode 11 Yarangiye Anna amaze gukanguka agasanga Blenda na Nathalia bagiye kumuteza polisi akabaka phone gusa agahita abahisha inyubako ibonezwamo urufaya rw'Amasasu menshi,
ESE NINDE WARI WATATSE ?
Muri HSA bo bari bamaze kwica abasore 5 Bose symbiot byanga ko bahuza igasiga ibishe.
ESE NIKI CYAKURIKIYE ?
.
.
.
.
Uko bakaboherejemo wmasasu ,
Baje guhagarika  bazaza kwinjira,kumbe ni Joyce na team ye bari baje kwica Anna,
Anna"Mwebwe mugume hano hataza kugira uhaguruka "
Nathalia na Blenda "Sawa!"
Anna ahita ahaguruka tayali gutangira akazi yatojwe ,
Uwambere yinjiye Anna yamwatse imbunda arangije amukubita umugeri arwa hanze,
Abandi baba babonye aho aherereye naho batangira kuharasa ariko Anna ahita yitsimba inyuma y'inkingi !
Uko bakarashe yarebye hirya ye gato abona imbunda imwe ahejeje gutesha umwe akubise ayitera imibare !!
Yasimbutse rimwe aba arayifashe gusa mugusimbuka kwe kubera amasasu menshi rimwe ryamufashe murubavu !!
Nesta yishimyemo ubona ko ari nawe wari umurashe !
.
..
.
.
.
Kumbe uko ibyo bibaye hari undi nawe wari munzira aza yiruka ubona ko yari yanze kuva kwizima,
uwo nawe ni Detective Derrick ,
                   ***
Anna nubwo bari bamurashe ntabwo byari ibirenze kuko nawe yatangiye kubasubiza anyujije mwidirisha nabo baritsimba !!
Nesta we kubera asanzwe atanakunda Anna yahise avanayo RPG tayali gusoza umukino !
Joyce aza kumufata ati"Reka gukoresha iyo ntwaro !Uyobewe ko ari mugenzi wacu ?"
Nesta"Wibagiwe ibyo boss yatubwiye ,Ubona ari uwo guhagarara cyangwa ni uwo kwicwa "
Joyce "Reka mvugane nawe kwanza!"
Nesta aba aretse maze Joyce yigira imbere,
ati" anna manika amaboko uze tujyane muri HSA boss araza kukumva ,ariko nukomeza guhangana biraza kuba bibi!"
Anna" ntabwo nasubirayo habe narimwe ,niba umuntu akora ikosa rimwe gusa agahanishwa kwicwa nge niteguye guhangana paka kukuka kanjye kanyuma"
Joyce" Anna wiba ikigoryi ,HSA ni murugo. Gute wakanga gusubira murugo ?"
Anna"Joyce Uri inshuti ariko kuri icyo ntabwo ndi bukwemerere nagato"
Akivuga atyo Nesta ahita avayo yihuse afata igipimo Anna nawe aba yabibonye ahita afata yampeta ye ayijugunya kuri Nathalia na blenda  ibababera inkinzo Igisasu Nesta akirekura gushwanyuza inzu Anna kiramuterura arwa kuruhande ameze nabi cyane ,ubuduha mumatwi ari bwose !!
.
..
.
.
Tuze kuri wamusaza uhorana na jordan( Mr NJFK) Ndetse nawamwana wa Bolingo,
Jordan"Urakeka uriya musore tuzamubona Bitworoheye kweli ?"
Umusaza"Iteka ushaka kubona ibyiza ugenda buke "
Jordan" ahaa, birame mbone!"
Umusaza " ahubwo ubu tuvugana mujye kumureba"
Jordan"None se uhise umenya ahantu ari !"
Umwana ahita amukurura ati"Nkurikira ibindi uraza kubibaza hanyuna apana aka kanya kuko turakeneye"
Jordan acisha make arangije akurikira umwana !!!!
.
..
.
.
Tuze kuri Anna,
Kubera igisasu barshe munyubako baje kubahiga aho inzu yabaguyeho basanga Anna yakomeretse bamwambika amapingu  baramusohora !!
Bageze hanze Nesta yavanyeyo pisto ngo ahite amurangiriza Joyce aritambika ati"Nije nyoboye,uramuka ukoze ikosa biragutwara ubuzima"
Nesta"Joyce reka kubika umwicanyi iruhande rwawe!"
Joyce"uramuka usubiriye kuvuga uraza gusubizwa n'isasu riri bwinjire muri uyo mutwe ufunze !
Mumufate tumujyane ari muzima boss aramenya icyo amukoza !
Baramufata gusa bahindukiye imbere yabo hari uwo bahabonye !
Nde ? Jordan mwenyewe noneho yaje yambaye yamyenda ye ya Holy Hero N'inkota mumugongo kuruhande hari wamwana !!
Joyce"Urinde utwitambika ?Na urashaka iki ?"
Jordan ntakuvuga ahubwo yatunze agatoki kuri Anna yerekana ko ariwe ashaka !!
Nesta ahita avanayo pisto arasa isasu Maze mububangutsi Jordan arikatamo kabiri barikanga !!😳
Bakibaza kubibaye umusore yahise avayo nkumurabyo abazengukamo bose abakubita bisanga bose batumagiye ariwe asigaranye Anna muntoki maze wamwana nawe agira imitongero avuga bahita baburana na Anna Joyce na team ye basigara bumiwe !!!
.
.
.
.
.
Reka nkuzane munama ahandi hantu hamwe ,
Sasa preaident yakoranije ingabo zikomeye mugihugu gusa mubaje turabonamo wa boss wacu utwara HSA ndetse turabonamo n umwe utwara SAON  Turahamubona !
Abatazi SAON mubanze musome story ya Emotion Way ,
President"Impamvu nabatumiye hano ni ukugirango turebe uko twakemura ikibazo kuko abanzi bamaze kuba benshi .
Ndashaka mumbwire aho process zanyu zigeze mubahiga "
Boss wa HSA " nyakubahwa ,Haribintwaro iri hafi kurangira .iramuka irangiye bose izahita ibarangiza !"
Uwa SAON"Ndakeka habonetse details twahita tubisoza kuko nanjye Golden Body ari kungora bishakirwa avanwe munzira"
President"Hari ikintu mazegukeka ,abnzi bange bose basa nabhagaritse kumpiga kandi uko bahgaritse ndakeka ahubwo bari gushira ingufu hamwe bazanyatakire rimwe ,ibintu bitari byiza nagato"
Avanayo file arabahereza ati"Uyu mwana ni umwe mubamaze kwigaragaza ahantu hatandukanye kandi ubwe ni umwanzi wanjye kandi uko bigaragara ubu afite imbaraga !"
Boss wa HSA uyu nanjye namubonye kuri Tv ,bigaragara ko arumwana ariko nabonye afite imbaraga nyishi "
Bakomeza kuganira ibyo  tutumva gusa HSA yakiriye message arikanga !!
.
.
.
.
Twiyizire kumusaza,
Jordan n'umwana barahageze bahageranye Anna,
Basanze umusaza arimo gucapa ikintu,
Jordan"Mission yaciyemo neza cyane !"
Umusaza "Byiza cyane ! Noneho Team yagira izina"
Jordan"Ariko ngewe nubu sindagutahura,ubundi urinde?
Wambujije kwihorera nemera advises zawe none untuma ahntu nkahita nsanga aribyo"
Umusaza"Humura vuba uzamenya"
Hama ndashaka ko dutangiza itsinda ryaba Super Heroes kandi nkashaka ko turyita *CORRECTORS* Bisobanute abakosozi"
Jordan"ibyo ngewe ntabwo mbishaka icyo nshaka ni ukwihorera !"
Umusaza"erega uriya mugabo si umwanzi wawe gusa ndashaka muzahagarikire rimwe uko mushaka kumwihoreraho ,
Ahubwo wowe ubwo uri CORRETORS wakabiri kuko Uwambere nuyu mwana"
Jordan kubyumva bisa n'ibigiye kumugora ariko apfa kwemera !
.
..
.
.
Reka nkuzane sasa aho Anna aryamye ,
Kuva Jordan yamuzana bahise bamwitaho mbese yaje gukanguka asanga aho yakomeretse hose bamupfutse,
Ashaka kweguka ariko hari uwamubwiye ati "Komeza uryame nturamera neza !"
Ninde ?
Ntayundi ni Stella (Mumwibuke muri Final Kill afite imbaraga za FMMT naho Jordan murazi ko afitemo MMMT)
Anna"Urinde ?Aha ndi nihehe ?"
Stella"Humura vuba uraza kubimenya"
Ako kanya umusaza yahise yinjira ati" mukobwa muto Anna wakangutse ?"
Anna"Urinde uzi izina ryanjye ?"
Ashaka kweguka gusa ahita ababara akaguru !!
Umusaza"Tuza ubu umeze neza nubwo akaguru kawe ntamahirwe gafite yo kungera kugenda ukundi"
Anna bamubwiye uko ahita asubiza ubwenge inyuma yibuka cyagihe Nesta arasa Misile we yahaye inkinzo Nathalia na Blenda ariko we inzu iramurwira mbese n'igufa ryakaguru ke ryari ryasohotse !!
Anna yarasakuje arimo arira ariko nubundi ntacyo byatanga kuko ibyabaye byari byamaze kuba ntabwo yabisubiza inyuma !!
Umusaza yitonze ati"Biragaragara ko utababajwe nuko utazongera kugenda,ahubwo ubabajwe nuko utazabona uko wihorera kuwaguhemukiye "
Anna"Ariko se ubundi urinde umenya n'ibyo ntekereza !!"
Umusaza"kumenya si ingenzi ahubwo kumenya impamvu nakuzanye aha nicyo cyingenzi"
Anna"uranshakaho iki ?"
Umusaza"Ndashaka ko umpuza n'umusore ukunda !"
Anna arikanga kubona unusaza azi n'amabanga ye bwite arangije ati"uyuhe mukunzi ko ntawe ngira !"
Umusaza araseka arangije ati"Ndashaka kuvuga Yvan !"
Anna bavuze Yvan amarira yazenze mumaso yibutse ko atagihumeka !
Umusaza"Ntampamvu yo kumpisha kuko byose ndabizi ariko uwo nyene yapfuye ndashaka ko umpuza nawe !"
Anna"Gute umuntu muzima ahura n'uwapfuye!"
Umusaza" Impamvu utari kubyumva nuko wakuze bakwigisha ko bidashoboka nawe ukura uzi ibyo nyene ariko burya birashoboka !!"
Anna yarumiwe agiramo n'ubwoba ahubwo atangira kwikubita amashi kumatama akeka ko ari kurota cyangwa yapfuye ariko uko bigaragara ni muzima ntabwo arimo no kurota !!!........LOADING SSEASON 3
.
.
Haaaa,uyu musaza we aje ni muntu ki ?
Anna araza kubigenza gute ngo bahure na yvan kandi tuzi ko atari gupfa Gusa n'umubiri we wangijwe ?
Umusaza kuki arimo kugenda akusanya abantu bafite imbaraga zidasanzwe ?
President we baramuteganiriza iki ko akomeje kurwiza abanzi ?
UTAZACIKWA NA SEASON 2
.
.
WOWE NIBA USOMA IZI NKURU ZACU UKABA UBONA KO ZIGUFASHA MUBURYO UBU CYANGWA UBUNDI TUGUSABE UGERAGEZE GUKWIZA WEBSITE YACU HENSHI HASHOBOKA www.eddyseries4all.blogspot.com
Canke utwakure kuri whatsapp tukwereke uko ubikora +255759114520

NDABAKUNDA 👋


Comments