Hsa 11

 

HIDDEN Security Agence (HSA)
Season 01
Episode 11
writer Edouard Safari
Whatsapp +255759114520
web : eddyseries4all.blogspot.com
whatsapp group : https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥

Episode   10     Yarangiye   Anna    atumweho bagenzi be bo   muri     HSA    barongowe na n'inshuti ye     magara    ariwe    Joyce     ngo bamufate           binanze         banamurangize akarambo       ke     bakajyane      muri    HSA.
Anna we yari yabaye    nkumusazi       nyuma y'urupfu      rwa         Yvan      twamenye     ko yamukundaga  kuko      yanabibwiye    Joyce ndetse yaramaze   no   kwica     polisi    nabi cyane .
Audrich    we   yari    yiyemeje    kwica    Yvan wamutwariye umukunzi gusa  icyo     atarazi nuko uwo yahigira kwica yari yamaze  gupfa kare.
Detective Derrick we yasa    nugiye    kugera kukuri kose kumatohoza yarimo akora  ariko afande    we   yari   amutegetse   guhagarika cyabe   ko   byari   byavuye   kwa minister w ' ingabo !
ESE HAKURIKIYE IKI ?
Dukomeze....
.
.
.
.
Dutangiriye kwa Nathalia,
Nathalia abonye ko   uwo   agiye   kuvugiriza induru atarimo gukoma yahisemo    kubireka ahubwo aramwegera arebe    ikibazo    afite,
Yamukozeho     abona    arahumeka      ariko ntabwo      avuga          nubwo          akanura!
Nkumuntu         uciye     ubwenge      yabanje kumukura    imyenda        iriho          amaraso amwambika indi arangije atangira    kumuha first aid,
Hagataho Joyce na   Team    bari      bamaze kwinjira        mumugi       kumushaka,
Joyce " Mwabonye location ye ?"
Undi"Location ntabwo iri kugaragara bivuze ngo aho ari hose arasinziriye!"
Joyce"mushake hotel tujyemo maze mugume mucunga,location igaragara turangiza mission"
Bati"sawa!"
.
..
.
.
Sasa Audrich   nawe   ntabwo   yahagarariye hariya ahubwo kuva kwa Nathalia yaje inzira yose yibaza    impamvu   Nathalia    yabonye video akikanga  nkaho    atariwe   wabikoze ,
feri yambere yabaye iyo   kwamuganga   aho Nathalia yavuriwe   abanza   afata    repport,
Sasa dore ngo arabona  repport   igaragaza ko     umukobwa        akoresha   ibiyobwange ndetse     byanamurenze 😳
Audrich yagizemo     icyikango     cyane     ko atamuziho     izo      ngeso!!
Ibyo    noneho   byamuhaye    umuhate     wo gushaka noneho ukuri cyane     ko     akunda Nathalia bihebuje kuburyo anaheba   n'akazi ke     ariko       akamwiruka      inyuma    ibintu bitanezera n'agato papa we n'abakoze    be kuko       baba       bamubona     nkuwabaswe n'urukundo !!
.
..
.
.
Detective Derrick we nyuma yo kwamburwa ikirego yagarutse mubiro   bye    yamanjiriwe ari kwibaza     byinshi     bitagira     ibisubizo !
Yaricaye                 aratekereza           arangije    arivugisha ati"Narahiriye kuzakorera igihugu mpaka  mpfuye,   rero   ngomba    kubishitsa kandi ntanugomba kunyitambika"
Ahita ahaguruka mubiro bye arasohoka !!
Gusa mwibuke yakomerekejwe na Anna kurutugu !!
                                 ***
Nathalia we yarangije gusukura Anna aramuryamusha arangije yicara iruhande rwe atangura kwibaza ati"Ese mpamagare polisi ?Oya kwanza polisi ubwayo ni ingome naba nyiteje.
Ese ubundi uyu mukobwa ninde?
Yakuyehe aya maraso ?"
ACyibaza ibibazo byinshi bitagira ibisubizo yakije Tv ngo abe yirebera ahita akubitana n'amakuru avuga kubwicanyi bwa Anna anabona video y!Uburyo yishe polisi arikanga 😳
.
..
.
.
Muri HSA ho nyuma ya Yvan kwakwa Symbiot bo ntagufata  bolo ngo bayibike ahubwo undi baje kuyishiramo.
Bayimusizemo barangije barayactivatinga itangira gukwira umubiri wose kugirango bihuze ndetse n'ubwonko !!
Gusa igitangaje result yabaye mbi kuko aho kugirango bahuze na symbiot byaranze ahubwo umusore ahita apfa symbiot imuvamo !!
Dr"Boss abantu babaye 5 Bose symbiot ibanga,ndakeka dukwiye guhagarika kuko ubwayo niyo yitoraniriza"
Boss"Iyi symbiot ni intwaro ikomeye y'igihugu kandi igomba gukoreshwa,nubwo hapfa ibihumbi ntakibazo ariko igihugu kikagumaho.
Weho kora icyo ushinzwe ntakindi  "
Dr"Sawa boss"
Bazana undi musore nawe bapime symbiot ko yamukunda...
.
..
.
.
Audrich we avuye kwamuganga yahise yerekeza kunshuti ya Nathalia yitwa #Blenda,
Audrich"blenda unyihanganire kuba nkurogoye mukazi wari urimo, it is just one thing "
Blenda" You are welcome, just say it"
Audrich" ndazi ko Nathalia umuzi kuva kera,blenda Nathalia yaba afite ingeso mbi kumbure akora yihishe ?"
Blenda"Ingeso mbi ?What do you mean by that?"
Audrich"Utabifata ukundi,nshatse kuvuga nko kuba yanwa inzoga yihishe"
Blenda" Audrich, umuntu ni mugari kumumenya ariko Nathalia kubisindisha namutangira ubuhamya ko ntabyo afata pe!"
Audrich amuhereza rwarupapuro rw'ibisubizo byo kwamuganga blenda anyuzamo amaso 😳
Blenda"No ! This is no possible"
Audrich"Nanjye byanyobeye,ejo yahoberanye n'Umusore muri ring mbimubwiye mbona bisa naho bimutunguye nawe atabizi mpitamo kujya kwamuganga kureba niba hari ikibazo afite mumutwe, mpageze nibyo nahawe!"
Blenda"Ibi bintu ntabwo aribyo nagato,nathalia nzi siwe nyene ibi bisubizo wasanga habayeho kwibesha"
Audrich"Nanjye nabanje kubyanga ariko muganga arabinyemeza,ahubwo wowe nkishuti ye nkwisabire ikintu"
Blenda"uhmm!"
Audrich"Wowe ugende umubaze buke nakubwira tugasanga aribyo tumuvuze hakiri kare kuko nawe urabizi uburyo mukunda ntabwo nakemera kumubura mbona"
Blenda"SAwa ndaza kujyayo maze imirimo"
Audrich"Sawa wirirwe uraza kumbwira kuri phone"
.
..
.
Tuze kuri papa wa Audrich,
Mwibuke story itangira niwe watwaye breafcase irimo formula zuko bakora symbiot mbese ubwe yanivugiye ko impamvu ashaka kurema symbiot ko ari ukugira isi yose izamwunamire imusaba ubuzima !!
Laboratory ye bakomeje gukora cyane ngo bayigereho ariko biracyanze,
Umusaza"Akazi kageze he ?"
Dr"Process zose twarazikoxe ariko symbiot ntabwo irimo kwuzura,bigaragara ko data Abou yatanze zidahagije zonyine kugira symbiot ikore"
Umusaza"Kora ibishoboka byose vuba iboneke igihe kiregereje"
Dr" turimo kugerageza uko bishoboka kose!"
.
..
.
.
Kwa Nathalia sasa,nyuma yo kubona amakuru yagize ubwoba buramwuzura abura aho akwirwa,
Ako kanya hari uwakomanze ajya gukingura, kumbe ni Blenda,
Nathalia amukwegera munzu vuba vuba,
Blenda"Niki ko unkwega cyane ?Uzi ko wampamagaye nanjye nashakaga kuguhamagara ngo ngusure !"
Nathalia"Rekana nibyo ahubwo ingo nkwereke"
Amwerekeza mucyumba amwereka Anna,
Blenda"Uyu we ninde ko uryamye kugitanda cyawe ?"
Nathalia"Naje kwikangura musanga munzu yuzuyeho amaraso umubiri we wose ubona ko yakomeretse cyane !
Nkuko unzi namufashije nkibisanzwe byanjye ariko naje gusanga ntaho yakomeretse ahubwo ari amaraso yamutarukiye gusa.
Sinabitinzeho gusa nyuma naje kwatsa Tv mbona ahubwo ari wanted na Leta "
Blenda"Hamagara polisi"
Nathalia"Nanje nabitekereje ariko umutima uranga ukomeza kumbwira ko ari umuntu mwiza"
Blenda"wagiye ureka imiteto,leta ihiga umuntu ukamuhisha uba uri umufatanyacyaha "
Blenda avanayo phone ngo ahamagare ..
Atari yahamagara hari uwamwatse phone ahita ayojugunya hirya!!
Ni Anna wari wakangutse !
Bose barikanze barwa mumazi ubwoba buba bwinshi cyane!!
Nathalia"Wakangutse ?"
Anna"Nakangutse Nathalia we !"
Nathalia"Uranzi ?"
Anna"Ndakuzi kurusha uko ubitekereza mbese kuba nkuzi nkaba mbyutse ninawo mwanda wigeze uhura nawo"
Akivuga atyo ahita abasimbiraho abaryamisha hasi maze inzu yabo batangira kuyibonezemo urufaya rwamasasu menshi y'urudaca !!'😳😳😳......LOADING EPISODE 12
.
.
Nibande batatse ?

Comments