HIDDEN Security Agence (HSA)
Season 01
Episode 11
writer Edouard Safari
Whatsapp +255759114520
web : eddyseries4all.blogspot.com
whatsapp group : https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥
Episode 10 Yarangiye Anna atumweho bagenzi be bo muri HSA barongowe na n'inshuti ye magara ariwe Joyce ngo bamufate binanze banamurangize akarambo ke bakajyane muri HSA.
Anna we yari yabaye nkumusazi nyuma y'urupfu rwa Yvan twamenye ko yamukundaga kuko yanabibwiye Joyce ndetse yaramaze no kwica polisi nabi cyane .
Audrich we yari yiyemeje kwica Yvan wamutwariye umukunzi gusa icyo atarazi nuko uwo yahigira kwica yari yamaze gupfa kare.
Detective Derrick we yasa nugiye kugera kukuri kose kumatohoza yarimo akora ariko afande we yari amutegetse guhagarika cyabe ko byari byavuye kwa minister w ' ingabo !
ESE HAKURIKIYE IKI ?
Dukomeze....
.
.
.
.
Dutangiriye kwa Nathalia,
Nathalia abonye ko uwo agiye kuvugiriza induru atarimo gukoma yahisemo kubireka ahubwo aramwegera arebe ikibazo afite,
Yamukozeho abona arahumeka ariko ntabwo avuga nubwo akanura!
Nkumuntu uciye ubwenge yabanje kumukura imyenda iriho amaraso amwambika indi arangije atangira kumuha first aid,
Hagataho Joyce na Team bari bamaze kwinjira mumugi kumushaka,
Joyce " Mwabonye location ye ?"
Undi"Location ntabwo iri kugaragara bivuze ngo aho ari hose arasinziriye!"
Joyce"mushake hotel tujyemo maze mugume mucunga,location igaragara turangiza mission"
Bati"sawa!"
.
..
.
.
Sasa Audrich nawe ntabwo yahagarariye hariya ahubwo kuva kwa Nathalia yaje inzira yose yibaza impamvu Nathalia yabonye video akikanga nkaho atariwe wabikoze ,
feri yambere yabaye iyo kwamuganga aho Nathalia yavuriwe abanza afata repport,
Sasa dore ngo arabona repport igaragaza ko umukobwa akoresha ibiyobwange ndetse byanamurenze 😳
Audrich yagizemo icyikango cyane ko atamuziho izo ngeso!!
Ibyo noneho byamuhaye umuhate wo gushaka noneho ukuri cyane ko akunda Nathalia bihebuje kuburyo anaheba n'akazi ke ariko akamwiruka inyuma ibintu bitanezera n'agato papa we n'abakoze be kuko baba bamubona nkuwabaswe n'urukundo !!
.
..
.
.
Detective Derrick we nyuma yo kwamburwa ikirego yagarutse mubiro bye yamanjiriwe ari kwibaza byinshi bitagira ibisubizo !
Yaricaye aratekereza arangije arivugisha ati"Narahiriye kuzakorera igihugu mpaka mpfuye, rero ngomba kubishitsa kandi ntanugomba kunyitambika"
Ahita ahaguruka mubiro bye arasohoka !!
Gusa mwibuke yakomerekejwe na Anna kurutugu !!
***
Nathalia we yarangije gusukura Anna aramuryamusha arangije yicara iruhande rwe atangura kwibaza ati"Ese mpamagare polisi ?Oya kwanza polisi ubwayo ni ingome naba nyiteje.
Ese ubundi uyu mukobwa ninde?
Yakuyehe aya maraso ?"
ACyibaza ibibazo byinshi bitagira ibisubizo yakije Tv ngo abe yirebera ahita akubitana n'amakuru avuga kubwicanyi bwa Anna anabona video y!Uburyo yishe polisi arikanga 😳
.
..
.
.
Muri HSA ho nyuma ya Yvan kwakwa Symbiot bo ntagufata bolo ngo bayibike ahubwo undi baje kuyishiramo.
Bayimusizemo barangije barayactivatinga itangira gukwira umubiri wose kugirango bihuze ndetse n'ubwonko !!
Gusa igitangaje result yabaye mbi kuko aho kugirango bahuze na symbiot byaranze ahubwo umusore ahita apfa symbiot imuvamo !!
Dr"Boss abantu babaye 5 Bose symbiot ibanga,ndakeka dukwiye guhagarika kuko ubwayo niyo yitoraniriza"
Boss"Iyi symbiot ni intwaro ikomeye y'igihugu kandi igomba gukoreshwa,nubwo hapfa ibihumbi ntakibazo ariko igihugu kikagumaho.
Weho kora icyo ushinzwe ntakindi "
Dr"Sawa boss"
Bazana undi musore nawe bapime symbiot ko yamukunda...
.
..
.
.
Audrich we avuye kwamuganga yahise yerekeza kunshuti ya Nathalia yitwa #Blenda,
Audrich"blenda unyihanganire kuba nkurogoye mukazi wari urimo, it is just one thing "
Blenda" You are welcome, just say it"
Audrich" ndazi ko Nathalia umuzi kuva kera,blenda Nathalia yaba afite ingeso mbi kumbure akora yihishe ?"
Blenda"Ingeso mbi ?What do you mean by that?"
Audrich"Utabifata ukundi,nshatse kuvuga nko kuba yanwa inzoga yihishe"
Blenda" Audrich, umuntu ni mugari kumumenya ariko Nathalia kubisindisha namutangira ubuhamya ko ntabyo afata pe!"
Audrich amuhereza rwarupapuro rw'ibisubizo byo kwamuganga blenda anyuzamo amaso 😳
Blenda"No ! This is no possible"
Audrich"Nanjye byanyobeye,ejo yahoberanye n'Umusore muri ring mbimubwiye mbona bisa naho bimutunguye nawe atabizi mpitamo kujya kwamuganga kureba niba hari ikibazo afite mumutwe, mpageze nibyo nahawe!"
Blenda"Ibi bintu ntabwo aribyo nagato,nathalia nzi siwe nyene ibi bisubizo wasanga habayeho kwibesha"
Audrich"Nanjye nabanje kubyanga ariko muganga arabinyemeza,ahubwo wowe nkishuti ye nkwisabire ikintu"
Blenda"uhmm!"
Audrich"Wowe ugende umubaze buke nakubwira tugasanga aribyo tumuvuze hakiri kare kuko nawe urabizi uburyo mukunda ntabwo nakemera kumubura mbona"
Blenda"SAwa ndaza kujyayo maze imirimo"
Audrich"Sawa wirirwe uraza kumbwira kuri phone"
.
..
.
Tuze kuri papa wa Audrich,
Mwibuke story itangira niwe watwaye breafcase irimo formula zuko bakora symbiot mbese ubwe yanivugiye ko impamvu ashaka kurema symbiot ko ari ukugira isi yose izamwunamire imusaba ubuzima !!
Laboratory ye bakomeje gukora cyane ngo bayigereho ariko biracyanze,
Umusaza"Akazi kageze he ?"
Dr"Process zose twarazikoxe ariko symbiot ntabwo irimo kwuzura,bigaragara ko data Abou yatanze zidahagije zonyine kugira symbiot ikore"
Umusaza"Kora ibishoboka byose vuba iboneke igihe kiregereje"
Dr" turimo kugerageza uko bishoboka kose!"
.
..
.
.
Kwa Nathalia sasa,nyuma yo kubona amakuru yagize ubwoba buramwuzura abura aho akwirwa,
Ako kanya hari uwakomanze ajya gukingura, kumbe ni Blenda,
Nathalia amukwegera munzu vuba vuba,
Blenda"Niki ko unkwega cyane ?Uzi ko wampamagaye nanjye nashakaga kuguhamagara ngo ngusure !"
Nathalia"Rekana nibyo ahubwo ingo nkwereke"
Amwerekeza mucyumba amwereka Anna,
Blenda"Uyu we ninde ko uryamye kugitanda cyawe ?"
Nathalia"Naje kwikangura musanga munzu yuzuyeho amaraso umubiri we wose ubona ko yakomeretse cyane !
Nkuko unzi namufashije nkibisanzwe byanjye ariko naje gusanga ntaho yakomeretse ahubwo ari amaraso yamutarukiye gusa.
Sinabitinzeho gusa nyuma naje kwatsa Tv mbona ahubwo ari wanted na Leta "
Blenda"Hamagara polisi"
Nathalia"Nanje nabitekereje ariko umutima uranga ukomeza kumbwira ko ari umuntu mwiza"
Blenda"wagiye ureka imiteto,leta ihiga umuntu ukamuhisha uba uri umufatanyacyaha "
Blenda avanayo phone ngo ahamagare ..
Atari yahamagara hari uwamwatse phone ahita ayojugunya hirya!!
Ni Anna wari wakangutse !
Bose barikanze barwa mumazi ubwoba buba bwinshi cyane!!
Nathalia"Wakangutse ?"
Anna"Nakangutse Nathalia we !"
Nathalia"Uranzi ?"
Anna"Ndakuzi kurusha uko ubitekereza mbese kuba nkuzi nkaba mbyutse ninawo mwanda wigeze uhura nawo"
Akivuga atyo ahita abasimbiraho abaryamisha hasi maze inzu yabo batangira kuyibonezemo urufaya rwamasasu menshi y'urudaca !!'😳😳😳......LOADING EPISODE 12
.
.
Nibande batatse ?
Comments
Post a Comment