HIDDEN Security Agence (HSA)
Season 01
Episode 10
writer Edouard Safari
Whatsapp +255759114520
web : eddyseries4all.blogspot.com
whatsapp group : https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥
Episode 09 yarangiye Yvan yambuwe symbiot mbese n'umubiri we wangijwe kuberako Identity ye yari yagaragariye isi yo hanze kandi ari ikizira kuri HSA,
Jordan,umusaza n'umwana bo bari bihaye ko bagiye gushakisha amakuru menshi kuri Yvan mugabo batazi ko uwo bashakisha n'ubundi ari umupfu !
Aline we yaramaze gusubira kwa Paul kuva muri gereza mbese nawe ubwe yari yiboneye Yvan muri ring ( Mwibuke bahoze ari umugore n'umugabo barabyarana ariko symbiot yari yasobanuriye Yvan ko yamubeshe Umwana we Aline atari uwe).
Anna yari arashwe amasasu na polisi nyuma yo gushikana Nathalia muhira iwe gusa yanze guhagarara ahubwo yiruka abasatira nabo bamwakiriza amasasu !
Ese byakomeje gute ?
DUKOMEZE.....
.
.
Anna uko yagasatiriye Bamurashe amasasu menshi arangije akanda yampeta ivamo shield ikinga amasasu yose !
Aba polisi imbunda zashizemo amasasu bitegura gushiramo izindi magazine ariko Anna aba yabyumvise Arangije avanaho shield maze impeta imukorera imbugita arangije abahukamo abakatata ntakintu yitayeho,
Derrick nawe abonye abarembeje afata imunda arasa isasu maze Anna yohereza cyacyuma yarimo kubabagisha gicamo isasu kabiri kirangije gifata derrick murutugu !!!
Anna ahita azamura akaboko icyuma kiva murutugu rw Derrick iza yihindura ishika kurutoki yamaze kuba impeta yicomeka kurutoki !!
Anna wabagaguye abapolisi umubiri we wose wuzuyeho amaraso nkaho niwe yakomeretse ariko ari ayamutarukiye gusa !!
.
..
.
.
Tuze kuri Audrich,
Nyuma yo kumva ayo makuru yahise yurira imodoka aza kureba Nathalia gusa ageze hafi yaho Nathalia atuye yatunguwe no kuhasanga abapolisi benshi barimo kwegeranya imirambo yabagenzi babo bishwe na Anna yabaye nkumusazi !!
Wagirango ni kwibagiro 😠We yavuye mumodoka akomeza kwa Nathalia agezemo asanga nathalia araryamye kuntebe ntazi nakimwe cyabaye !!
Audrich aramukangura undi ashidukira hejuru ati"uramara iki munzu yanjye ?"
Audrich"Nagusuye ngo ndebe uko umerewe nyuma yo kuva kwamuganga"
Nathalia " kuva ryari unsura ? Noneho iwanjye !"
Audrich"Nathalia please reka kunkorera ibyo"
Nathalia " ibiki ngukorera ? Ikindi wowe narakwiyamye ariko ntabwo ujya wumva ngo umvire mubuzima undeke mbeho nisanzuye"
Audrich " Rwose kukuvira mubuzima nabyumva ariko ntundutishe agahungu karonka amafaranga aruko karinze kujya kurwana muri ring "
Nathalia " Ring ? Noneho wasaze!"
Audrich amuhereza telephone amwereka ya video ahobera Yvan !
Nathalia yarikanze 😳 ati " ibintibishoboka !Ngewe ninjye wakoze ibi ? Uyu we ninde ko ntanamuzi ?"
Audrich " Nathalia ushobora kumbona nkigicucu ariko aka gasore ngomba kukica !"
Ahita asohoka aragenda ....
.
..
AKARUSHO : Umuntu uri bubashe kuzana umugenzi we mushasha muri group yacu ya whatsapp arabona next episode 1
Uzanye babiri ubona izikurikira 2
Uzanye 3 ubona izikurikira 3
Gutyo gutyo....
NB: Uzana ababishaka kandi bakunda gusoma inkuru !
Link ya grp👉👉https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
.
.
Tuze muri HSA ,
Amakuru yabagezeho ko hari umunyabyaha uri wanted (Anna) na Leta kuko yagirizwa urupfu rwabapolisi 11 naba 6 bakoneretse bikabije ,
Uyu bikaba byagaragaye ko atari umwicanyi usanzwe ahubwo ko uburyo yarwanaga ari umuntu yatojwe neza mbese n'intwaro yakoreshaga zikaba zikoze muri technology ihambaye kuburyo ntaho bari bayizi mugihugu !!
Boss yarabibonye arikanga ati" Anna nigute yakora ibi ?"
Yahise ahamagaza aba Agents bose arangije arababwira ati " HSA ntabwo igomba kugaragarira isi yo hanze , Anna yabaye ikigomeke . Mumushake mumubone mbere yuko hagira undi muntu umubona"
Bati"Yego boss!"
Boss " Wowe #Joyce fata abasore 5 mujye kumushaka nonaha byihuse,ikindi mugomba kumuzana ari muzima.
Niyanga muzane umurambo ariko ndawubone ko ariwe !"
Joyce"sawa boss!"
.
..
.
.
Nathalia we kuva Audrich yamwereka video arimo ahobera yvan muri ring nanubu ntarabyiyumvusha ,
Yaricaye agerageza kwibuka, yibuka ava kwamuganga yakurikiwe akinjira ahari ring mbese akanabona ahobera umuntu ariko isura y'uwo ahobera ntayo abona,
Aribuka abona umusore mwiza uryamye akamwishimira ariko isura wapi !!
Bivuzengo bamwibahije buri kimwe cerekeranye na Yvan!
Akirimo kwiyumvira hari icyo yumvise muri sallon iwe arangije afata inkoni ubona ko amenyereye guhora aterwa iwe murugo !
Ageze muri sallon yahasanze uwicaye atekereje ameze nkaho yacanganyikiwe,Umubiri we wose wuzuye amaraso ,ntayundi ni Anna 😳
Umukobwa yarikanze gusa abona uwo yikanga we ntanyiganyiga nagato !!
.
..
.
.
Muri HSA agence ho JOYCE nabasore 5 yatoranije barimo kwambara bitegura kujya gufata Anna,
Gusa uko bitegura Joyce ni inshuti magara ya Anna mbese yatangiye kwibuka baganira umusi umwe,
Joyce" Anna muri iyi minsi ntabwo uri kwitwara nkibisanzwe,niki cyabaye ?"
Anna" ndikwitwara nte ko mbona ntacyahindutse?"
Joyce"Anna ndakuzi pe,wowe ntabwo ujya usokoza imisatsi yawe nkabakobwa iteka uhora uyifunze gisirikare none ubu usigaye uyifunga neza nkabakobwa ,ntabwo ujya useka ariko ubu usigaye useka hari nubwo nkubona wisetsa wenyine.
Kandi uko nkubona vuba namaherena urashiraho"
Anna"Nawe uba wanyitegereje !!!"
Joyce" None se ntubizi ko mubyo twatojwe harimo kwitegereza umuntu ukamenya ikimurimo ? Gusa weho utambwira ko icyo nakubonyemo aricyo"
Anna" Joyce! Kabisa sinakubesha nanjye nagiye mfatwa n'urukundo !"
Joyce"eka ye !!Uyo musore mwahuriye he ko duhora hano ?"
Anna"Nyine ntiwabyumva kuko bitarakubaho.Gusa ndibaza iyo urukundo rwanjye ruzaherera bikanyobera cyane ko tutemerewe gukunda ngo dushinge imiryango "
Nibwo yamwiganira byose bahura na Yvan arwaye,aho banyuze barikumwe mbese anamubwira cyagihe amusoma !!
Akirimo kwibuke undi mukobwa witwa #Nesta yaramukomye ati" Chef urimo kwiyumvira iki ?Uri gutekereza ko tugiye gushaka inshuti yawe magara ?"
Joyce"Ibyo ntibikureba itegure tujye kuri mission ibindi ntibikenewe,
Basore Anna tumuzana ari muzima cyangwa ari umupfu.Murabyumva ?"
Bati"Yego turabyumva "
Bahita basohoka....
.
..
.
.
Derrick we ntubwo yakomeretse kurutugu nanubu aracyakurikura ikirego mbese akoresheje iperereza rye hari ibyo yamenye arangije aza kwa chief we ati" umwicanyi niwe waje cyagihe yigize utwara abashinzwe iperereza,uyu mukobwa yagaragaye na hamwe muhabera imirwano yo muri Ring ubwo yacikisha uyu musore (Yvan).
Uyu Yvan nawe akaba ari umusore bwambere yamenyekanye ko yapfiriye muguturika kwabereye munyubako ishaje aturikana n'uwari umukunzi we #Jeanne ndetse n'inshutu ze 3( Mubyibuke muri Story ya LOVE'S LIES SEASON 1) .
Nyuma yaje kongera kugaragara aho yashakaga kwihorera kuwamuhemukiye yahoze ari umugore we wambere.
Aha nabwo ntabwo byamuhiriye kuko uyo mugore we #Aline byaje kurangira amwiyiciye arangije arafungwa !
Uyu Aline iminsi 2 iheze ubwo uyu mugabo (Yvan) Yongera kugaragariraho ninabwo uyu Aline yakuwe muri gereza"
Chief"Ndumva wakoze amatohoza akomeye!"
Derrick"si ibyo gusa kuko naje gushaka amakuru agaragaza uyu musore uwariwe muri Leta nasanze atanigeze abaho,uyu mukobwa we yanditse ko yapfuye apfiriye mumpanuka y'imodoka we n'umuryango we bose.
Ibi bivuze ko aba bantu haru umuntu urimo kugaragariza isi ko bapfuye yarangiza akabaha imyitozo ikomeye akazajya abakoresha munyungu ze bwite !!"
Afande yitegereje Derrick arikanga koko ni Detective uzi gukora iperereza rye neza 😳
Derrick"afande dukoze ik ?"
Afande" Byakabaye byiza tugize ibyo dukora ariko ntabwo bigishobotse kuko minister w'ingabo ubwe yanyihamagariye ategeka ko iki kirego tugihagarika ubwe ari bucyikorere !!
Rero musore ibyo warimo kugikoraho byose byibagirwe bibe nkaho ntanakimwe wigeze umenya !!"
Derrick yarikanze 😳😳 .....LOADING EP 11
.
.
KUKI BAMUHAGARITSE?
DERRICK ARABYEMERA CYANGWA?
ANNA WE BIRAZA KUGENDA BITE ?
AKARUSHO : Umuntu uri bubashe kuzana umugenzi we mushasha muri group yacu ya whatsapp arabona next episode 1
Uzanye babiri ubona izikurikira 2
Uzanye 3 ubona izikurikira 3
Gutyo gutyo....
NB: Uzana ababishaka kandi bakunda gusoma inkuru !
Link ya grp👉👉https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
Comments
Post a Comment