HIDDEN SECURITY AGENCE Episode 02

 

HIDDEN Security Agence (HSA)
Season 01
Episode 02
writer Edouard Safari
Whatsapp +255759114520
web : eddyseries4all.blogspot.com
πŸ’₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ’¨πŸ’₯πŸ’₯πŸ’₯πŸ’₯πŸ’₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯

Episode 01 yarangiye hari umugabo washakaga breafcase ndetse na Password iyifungura ariko bitaje gucamo kuko imodoka yari imucikishije yari yashizwe hasi na Robot ikorera HSA ,gusa mwibuke ubwo Afande yarimo ashwanira Robot ko yatabaye abagabo gusa yari yanavuze ko mumodoka ntamugabo bayisanzemo.
ESE BYAGENZE BITE?
Hagataho Umukobwa Nathalia bari batangiye kumufata kungufu atabaza ariko ntawari hafi ngo atabare.
ESE WE BYAGENZE BITE ?
......DukomezeπŸ’₯πŸ’₯πŸ’₯
.
..
.
.
Dutangirire Kuri polisi ,
Wamukobwa Nathalia arimo kubazwa na #Detective_Derrick,
Derrick" Uremeza ubu busobanuro Ko ntamuntu wundi wigeze ubona ahabereye icyaha?"
Nathalia"Rwose ibyo navuze ko bashatse kumfata kungufu nkagerageza kubikura nkiruka bakanyirukaho nabuze utabara nageze kumazi mbura aho nerekeza ndahagarara ariko ukuntu bahise bapfa nanjye ntabyo nzi kuko byabaye nkumurabyo"
Derrick yumvishije bitaza biramucanga ariko aha umukobwa asinyira ubuhamya bwe arangije aramureka aragenda !!
Asohotse hanze yasanze Audrich yari amutegereje ati"Nathalia umeze neza ?"
Nathalia"urabona ntameze neza se ?"
Ahita amunyuraho arigendera amuca amazi !!
Umukobwa yafashe taxi yisubirira imuhira....
.
..
.
.
Nkuzane kuri wamugabo ufite breafcase yarifitwe na Mr Abou,
Haruwo yahise ayizanira ...
         ***
Gusa ngusubije inyuma gato ,Cyagihe asimbuka kuri Etage bakamusama agahita yinjira muri wamutamenwa w'imodoka yafashwe na HSA ,burya imodoka yanyuze musi yikiraro ihita ihagarara ahubwo hasohoka indi isa nayo iri gutwarwa na remote  Ninayo ya Robo yafashe ariko burya umugabo ntawarurimo !!Ari nabwo turi kumubona hano ntanigikomere afite.
             ***
Breafcase yayizaniye umusaza umwe ,
Umusaza" Kazi nzuli #Mr_MAKAMBA"
kumbe umugabo yitwa Makamba πŸ‘‹
Umugabo yarasubije ati"katika maisha yangu sijawahi hofia kazi bali nahofia kutopana nacho kitaka ndani ya kazi yangu,kwahiyo hiyo pongezi kwangu bado funguo(Abou)"
Umusaza"sawa,kalibu ukaa mambo ya fungua badae"
Umusaza ahereza breafcase umurinzi we gusa uwo ahaye niwamurinzi wa Audrich!!
.
..
.
.
Twigarukire kuri Nathalia,
Muri Taxi arimo ataha yatangiye kugenda yibuka ibyabaye kuko uko bigaragara yari yabeshe polisi,
Ubwo ninjoro bashaka kumufata kungufu yakubise umugeri mumaguru y'umwe ufite imbunda barangarira kumubyura nawe aba abonye aho anyura asohoka yiruka !!
Gusohoka yiruka yageze kumazi abura aho yerekeza abasore nabo bamukurikiye ,bakomeje kumusatira asubiza umugongo inyuma gusa arebye kuruhande abona hari umugabo uhise uhaguruka ngo yigendere ubona ko adashaka ibibazo,
Umukobwa yahise yiruka amusanga ati"ndakwinginze ntabara!!"
umugabo aramwihoza amunyuraho akomeza kwigendera,
Umukobwa yongera kumuza imbere aramutangira ati ntabara !!
Ibigabo aho bihagaze bitangira kwisekera πŸ˜‚
umugabo yongeye gutera indi ntambwe umukobwa ahita amurwa munda aramufata ngo amutabare!
Haaa kuvana nuko umukobwa bamuri bamaze kumuciraho imyenda bashaka kumufata kungufu ndetse n'umugabo kubera agacupa ishati ye yifunguye agatuza kari hejuru ,
Amabere y'umukobwa yakoze kugatuza kumugabo umutima uhita utera cyane mpaka na Nathalia arabyumva amaso ye aracana !!
Amaso amaze gucana yikuyeho Nathalia amushira inyuma ye arangije yitegereza abarimo guseka afata icupa yarimo anwa arikubita hasi abagabo barikanga !!
Yahise akandagira hasi n'imbaraga nyishi utumanyu twaryo turazamuka maze mububangutsi ahita akubita umugeri twatuvunji twose tunyura mubigabo biba nkubuyungirizo 😳
Umugabo yagarutse hasi ahita afukama bigaragara ko acitse intege mbese arimo guhezagirika cyane !
Nathalia byose abibona mbese abonye umutabaye amaze umwanya arimo ahezagirika yatambutse aregera amukoraho umugabo ntiyavuga arangije azana akaboko akora kugatuza na none maze umutima watera nka moteri y'imodoka ugenda ugabanuka Neza Nathalia abyumva mukiganza cye !!
Umutima utuje umugabo yahise afata akaboko cyane Nathalia !!
Nathalia" uri kumbabaza akaboko!!"
Umugabo ararekura arangije ati" ibibereye hano ubigire ibanga, Iryo ni ideni undimo"
Umugabo yahise acaho nkumurabyo asiga imirambo na Nathalia aho ndetse nayankofera ye yatakaye hasi !!
Nathalia uko yabyibukaga yahise amenyuramo ubanza yari yikundiye umugabo !!
ESE UYU MUGABO NINDE ?
.
..
.
.
Tugaruke muri HSA,
Afande yaje muri raboratoire arabaza ati"Dr bimeze gute?"
Dr"afande,tumaze igihe kirekire dushak guhuza umubiri,ubwonko ndetse n'umutima byaranze mbese umutima wo wanze wose ariko mukanya gashize product yiyakije biba ijana kurindi nkamasekunde 5 irongera irizimya.
Nagerageje kuyisubizaho ariko byasubiye aho byahora nkaho bitigeze biba"
Afande"Komeza ugerageze mbese noneho mushireho kuyicungira kuri camera mumenye yahuye nande yavuganye nande "
Dr"sawa afande"
Anna yahise yinjira ati"umusore ari hakuno"
Afande ahita asohoka yihuse aza kumureba undi ahita amusuhuza gisirikare ,
Afande n'umujinya ati" #Yvan wibuka ibyo Uri gukora urabizi ?"
Undi yegura umutwe 😳😳 Kumbe ni Yvan duheruka Aline amurasa mumutwe ubwo #LOVE'S_LIES yarangira !!!
.
..
.
.
Ese Yvan yaje kurokoka ate ?
Ngusubije inyuma muri LOVE'S LIES Muri final Episode imbere yuko Yvan ajya guhura na Mr BAHE yari yabahaye icyumweru .
Muri icyo cyumweru yabanje guhura na HSA  ubona ko barimo bamuhiga nawe amaze gutahura ko hari ikintu gikomeye bari kumushakira !!
Yahuye na Afande mwenyewe,
YVAN"niki kiri gutuma mumpiga ?"
AFANDE"musore ntabwo ari ukuguhiga ahubwo dushaka kugucyura i muhira ugahura n'igeno ryawe"
YVAN"I muhira !igeno ryanjye!Ushaka gusobanura iki ?"
AFANDE"Kubyumva byakugora kereka umpaye umwanya nkagusobanurira kimwe kukindi"
Yvan yamuhaye umwanya atangira gusobanura akantu kukandi nawe amutega yombo.......
Arangije Yvan ati"Gute mwanshizemo ibi bintu ntabushake ,mwari mwabuze abandi mubishiramo ?"
AFANDE"impamvu nuko iyi technology yo ubwayo imeze nkumuntu ariko yo ubwayo niyo ntabwo yakora igoba kubona uwo ibamo kandi ubwayo yihitiramo"
Yvan" Technology yihitirmo!Nge nayo twaurira he ngo ibashe kumpitamo ?"
AFANDE"iyi symbiot technology twigeze kuyishira mumuntu ariko iramwanga bituma umuntu asara araducika,amaze kuducika yerekeje  mumugi ameze nkumusazi ariko aba agent bari bamukurikiye bashaka kureba aho agiye ,mumuhanda mwahuye nuwo muntu symbiot ihita igaragariza system yacu ko ibonye uwo yajyamo  gusa wowe ntiwabimenye.
Twaje kuyikura muruwo muntu maze dutangira kukugendaho aribwo twasanze ufite ukwihorera gukomeye turakureka ngo ubanze ubisoze ,ubwo twakekaga ko ugiye kubirangiza ahubwo byari bitangiye uko habaye uguturika(Mwibuke jeanne naza mshuti ze ziturikira munyubako muri LOVE'S LIES) tuza kugusanga wamaze gupfa.Twafashe umurambo wawe turawutwara tuhasiga undi murambo mbese nabapima twohereje bagaragaje ko yari wowe wapfuye.
Twagusizemo symbiot Aba ariyo ikugarura mubuzima inagukiza ibikere byose nkaho ntanakimwe wigeze uba...."
YVAN" geza aho ndumva nukomeza narara hano,nkuramo iyo symbiot yanyu ubundi nikomereze"
AFANDE araseka πŸ˜‚ati" iyo symbiot ikuvuyemo  uri umupfu kuko weho wamaze gupfa,ahubwo igisabwa yireke ininjire mubwonko no mumutima mubashe kuba umwe nibwo uzakomera"
Yvan yumvise ntakundi yemeye ko bamunyuza mubyuma ariko bahana conditions ko azabanza kwihorera mbere yo kuza gukorera HSA ,
Wamusi Aline uwo yarashe ntabwo yari Yvan wanyawe ahubwo yari vision ya Symbiot kugira bivanguke ndetse anasibangane mwisi yohanze ndetse na NIKITA yizere ko yapfuye ubutakigaruka !!!
.
..
.
.
Tugaruke uyu mwanya,
AFANDE yakomeje gushwanira Yvan nawe arasubiza ati"Afande uzi neza uko umutima wanga abakobwa ,kandi ntabwo ndaba tayali kubyakira"
AFANDE"icyo urumva ari igisubizo nasubiza president ko yantumyeho?"
Yvan"Nuko biri kandi ntakiri buhinduke,wenda mwaba mukuye robot muri system yanjye ikaba ikorana namwe kuko igikorana nanjye ntamukobwa izatabara kuko mumutima ntabirimo"
Afande amukubita urushyi ati"Gute wowe utabasha kwakira akahise,Aline ibyo yakoze ntabwo byatuma abakobwa bose babigenderamo ,amasaha 12 Utari wakura urwo rwango mumutima wawe symbiot turayigukuramo upfe nacyo uzaba ukitumariye!!"
Ahita asohoka aragenda Yvan asigarana na Anna umujinya ari wose Arinako akunja ingumi !!
Anna abonye umusore umujinya ari mwishi aramwegera amufata akaboko  murwego rwo kumuturisha !!
.
..
.
.
Tuze ahafungiye Mr Abou,
Baje kumubaza amakuru yaho yashize breafcase,
Agent" mr abou ,breafcase wayisize he ?"
Abou" Breafcase bayijanye "
Agent"Ni bande bayijanye?Na harimo ibiki ?"
Abou"Ntabwo mbazi gusa bari banshimutiye famille bansaba ko ntatwaye sample yo gukora symbiot bari bubice"
Agent"None ko wayitanze umuryango wawe urihe ?"
Abou atari yasubiza hejuru yabo kuri micro ijwi ryarumvikanye riti famille ya ABOU baje kumusura πŸ˜³πŸ˜–
Abou yarikanze umu AGENT arasohoka asiga Abou........LOADING EP3
.
.
IBI BIRACURA IKI ?
UTAZACIKWA NA E3

Abatasomye LOVES LIES KANDA πŸ‘‰AHA MUBANZE MUYISOZE

Comments