EMOTION 3

 

EMOTIONAL WAY
Season 01
Episode 03
Writer @[100010101816820:0]
Whatsapp +255759114520
Website : www.eddyseries4all.blogspot.com
__________________________________
EPisode 2 Yarangiye Umukobwa ucitse Andreas Akaza iwabo asa n'Uwashimuswe ageze aho yita kwa murumuna we arikanga.
ESE NIKI YARI ABONYE ?
Golden body we yari Yemeye mission yo kujya kuneka uruganda rukora amasabuni byavugwaga ko Rucuruza ibiyobyabwenge mugihe Ana We yari yatangiye Mission yo gukomeza kwitaho Pacy.
HAKOMEJE IKI ?
.
.
.
.
Mbere yo gukomeza reka nkwibutse ko izi Story, ixabanje, n'Izindi zose wazisanga kuri #Website www.eddyseries4all.blogspot.com
.
.
.
Dutangiriye kuri wamukobwa,
Sasa icyamutangaje si ikindi ahubwo aho yaraje ahita murugo yasanze hakikujwe n'Ayamigozi ya Police imwe ibuza abantu kurengana cyane iyo ari ahantu habereye ibyaha !!
Umukobwa yarikanze yifata kumunwa,
Arangije aregera akora kumugozi,
Hari umuturage wihitiraga ati"Mukooo !!Kondeba Utangaye nibiki ?"
Umukobwa"Niki cyabaye kuri runo rugo ?"
Umuturage"Yooo!Bigaragara ko we utari uwahano hafi,Abantu bari batuye muri urwo rugo umugabo yishe umugore we polisi irangije imukatira gucibwa uruhanga ariko amakuru yavuze ko yaje gucika "
Umukobwa kubyumva yacitse intege maze ati"Sister!😪"
Atangira kurira umuturage ahita acaho arigendera amusiga arimo kurira !!
Hari undi wahise uturuka inyuma amukora kubitugu ati" #Nadine"
Umukobwa ahita ahaguruka n'Umujinya arangije akubita urushyi umukozeho ati"Kuki ibi byabaye ukabimpisha ?"
Kumbe uwo akubise ni Andreas 😳
.
..
.
.
Nkugarure muri SAON kuri mission ye,
Pacy Bamuteye imiti imusinziriza arasinzira Ana asigara amworosa,
Yaramwitegereje ati" Ndikumva uburibwe urimo kuko nanjye nabinyuzemo"
ESE NI IBIKI YANYUZEMO ?
Reka nkuzane kera Ana akiri muto,
Bari mumodoka arikumwe n'Ababyeyi bagiye gutembera,
Ana "Papa wandirimbira Kakaririmbo nkunda ?"
Papa"Ndaza kukakuririmbira nitugera kumazi !"
Ana"Oya papa ndashaka ubu"
Ahita atangira kurira 😭
Mama"Ana, papa wawe ari gutwara kandi turi mumuhanda, nakuririmbira bishobora kuduteza impanuka.
Rero tuza nidushika arakuririmbira nanjye ndaza kumufasha biryohe "
Ana"Sawa mama, ubwo ni deal Nitugerayo ntakindi dukora mutarandirimbira "
Mama"Yego ni Deal"
Bakivuga batyo gusa imodoka yabo hari irori yahise Ibambara imodoka yabo iragenda icura intembe Irashwanyagurika Bimwe ntamuntu warokoka !!!
Akirimo kubyibuka Hari uwahise akomenga Aramukoma tutamenye uburyo we Yaje kurokoka !!!
.
..
.
.
Tugaruke kuri Nadine,
Yabuze icyo akora kubera agahinda ahubwo ahita ahwera ,
Ntakindi  cyakurikiye ahubwo Andreas yamusubije iwe murugo kugira abe araruhuka,
Gusa nyamara nubwo yari amujyanye nkumwitayeho niwe nkora bara kuko niwe wishe murumuna wa Nadine barangiza bagahamya icyaha muramu we ariw Pasy nyuma yo kunamuca akaboko !!
.
..
.
.
Tuze Kuri Golden body,
Yaje muri interview nkabandi bose bagombaga gukora muruganda,
Interview yambere kwari uguterura ibintu biremereye cyane bakareba abasore n'Abakobwa bashoboye,
Umusore akibona abambere batangiye guterura mumutima yahise yibuka amagambo Big boss yahoraga amubwira iyo arimo kwitoza agira ati"Musore ufite impano ,Operation yakubayeho igakunda ntayundi muntu numwe muri SAON wigeze ubibasha ahubwo abo twageragezaga bos barapfa ,
wowe rero Uri Great Agent of SAON"
Arangije kwibuka ayo magambo yarivugishije mumutima ati"Imbaraga zanjyw zirarenze ,ninterura turiya tuntu abandi bafata nkaho turemereye ngewe barahita bankeka ko ntasanzwe mission ibe ipfuye kandi intego yacu ni Ukutananirwa Mission"
Akiri aho baramusunitse bati genda wakigoryi we niwe ugezweho !!
Ahita nawe agenda guterura ,gusa ari kugenda aseta ibirenge yibaza uko ari bugabanye imbaraga nyishi afite !!
.
.
..
.
.
Muri SAON ,
Uwaomangiye 🚪 Anna ntayundi Ni Big boss,
Anna amubonye ahita amusuhuza mucyubahiro ati" mwiriwe neza Big boss"
Big boss" mwiriwe ! Umurwayi ameze ate?"
Anna"Nyine nibwo bari bakimutera imiti imusinziriza ,Ariko boss uyu musore bigaragara ko yanyuze mubibazo bikomeye kurusha twebwe twese"
Boss"yegi History ye ni ndende,
Anna ,guhera uyu musi uronse indi mission "
Anna"Ariko sinari nasoza iyambere yo kwitaho uyu musore"
Boss"Yes ndabizi ko utari wayisoza ariko kandi ugiye kuzikora zombi icyarimwe"
Anna" boss mission ebyiri icyarimwe ?"
Boss"Guhera aka kanya tuvugana,Wowe ugiye kwitwa #Lyza_Rukundo umugore wa #Pacy_Muhire ,aka kanya tuvugana utwite umwana w'Amezi 4 .
Umurwayi aramuka avyutse ugomba kumwitaho nkumugore we kandi ukamukorera buri kimwe ashaka nkumugore we"
Anna yarikanze 😳 yakoze mission nyishi ariko iyi yo yamuteye ubwoba binagaragara kumaso !!
.
..
.
.
Twigarukire Kuri nyiri agahinda Nadine,
Ari murugo kwa Andreas,
Yaje muri Sallon aho andreas y'Icaye arimo kuganira n'Abasore be ,
Andreas amubonye arikanga cyane ko yaheruka abona afite agahinda kenshi ,
Andreas" Nadine !! niwowe ?"
Nadine" Andreas ndakeneye kumenya ukuri kurambuye kurupfu rwa mukuru wanjye"
Andreas" Nadine !Kuki uhise ushoka ushaka kumenya byinshi n'Agahinda katari kashira ?"
Nadine"Kujya mucyumba ngakomeza kurira ntakintu byatanga ,ahubwo ngkmba kumenya ukuri ngahorera murumuna wanjye"
Andreas" ariko waretse ..."
Nadine"Ndeka ndeka iki ?Navuzengo nkeneye amakuru ahagije maze ubundi mporere mukuru wanjye ntanikindi nshaka kumva"
Hhhh,Sibwo umukobwa ariye karungu😳
.
..
.
.
Kunanga Yacu Golden Body,
Yaje kubyo bari guterura,
Yarunamye araterura ,
Guterura kubera ibibaraga afite yumva ni nkubusa ahubwo ahita atngira kwigira nkaho bimunaniye arik aragerageza avana hasi nkabandi basanzwe ariko byukuri we guterura ibiri ijana ninkoguterura ikiro kimwe ariko nyene nka Undercover yarabikoze bicamo !!
Abandi bakurikiyeho bose bararangira ndetse Test ya 1 bayinyuramo bose !!
Hahise haza ubahagarariye ati" Congratulations mwese ,uko muri 9 Mwese mwabashije gupasa Test 1 ,
Ubu tugiye gupasa Test yakabiri nizere ko mwese muri bupase nkuko mupasije iyambere .
Gusa nkunze kubamenyesha ko iyi Test 2 Ikomeye gato kurusha iyambere"
Akirimo kuvuga umwe mubarinzi yahise aza aramwongorera Ibintu ,
Ahita yungamo ati"Mugize amahirwe hari undi uhise ubiyungaho.ntayundi ni Nadine_Rukundo "
Hahita havayo Nadine duheruka asaba Andreas amakuru yo kugira ahorere mukuru we!!
Nadine mwisura idaseka yahise nawe aza mubandi gukomeza Test 2....
.
..
.
.
Anna we nyuma yo guhabwa mission yamukanze kidogo kurusha mission zose yakoze ,
Ntakindi cyabaye ahubwo Pacy akiri muri coma bahise bamuzana mucyumba cyibanga Mugihe Anna nawe yajyanwe mukindi kugira yerekwe videos y'Imyitwarire yose ya Lyza Rukundo uwo yari agiye gufekinga,
Pacy yahise yinjijwa muri Machine Binjira mubitekerezo bye ahari isura ya Lyza yahora yibuka nkumugore we barahasiba bashiramo Isura ya Anna,baza cyagihe ataha agasanga umugore yishwe ndetse agacibwa n'Akaboko bahita babisiba ahubwo bashiramo ko pacy na madam bari bavuye kwa muganga gupimisha ibyishimo ari byose(Ariko isura izagaragara mubwonko ni Anna ) !'
Barimo bataha nibwo bambawe na kamyo ivamo impanuka yatumye Pacy acika akaboko Lyza nawe akavanamo inda !!''!!Bivuzengo ubwonko barabuhinduye Pacy aza kubyuka ari undi muntu......LOADING EP 04
.
.
Anna azabibasha koko ?

KANDA HANO UBONE FULL SEASON

Comments