EMOTION 2

 

EMOTION WAY
Season 01
Episode 02
Writer @[100010101816820:0]
Whatsapp +255759114520
Website : www.eddyseries4all.blogspot.com
__________________________________
Episode yambere yarangiye Goden Body na Ana Babona umuntu bati big Boss,
ESE YARI MUNTU KI ?
Hagataho twari tumaze kumenya ko uwahoze ari umupolisi waje gushinjwa ibyaha byo kwica akanagerekaho umugore we yarenganaga ahubwo byose byari byarakozwe n'Undi musore tutari twamenya ibyo bapfa akaza lumugerekaho ibyaha !!
Rek DEHITE DUKOMEZA NTAGUTINDA !!
.
.
.
.
uko Ana Na Golden Body bakavuze bati Big boss,
Camera yahise itwereka umusaza ugendera kunkoni, bamwise #LUCAS,
Umusaza "Erega ntampamvu zo kunyubamira, ngaho muhaguruke"
Bahita bahaguruka maze Golden Body ati"Hari indi mission ?"
Umusaza Lucas"Yego irahari"
Golden body ati" byiza kabisa, duhe details zose ubundi tugende tugukubitire aduhi kahave.
Sibyo se Ana ?"
Ana"Cyane rwose nibyo"
Umusaza arabitegereza maze arangije azunguza umutwe,
Golden Body ati"Niki ko uhise uzunguza umutwe ?"
Umusaza "Mwakoze mission nyishi murikumwe kandi.zose ntanimwe mwigeze mungusha ariko kuri ino nshuro biratandukanye"
Ana"Ushatse gusobanura iki Big Boss?"
Umusaza " Golden Body wowe ugiye kujya kuri Mission ndende izagusba imisi kugira uyigereho "
Golden body"None niba ari iyimnsi ntitwajyaNa na Ana akazajya anyunganira ?"
Umusaza"Oya, Ana nawe afite mission Ye, mwahoraga mukora mission kumusi 1,2,3 Ikaba irangiye ariko ubu ni Tofauti Kabisa"
Golden body kubyumva ahita ahindukira areba Ana yumva arababaye !!
.
..
.
.
Reka Sasa Nkuvane aho nkugarure ahantu kukibuga Cy'Indege,
Hari umwana W'Umukobwa mwiza Urimo gusohoka mundege. ..
Ageze hanze yutegereje ikirere ati"Bwanyuma ndagarutse Mugihugu !"
Yarigoroye arangije afiringaho gake kukayaga arangihe ahita yitegereza abaje gufata ababo nkaho hari uwo arimo ashaka !!
Ati" sister koko nyuma y'Icyumweru cyose aracyandakariye kuburyo ataje no kumfata kweli ?Cyangwa yaba yibagiwe Umusi ?"
Acyibaza Byinshi hari uwahise aturuka imbere Muri Costume nziza,
Umukobwa kumwitegereza ati" Andreas !!"
Undi ahita azamura amaboko maze Umukobwa ahita amusimbukira Barahoberana bigaragara ko baziranye ndetse bari bamaze igihe batari kumwe !!
Barangije guhoberana bararukarana
Maze umukobwa ati"Bite ko mutazananye na mushiki wanjye kumfata ?"
Andreas"Nyine yari Busy arangije Aranyihereza mucyimbo cye,
Subizi ko aheruka Kurushinga?Umwanya munini aba agomba kwitaho urugo rwe"
Umukobwa"Birumvikana,uzi nukuntubasigaye arakazwa n'Ubusa, nyine mucyumweru gishize namubwiye akantu mukinisha ariko we ahita arakara nubu na Phone ye ntiriho"
Andreas"Nyine ubwo uje Ngwino ngucyure maze nugera murugo umwibarize"
Umukobwa ahita atambuka yinjira mumodoka gusa Andreas amenyuramo kandi turamuzi Ni umucyuyi sha nubwo kumuhanda aba yigize umwana mwiza!
Sinzi niba uyu mukobwa ari buhakure yose !!
.
..
.
.
Uko buriye imodoka bagenda barakwereka Na Golden Body nawe yari yuriye Taxi agiye kuri mission gusa nabwo yishimye,
Gusa uko agenda arimo kwibuka uko ikiganiro bwanyuma cyagenze,
Umusaza yagize ati"Wowe Golden Body ugiye kujya muri Company ihingura amasabuni uneke kuko amakuru Dufite nuko Iyo company idakora amasabuni gusa ahubwo icuruza n'Ibindi bitemewe nk'Intwaro ndetse idasize inyuma ibiyobyabwenge bikaze kuko urwaruka rurihanze aha rutangiye kugenda ruba imbata zabyo, Wowe uragenda witwa andi mazina.uramenye utazagaragaza Identity yawe "
Golden Body" ariko..."
Atari yakomeza umusaza amucamo ati"Ana,wowe mission yawe ni ukwitaho uriya musore waje yitwa umwicani (Pacy) Mpaka asubiye kwiyakira nyma nawe dufite icyo tuzamukoza "
Golden Body" Boss, Ariko muri iki kigo harimo abakobwa benshi bamwitaho atari Ana!Kuki uhisemo we ?"
Umusaza"Urashaka kuvuga ko amahitamo yanjye yibeshye ?Eeh?"
Ana abona Boss agiye kurakara maze aritambika ati"Ndakora mission nkuko mubinsabye Big Boss !"
Golden Body yaracanganyikiwe ariko kuvana Nuko Ana Yemeye nawe yahise yemera ariko ubona ko Atabikunze !!
ESE KUKI GOLDEN BODY AKOMEJE KWIZIRIKA KURI ANA CYANE ?
.
..
.
.
Reka nkugarure kuri Wamukobwa Uvuye gufatwa Na Andreas kukibuga cy'Indege,
Sasa Andreas yamuzanye iwe aho atuye imodoka ziraparika bavamo,
Umukobwa"Andreas,Kuki ubanje kunzana iwawe aho kubanza kunjana kwa Murumuna Wanjye ?"
Andreas"Oya Ntampamvu zo Kujya kwa murumuna wawe kuko guhera uyu munsi iwanyu ni Aha ntahandi"
TURASHIZEEE!!
Umukobwa arikanga ati"Andreas urakomeje cyangwa ?"
Andreas"Cyane ndakomeje Pe"
Umukobwa" ufite mumutwe hazima cyangwa Wasaze ?"
Andreas ntakindi yakoze yahise Atanga itegeko Umukobwa afatwe yugaranirwe munzu kandi anarindwe ko atemerewe gusohoka!
Abasore ba Andreas bahita babikora umukobwa agenda asakuza ariko ntakintu byari butange nakimwe byatanga !
.
..
.
.
Kuri Golden Body we ntakindi yakoze yahise aza muri Solon de coifure bamukora neza,yinjira Super market agura imyenda n'Ibikoresho byose azakenera igihe azaba ari kuri mission arangije ahita asohokayo yambaye costume nziz cyane kukarato kamubereye neza kugaraga nkingwanyi biba byamuvuyeho ahubwo agaragara nkumuntu usanzwe wambaye akaberwa !!
.
.
.
.
Tugaruke muri #SAON (Special Agents Of Nation ),
Ana yahise aza gutangira mission ye yo kwitaho Pacy,
Yinjiye yasanze umusore yicaye atuje ubwonko bwe buri kure,
Ana araza Bukebuke arangije amukoraho undi ashidukira hejuru ati" CHerie niwowe ? Nukuri mbabarira kuba ntabashije kukurinda kugeza n'Ubwo upfa"
Ana arikanga 😳
Undi akomeza guataka asaba imbabazi bigaragara ko yari yataye ubwenge ndetse yanahise ahaguruka Atangira kwihisha ngo Ana atamubona Yamwitiranije na Madam we wapfuye bakamushinza ibyaha !!
Ana abibonye yahise akora kugutwi ahamgaza abaganga !!
.
.
.
.
Nkugarure kuri Wamukobwa wafungiwe Murugo kwa Andreas,
Ari hejurU yabonye Andreas agenda maze nawe ati"Andreas ubwo ugiye Nnjye ndaje nguteze Polisi wibure dore uko wigize"
Imukobwa ahita Atangira gupanga uko yacika ndetse afundikanyije amashuka yari mucyumba bamufungiyemo anyura mwidirisha asimbuka urupangu aracika,
Ageze hanze ntakindi yakoze yahamagaje Taxi yari aho hafi ahita ayiha amerekezo yo murugo iwabo,
Taxi yamunyarukanye capu adahagera arangije avamo ngo yishure, Gusa amaso ye yahise ahinduka agira ubwoba bukabije ubanza yari abonye ikidasanzw😳.......LOADING 3
.
.

Comments